Inama y’abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ifungurwa ry’imfungwa 1874.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr Justin Nsengiyumva rikubiyemo ibyemezo by’iyo nama, rigaruka no kuri iki cyemezo: “Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.”
Nta rutonde rwahise rutangazwa rw’abarebwa n’iki cyemezo ndetse nta mpamvu yacyo yatangajwe.
Ibi bibaye mu gihe leta y’u Rwanda iheruka kugabanya ingengo y’imari izakoresha muri uyu mwaka w’imari, aho yagabanutseho miliyari zirenga 80 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo mu mahanga yakomeje gushinja ubucamanza bwo mu Rwanda guca imanza zibera no gufunga binyuranyije n’amategeko.

Abategetsi mu Rwanda bakomeje guhakana ibyo birego, bavuga ko ubucamanza bwo mu Rwanda bwigenga kandi ko buca imanza zinyuze mu mucyo.
Iyo nama y’abaminisitiri yo ku wa gatatu yanafashe ibindi byemezo birimo nko kwemeza imishinga y’amategeko inyuranye, gushyira abategetsi mu myanya no kwemeza abasabiwe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
@REBERO.RW
