Perezida Faustin Archange Touadéra wa CAR yagiye mu Burusiya guhura na mugenzi uyobora uburusiya muri gaahunda yo gukomeza gukorana n’ubufatanye mu byerekeye umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026, Perezida wa Repubulika, Porofeseri Faustin Archange Touadéra, yageze i Moscou, nyuma yo kumara igihe gito i St. Petersburg, mu nama yakoranye na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin.
Agezeyo, yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, abadipolomate ba Afurika, ambasaderi wa CAR mu Burusiya ndetse n’abenegihugu benshi bo muri Afurika yo hagati.
Inama yo mu rwego rwo hejuru iteganijwe kuri uyu wa kane i Kreml izibanda ku nzego zitandukanye zifatika: guteza imbere umubano w’ubucuruzi, ubufatanye mu bijyanye n’ingufu n’ubuhinzi, no gushimangira ubufatanye mu burezi, ubuzima n’ubutabazi.
Uru ruzinduko ruzarangwa n'inama izahuza abakuru b'ibihugu byombi no gushyira umukono ku masezerano y'ubwumvikane,Perezida Touadéra aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sylvie Notefei, na Minisitiri w’igihugu, Umuyobozi mukuru kuri Perezida, Obed Namsio.
@REBERO.RW
