Bavuga ko kwita Ku cyayi kigakorerwa neza kikanasoromwa neza, imicungire myiza y'umutungo, imiyoborere myiza,ikirere cyiza n'izamuka ry'igiciro cy'icyayi byazamuye inyungu
Abahinzi b’icyayi ba koperative ya COOPTHE Shagasha igihinga mu mirenge ya Nkungu,Giheke, Ruharambuka na Kamembe y’uturere twa Rusizi na Nyamasheke,baravuga ko inyungu y’arenga miliyoni 27 babonye umwaka ushize,bagasigarana miliyoni zirenga 19 havuyeho ibyasabwaga gukurwaho byose,ari imbuto z’imikorere inoze,imicungire myiza y’umutungo n’imiyoborere myiza bafite.
Babigaragaje nyuma y’inama y’inteko rusange yabo, aho bareberaga hamwe uko bahagaze mu iterambere, barabyishimira.
Umuyobozi w’iyi koperative, y’abanyamuryango 834, bahinga icyayi ku buso bwa hegitari 525, Kayigire Vincent, avuga ko nubwo n’indi myaka babaga bungutse, bagiraga ikibazo cy’ababishinzwe batabaraga neza inyungu,bakabwirwa ko bakora bahomba, ubu bikaba byarabazwe neza, inyungu ikagaragara.
Ati’’ Byatewe n’uko twagize ikirere cyiza,ifumbire itererwa igihe, igiciro kigenda neza, byiyongera ku miyoborere myiza n’imicungire myiza y’umutungo,n’ababishinzwe babibaze neza. Muri rusange umwaka wose twinjije miliyari na miliyoni zirenga 400. Ni menshi ugereranije n’imyaka yashize. Aya yose akora ibikorwa bya koperative akanazenguruka mu banyamuryango,ari yo mpamvu biba bigaragara ko bahagaze neza mu iterambere.’’

Umuyobozi wa COOPTHE Shagasha Kayigire Vincent arizeza abanyamuryango ko inyungu zizakomeza
Avuga ko umusaruro wageze kuri 92% ugereranije n’uwo bari biteze,ko ari byiza cyane nubwo batagize 100% kubera impamvu zitabaturutseho,mu gihe umwaka wabanje bari bageze kuri 86%, byerekana imbaraga nyinshi bashyizemo.
Ati’’ Bigaragaza ko twarushijeho gukora cyane, ngasaba abanyamuryango kurushaho kongera imbaraga ngo izi nyungu zikomeze ziyongere,ntituzongere gusubira inyuma cyangwa ngo imibare ibarwe nabi, tubwirwe ko duhomba kandi twunguka.’’
Anagaruka ku giciro na cyo akemeza ko cyagenze neza,kuko umwaka wa 2024 warangiye bari ku mafaranga 326 ku kilo cy’icyayi kibisi,umuhinzi agacyura amafaranga 143 havuyemo ibikurwamo byose, umwaka ushize igiciro kikagera ku mafaranga 371,hakurwamo ibikurwamo byose umuhinzi agasigarana amafaranga 173.
Avuga ko badashaka gusubira inyuma,agasaba abanyamuryango gukora byose bisanzwe bikorwa ngo icyayi cyiyongere mu bwiza no mu bwinshi,birimo kugisoroma neza,kugisoromera igihe, guterera ifumbire igihe, ibindi by’ikirere bikagenwa n’Imana,bo bakoze ibyabo,kugira ngo bakomeze gukirigita ifaranga barusheho gutera imbere.
Abahinzi bavuga ko bishimye cyane.
Karangwa Venuste, ati’’ Iyo ukoze ukunguka nta gisa nabyo. Turishimye cyane, turashimra ubuyobozi bwacu n’abaducungira umutungo, tukanashimira cyane ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha ,ubw’Akarere ka Rusizi n’ubw’igihugu budohora hafi, tukazakomeza gukora ibishoboka byose mu gushyigikira ubuyobozi bwacu, no gukora cyane ngo inyungu zikomeze.
Abihuriraho na Nyirahategekimana Victoire ugira ati’’ Byadushimishije cyane kuko tuba twakoze tugomba kunguka tukanabyishimira. Dufite umutekano n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame, nta mpamvu yo kudakora twunguka kuko nta cyaba kiduhombya iyo twagize amahirwe ikirere kikaba cyiza n’ibyo dukenera,nk’ifumbire n’ibindi bikabonekera igihe.’’
Bavuga ko bazakomeza gukora cyane ngo umusaruro ukomeze kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza, aho bashaka kuzamura umusaruro ukava kuri toni 8,2/ hegitari bariho ubu bakagera nibura kuri toni 10/hegitari mu myaka 2.

Bishimira ko bakora bunguka
Kayigire Vincent avuga ko icyizere gihari, bagihabwa na hegitari 77 batangiye gusazura,izo basazuye mbere zatangiye gutanga umusaruro, uyu mwaka hakazasazurwa 21 zari zisigaye.
Ati’’ Kubera ko ari imbuto nziza ijyanye n’igihe, izasimbura ibyayi bishaje,by’imbuto ya kera byaduhombyaga, mu myaka nibura 3 iri imbere umusaruro uzaba wiyongera cyane nta kabuza.’’
Anavuga ko ubwiza bw’icyayi bari mu nzira nziza nk’uko bitegenywa na NAEB, aho ivuga ko icyayi cyiza cyagombye kugira nibura 65% by’ubwiza,bakaba bageze kuri 68%,intego ari nibura 70% mu myaka mike cyane.
Iyi koperative ifite byinshi by’iterambere yagezeho,birimo imigabane mu isoko rya Kamembe, hegitari 15 nshya baguze zigomba guhingwa icyayi,inyubako, n’ibindi,akizeza imicungire myiza y’umutungo n’imiyoborere myiza,ngo byose birusheho gutera imbere,n’intego yo kwegukana uruganda rw’icyayi rwa Shagasha ruzabegurirwa vuba hamwe na Thé Villageois UMACYAGI izagerweho nta nkomyi.
Banafite intego ko mu myaka mike iri imbere,kubera ibyo bazaba bakomeza kugeraho mu gutera ubuso bushya bw’icyayi, amafaranga yakurwagaho abanyamuryango y’ibikorwa bya koperative azajya ava mu bikorwa byakozwe ,umuhinzi agacyura amafaranga ye uko yakabaye nta n’ifaranga akuweho mu yo yakurwagaho. Akizera ko byose bizakomeza kugenda neza cyane.
@Rebero.rw
