Umukino warimo ishyaka ryinshi kuko bashaka gutsinda bose kandi bidashoboka
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Mata 2026, mu karere ka Karongi-Rubengera habaye umukino wa Netball wa Mini- Shampiyona y’abatarengeje imyaka 13, wahuje ikipe ya Ecole Etoile Rubengera yakira Indatwa School Rubengera (ISR) bahora bahanganye.
Uyu mukino ukaba waritabiriwe n’abayobozi batandukanye bibyo bigo by’amashuri abanza, ndetse n’abarimu n’abakozi bakora muri ibyo bigo hamwe n’abanyeshuri bari babukereye kugira ngo barebe iyegukana intsinzi kuri uwo munsi.
Amakipe yose yari yiteguye kuko ubwo yaherukaga guhura mu rwego rw’imikino y’amashuri, wari warangiye Ecole Etoile Rubengera irushije Indatwa School Rubengera (ISR) ibitego bibiri, ndetse indatwa ivuga ko yasifuriwe nabi kandi bakinnywe n’igihe aho gukina iminota isanzwe.
Umuyobozi w’ishuri Ecole Etoile Rubengera Uwizeye Seth yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye, nubwo gutsindwa bidashimisha, ariko arabakomeza kuko hari umukino wo kwishyura uteganijwe, amashuri atangiye aho bazasura indatwa School Rubengera (ISR), nubwo ikibuga bahuriraho ari kimwe ariko indatwa nayo ikaba ishaka gutegura icyabo.

Agira ati: “Nubwo gutsindwa bibabaza ariko murabyumvise kuko kuva 2021 nibwo mutsinzwe, ibi biratuma murushaho gukora kugira ngo umukino wo kwishyura muzabe muwiteguye neza, mwakinnywe neza ariko gukina neza ni ugutsinda, aho mwakoze amakosa mutangire mutekereze uko muzahakosora mu mukino wo kwishyura uteganijwe”.
Yakomeje avuga ko gutsinda ubundi byari inteko mu kigo cyabo, ibi bibaye usibye gutungurwa kw’abanyeshuri n’abarimu byabatunguye, ariko Indatwa zarakoze cyane natwe biradusaba kwitegura cyane mu mukino wo kwishyura, yego habayemo udukosa mu gutoza ariko twizeye ko bizakosorwa ubutaha.
Sr Kankundiye Emerthe umuyobozi w’Indatwa School we yari hagati kuko ibigo byombi arabizi kandi yarabikoreye, ku buryo igitsinze cyose anezezwa nacyo, nubwo ubu abarizwa mu Indatwa School Rubengera (ISR), gusa kuri we wari umukino warimo ishyaka ryinshi.

Agira ati: “Habayemo ishyaka ryinshi ku banyeshuri b’Indatwa School Rubengera (ISR) kuko bari bakumbuye gutsinda, nubwo hagiye habamo udukosa ku makipe yombi ariko n’ubundi gutsinda cyangwa gutsindwa bituruka mu makosa, kandi abakina bombi haba harimo igomba gutsinda, gusa umukino ukurikira ushobora kuzaba ukomeye kuri aya makipe yombi”.
Yakomeje ashimira ishyirahamwe ry’umukino wa Netball mu Rwanda uburyo rifasha abana gukina, ikindi ashimira abatoza bombi uburyo bateguye abana bakaba barakinnywe neza, ashimira abarimu ku mpande zombi uburyo bari bafite ishyaka ryo gufana amakipe yabo, asoza avuga ko umukino ugomba kuba ubahuza aho kuba uwatuma bagirana utundi tubazo.
Uyu mukino ubanza wa Mini-Shampiyona wahuje aya makipe y’amashuri abanza warangiye Ecole Etoile Rubengera itsinzwe 28-35 by’Indatwa School Rubengera, hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura uzagaragaza ikipe izaba iya mbere muri iri tsinda. Irindi tsinda rikaba rizakinira Musanze ahari ibigo bitatu by’amashuri CS SUSA II, GS Kabere na GS Tero aya makipe bikaba biteganijwe ko azakina amashuri atangiye yose akazahura.

Ikipe izaba iya mbere muri Karongi bikaba biteganijwe ko izahura n’iya mbere muri Musanze, naho iya kabiri muri Musanze nayo ikazahura n’iya kabiri muri Musanze, bityo hakazaboneka iya mbere n’iya kabiri hamwe niya gatatu arizo zizegukana ibikombe.
Muri uyu mwaka mu mpera z’ukwezi kwa munani bikaba biteganijwe ko hazatangizwa Shampiyona, izakinwa na Zone zose ikaba ari Shampiyona ishobora kuzafata amezi atari make, ariko ikazasozwa habonetse izegukana ibikombe kandi mu byiciro byose, bityo rero abakinnyi bakaba basabwa gukomeza kwitegura.
Bamwe mu bayobozi b’ibindi bigo by’amashuri bakurikiranye uyu mukino barawushimye, ndetse bavuga ko bagiye kuwutangiza mu bigo byabo, kandi banashimira uburyo abana bakinnywe ndetse banemeza ko umukino wo kwishyura bazaba bahari kugira ngo barebe izahiga iyindi.






@Rebero.rw
