Uzayisenga Berthilde na we yishimira ko abagore batasigaye mu kugerwaho n'inyungu za SACCO yabo.
Abanyamuryango ba koperative Amizero SACCO Gisakura yiganjemo abahinzi b’icyayi ba Coopthevigi na Coopthe Mwaga- Gisakura barashima ubuyobozi bwabo bubabacungira umutungo neza, n’inguzanyo zitanzwe zikishyurwa neza ku kigero kirenga 95/100, byatumye umwaka ushize bunguka arenga miliyoni 33.
Aganira na Rebero.rw, Umucungamurungo wayo, Mutuyimana Alexis, yavuze ko iyi SACCO y’abanyamuryango 5238, barimo abahinzi b’icyayi 4223, avuga ko urwunguko rugeze aha rutari rusanzwe kuko mbere bungukaga atarenga miliyoni 20.
Ati” Byaturutse kuri byinshi birimo imiyoborere myiza, serivisi twanogeje, cyane cyane inguzanyo zishyuwe neza, aho turi kuri 2,5/100 ku gipimo cy’ukerererwe,mu gihe BNR ivuga ko kitagombye kurenga 5/100. Ikindi ni uko twakoze ibishoboka byose tukagabanya ibisohoka tuzamura ibyinjira.”

Umucungamutungo wa Amizero SACCO Gisakura, Mutuyimana Alexis avuga ko kwishyura neza inguzanyo kw’abanyamuryango biri mu byagejeje iyi SACCO ku nyungu y’arenga miliyoni 33
Yongeyeho ati” Bivuze ko iterambere rya SACCO yacu ridashidikanywaho. Ni icyizere gikomeye cyane cy’iterambere ry’abanyamuryango kuko iyo SACCO yunguka itya n’igipimo cy’inguzanyo kirazamuka, umunyamuryango akaba yaguza agatubutse.”
Avuga ko ubu byatumye inguzanyo umunyamuryango ashobora gufata igera ku mafaranga 7. 500.000,mu mezi 2 ari imbere akazaba agera kuri miliyoni 10, ku nyungu ya 18/100 ivuye kuri 24/100, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gufata inguzanyo nyinshi ari benshi.
Mu bwoko bw’inguzanyo zitangwa n’iyi SACCO nk’uko uyu mucungamutungo Mutuyimana Alexis akomeza abivuga, hari iyitwa ‘Ingoboka ku musaruro’ ihabwa umunyamuryango hagendewe ku musaruro w’icyayi agejejemo.
Iya 2 ni ‘ Tuza munyamuryango’ cyangwa’ Ingoboka ku musaruro w’icyayi’ ihabwa abasoromyi b’icyayi n’abandi ba nyakabyizi,igatangwa abayihabwa babanje kwishyira hamwe mu itsinda,bakayigabanira bitewe n’ayo buri wese yasabye. Yashyiriweho kugira ngo n’aba bakozi bakore bishimye.
Ati” Inguzanyo ya 3 yitwa’ Avance ku musaruro w’icyayi ihabwa umuhinzi ngo azamure umusaruro. Iya 4 ikaba Avance ku mushahara ku bakozi bakorera koperative cyangwa uruganda, uhahemberwa wese akaba yayifata akazayishyura mu mezi 3.”

Ubuzake Adrien avuga ko servisi nziza bahabwa zibatera kurushaho gukunda SACCO yabo
Inguzanyo ya 5 ni Jya mbere muhinzi w’icyayi, ihabwa ushaka kongera ubuso bw’icyayi.
Hari n’iya 6 yitwa’ Aguka muhinzi w’icyayi’ ihabwa abahinzi b’icyayi bashaka gushora imari mu yindi mishinga,nk’ubucuruzi, ubworozi bwa kijyambere,n’indi.
Izi zose zishyurwa ku nyungu ya 18/100,uretse iya Tuza munyamuryango n’ingoboka ku musaruro w’icyayi zishyurwa ku nyungu ya 2/100 gusa kuko ari iz’igihe gito.
Hakaba n’ihabwa abagore gusa yitwa’Tinyuka munyarwandakazi urashoboye’ yishyurwa ku nyungu ya 16/100.

Umuyobozi wa Amizero SACCO Gisakura,Mukamana Espérance (Hagati wambaye ikanzu y’umuhondo) arizeza abanyamuryango ko kunguka bitazasubira inyuma kubera imicungire myiza y’umutungo wabo n’ingamba zafashwe mu kwishyura neza inguzanyo
Avuga ko hari n’andi mahirwe ajyanye no kungukira uwabikije by’igihe kirekire cyangwa uwabikije menshi, uko umunyamuryango abitsa menshi cyangwa ntayakureho buri kanya akungukirwa cyane.
Yizeza abanyamuryango gukomeza uwo mujyo w’imicungire myiza y’umutungo,serivisi inoze no kubaha inguzanyo neza uko babishaka, akanabakangurira kuzigamira abana kuko n’ubwo bwizigame buhari,bunakunzwe cyane n’ababumenye kubera inyungu nyinshi zirimo.
Uru rwunguko rw’arenga miliyoni 33 umwaka ushize abanyamuryango barwishimiye cyane,nk’uko babigarutseho mu nama y’inteko rusange yabo yabahuje ku wa 30 Werurwe,2026.
Ngendahimana Vincent ati” Twishimye cyane. Ziriya miliyoni ni nyinshi, byerekana imikorere n’imiyoborere myiza iharangwa. Tuzakomeza kuyishyigikira uko dushoboye kugira ngo irusheho kuzamura inyungu natwe nk’abanyamuryango tubyungukiremo tuguza atubutse tukongera imishinga.”

Ngendahimana Vincent avuga ko kuva ku nyungu ya 24% bakagera ku ya 18% ku nguzanyo ari indi ntambwe nziza ijyanye n’imiyoborere myiza ya SACCO no gukora yunguka.
Uzayisenga Berthilde na we ati” Iyo tutunguka ntituba twagabanyirijwe inyungu ku nguzanyo ngo ive kuri 24/100 igere kuri 18/100. Tunashima serivisi nziza duhabwa n’uburyo inguzanyo yihuta, byose bishimangira imikorere n’imikoranire inoze hagati yacu n’abatureberera.”
Babihuriraho na Ubuzake Adrien uvuga ko ibi byose babikesha imiyoborere myiza n’umutekano bakesha Perezida Kagame.
Ati” igihugu kitayobowe neza ibyo twishimira byose ntibyagerwaho. Ni yo mpamvu gukomeza gushyigikira no gusigasira ibyagezweho ari ingenzi cyane ngo biduheshe kugera ku bindi bibiruse ubwinshi“.
Abanyamuryango bizeza ubuyobozi bwabo gukomeza kububa hafi, Umuyobozi w’iyi koperative,Mukamana Espérance na we akabizeza gukomeza kunguka, nta gusubira inyuma.
@Rebero.rw
