Imikino ya PlayOffs ihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ya Volleyball yageze mu mikino ya nyuma ariko andi makipe yose yagezeho bitayagoye kuko mu mikino itatu bagomba gukina yahise iyitsinda bityo bagera kuri Final bitabagoye.
Naho umukino wahuje Kepler na Police mu bagore byasabye imikino itanu kugira ngo haboneke ugera kuri Final, umukino wa mbere watsinze Police, umukino wa kabiri utsinda Kepler.
Umukino wabahuje mu bagabo ntabwo Kepler yaruseyeho kuko Police yayitsize imikino itatu idakozemo, aho abenshi bibajije ibya Kepler y’abagabo igituma itajya mbere, niyo mpamvu abagore bahoreye basaza babo bitsindira Police wvc imikino 3-2 bahita baha ubutumwa APR wvc kwitegura neza.
Police biyisaba kwitegura neza itsinda umukino wa gatatu, bizera ko umukino wa kane bazawutsinda biboroheye maze Kepler iwutsinda bitayigoye 3-0 bose banganya imikino 2-2 hategerezwa umukino wa nyuma ugaragaza ikipe iri busange APR Netball ku mukino wa nyuma, byaje kurangira ihasanzwe na Kepler yatsinze Police imikino 3-2.

Benshi mu baganiriye na www.Rebero.rw bemeza ko imikino ya kamarampaka muri Volleyball yaryoshye ari uwahuje Police na Kepler women Volleyball, naho indi mikino byagiye birangira bakinnye imikino itatu gusa kuko urwego rw’amakipe rwabaga rutandukanye cyane.
Ubundi ikipe igirwa n’abakinnyi bose ariko kuri ekipe ya Kepler twavuga ko kugera ku mukino wa nyuma umukinnyi Fatoumata Binta Bah ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Kepler kugera ku mukino wa nyuma wa Play Off.

Uwo munsi uyu mukinnyi wafashije ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma akaba yari yagize isabukuru ye y’amavuko, ndetse bagenzi be bamutura itsinzi yuwo munsi. Ikipe ikaba igeze ku mukino wa nyuma ibikoreye kuko yasezereye Police bitayoroheye cyane nkuko indi mikino yabanje byagenze.
Umutoza wa Kepler Siborurema Florien yashimishijwe no gusezerera ikipe ya Police mu mikino itanu basabwa gukina, ndetse akanashimira abakinnyi kuko bamweretse urukundo rwo gusezerera ikipe ya Police wvc.
Agira ati: “Ntabwo byari byoroshye ariko birakunze nabigerageje kenshi ariko mbigezeho byose bisaba kwihangana, ndashimira ubuyobozi bwa Kepler bwatubaye hafi cyane ndetse no kudushyigikira muri byose, ikindi ndashimira abo dufatanya gutoza ndetse n’abafana batubaye hafi muri iyi mikino yose, APR wvc nayo ntabwo ari ikipe yoroshye ariko uzitegura neza azatsinda”.

Yasoje avuga kuri Federation ya Volleyball ko igenda yunguka byinshi mu gutuma irushanwa rigira abakunzi benshi ndetse no gushaka abaterankunga, avuga ko ibyo ikora umusaruro urigaragaza kandi rizakomeza kurushaho kuryohera abayikunda.
Umuyobozi wa Kepler, Munyampenda Nathalie yari mu byishimo nyuma yo kubona ikipe ye itsinda ikagera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka, ndetse akaba ashimira ubwitange bagize kugira ngo bagere aho bageze.

Agira ati: “Byose bisaba gukorera hamwe, kwihangana no kutarambirwa ikindi ndashimira itsinda rigizwe n’abatoza ko bakoreye hamwe kandi bakumva inama z’abakinnyi, umukino wa nyuma wo ntacyo nawuvugaho kuko uwiteguye neza aratsinda gusa nicyo nsaba abo turi kumwe.”
Imikino ya nyuma iratangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Mata 2026 nabo bakazatanguranwa imikino itatu ninako bizagenda mu kurwanira umwanya wa gatatu nabo nibwo bazatangira gukina, bityo rero abakinnyi n’abakunzi ba Volleyball murahishiwe.

Urugamba ni nkurundi nta kujenjeka byarimo muri uyu mukino

Ibyashobokaga byose byarakoreshejwe ariko tugera ku nsinzi kuko niyo yari ikenewe

Umutoza wa Kepler Siborurema Florien ati byose ni wowe Mana ibyo wasezeranye birasohoye

@Rebero.rw
