Ikipe y'Umurenge wa Rubengera mbere y'umukino
Abaturage b’Umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi baravuga ko nyuma yo kwegukana igikombe cy’ntara y’uburengerazuba mu mupira w’amaguru w’abagabo mu Murenge Kagame Cup, amateka agiye kwisubiramo bakongera kwishima batwara icy’igihugu nk’uko byagenze muri 2024.
Mu mukino wari uryoheye ijisho wabereye kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe,2026,abasore b’Umurenge wa Rubengera bongeye kwerekana ko bakiri ba bandi bo muri 2024, batsindira iwabo umurenge wa Gisenyi penaliti 8-7, iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Imbere ya Guverineri w’Intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, Meya w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald na komite nyobozi y’aka karere, abayobozi b’Akarere ka Rubavu n’imbaga y’abaturage yari yuzuye sitade Umuganda, Rubengera yeretse Gisenyi ko itisukirwa nubwo na Gisenyi ntako itari yagize.

Meya Muzungu Gerald ( wa 2 uturutse i buryo) n’abandi bayobozi bakurikira umukino.
Niyomugabo Pascal,umwe mu bakinnyi b’iyi kipe, ati” Aya ni amahirwe tutagomba gukinisha. Twazamutse mu buryo bugoranye kugera aha. Turakomeje nta gutsikira,intego ni igukombe.”
Umutoza w’iyi kipe, Baziki Saïd, mu magambo make cyane, ati” N’andi makipe atwitegure twaje dutataha dutyo. Igikombe cyo ku rwego rw’igihugu,nta kabuza kirataha i Rubengera nk’uko byagenze muri 2024. Ndabivuze,tuzabikora.”
Kugira ngo bigerweho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Ayabagabo Faustin,wagaragaye ibyishimo byamusabye,yasabye abaturage b’Umurenge ayoboye n’ab’Akarere ka Karongi muri rusange gushyigikira ikipe mu buryo buri wese ashoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin yijeje ko amateka ya 2024 yo gutwara Kagame Cup agiye kwisubiramo uyu mwaka
Ati” Kubatsinda ntibyizanye, ni uruhare rukomeye rw’abaturage dutuye iki gikombe. Biragaragara ko imiyoborere myiza ikataje muri Rubengera kuko ntibyikora.“
Yakomeje ati” Twashimye uburyo nyobozi yacu yose yahagurutse ikaza kudushyigikira, byerekana uburyo ibi byishimo ari iby’Akarere kose,atari iby’Umurenge wa Rubengera gusa.”
Yasabye urubyiruko rw’uyu Murenge kurushaho gukunda siporo nk’isoko y’ubuzima, bakiyumvamo imiyoborere myiza bakayigira iyabo.
Ati” Intego ni igikimbe cy’igihugu twaherukaga muri 2024. Twarabyiyemeje,ntidusubira inyuma. Turishimye cyane birenze, dushimiye cyane abakinnyi, abafana, abaturage b’Umurenge wa Rubengera, by’umwihariko n’abanyamakuru baduhora hafi. Kubatenguha ni umuziro.”

Rubengera ( yambaye umweru n’ubururu ) mu kibuga yagaragazaga ko ishaka igikombe koko
Ibyishimo by’iki gikombe cyo ku rwego rw’intara n’amatsiko y’icy’igihugu byanagaragaye cyane ku muyobozi w’akarere ka Karongi Muzungu Gerald, wiyemeje gushyigikira iyi kipe kugera ku gikombe.
Ati” Turishimye cyane,turanashimira cyane abaturage b’Umurenge wa Rubengera baje gufana ikipe ari benshi cyane, bigaragara ko iyo bishoboka bari kuza bose.”
Yongeyeho ati” Ni icyerekana rero impamvu ya Kagame Cup. Uburyo abaturage bashyira hamwe, bagashyira hamwe ibitekerezo byabo bakishimira hamwe. Ni ibintu tuzakomeza gushyiramo imbaraga cyane. Intego ni igikombe, icyo dusaba abaturage bacu ni ukujya inyuma y’ikipe bakayishyigikira byimazeyo.”
Abaturage na bo ntibasigaye mu kugaragaza umunezero. Uwera Agnès, ati” Turanezerewe cyane. Twaraye dusenga, dusaba Imana kubatsinda,ngo tugamburuze abavugaga ko dutsindirwa no kuburana,tubereke ko umupira tuwushoboye, n’imiyoborere myiza Rubengera dukataje. N’ab’ahandi tuzabatsinda twongere tubatsinde.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’uburengerazuba,Uwanyirigira Florence,n’abandi bayobozi basuhuza abakinnyi mbere y’umukino
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yemeye ko yatsinzwe, ko ntacyo yavuga kindi, bakinnye neza bakabura amahirwe.
Ati” N’aha tugeze si habi tubaye aba 2 kandi natwe twarahakoreye kubera imiyoborere myiza. Ni ubwa mbere twari tuhageze. Tugiye gutegura umwaka utaha. Abaturage bacu bagume mu ngamba muri gahunda za Leta, turwanye ibibi nk’uko twabihawemo ubutumwa, turusheho kugira ubuzima bwiza.”
Muri 2024 Rubengera yari yatwaye iki gikombe itsinze Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye amakipe yatsinze kuzahagararira neza iyi ntara bakazanatwara ibikombe.

Guverineri w’ Intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean ( wambaye ingofero) ashyikiriza igikombe cyo ku rwego rw’Intara abasore b’Umurenge wa Rubengera n’abayobozi babo
Ati” Tubizeyeho kuduhesha ishema no kutazadutenguha.Niba mwatsinze igitego bakakibishyura,abandi muzagitsinde batari bucyibishyure, igikombe mukizane.”
Yabasabye kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu aho bazagera hose, anongera kwibutsa intego y’aya marushanwa yo gushimangira imiyoborere myiza.
Yasabye abaturage kwitabira isuku, kurwanya ibiyobyabwenge,inzoga zitujuje ubuziranenge n’izindi ngeso mbi, baharanira ubumwe n’ubudaheranwa bwabo, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyabasubiza inyuma cyose kikabavutsa ibyishimo n’iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Muzungu Gerald ( wambaye umupira w’umweru) n’abo bakorana bishimira by’umwihariko iki gikombe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin ashimira abakinnyi be ibyishimo n’ishema bahesheje abaturage bose b’Umurenge ayoboye

Umutoza w’ikipe y’Umurenge wa Rubengera/Karongi Niyomugabo Pascal yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi uburyo bubitayeho, bikabaha imbaraga zo gutsinda

Abaturage ba Rubengera mu byishimo ntagereranywa nyuma yo kwegukana iki gikombe
@Rebero.rw
