Abaturage barasabwa kuzitabira ari benshi igikorwa cyo kwibuka
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buributsa abaturage bose bagatuye ko kwibuka ari inshingano ya buri wese, bagomba kwitabira ari benshi, bagafata mu mugongo abayirokotse.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu watanau,tariki 3 Mata,2026 ,aho yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyibasiye inyoko muntu nk’uko amategeko mpuzamahanga abigaragaza, abantu,ibihugu,amaleta, bose bahamagarirwa kwibuka.
Ati’’ By’umwuhariko rero,igihugu cy’uRwanda,tubifite nk’inshingano ikomeye.’’
Avuga uko iki gikorwa kizagenda mu karere ka Rusizi, Meya Sindayiheba Phanuel yavuze ko ku wa 7 Mata,2026, mugitondo,ku rwego rw’Akarere ,itsinda ry’abayobozi bahagararaiye abandi, bazajya ku rwibutso rwa Nyarushishi kwakira urumuri rw’icyizere ruzaba rwacanywe n’umukuru w’igihugu,ruzasakazwa mu karere uko bazagenda bibuka mu masite atandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel avuga ko kugeza ubu imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi igenda neza
Nyuma abayobozi bazasanga abaturage mu midugudu yabo, ahazabera gahunda yo gutangira icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka,hazatangirwa ikiganiro cyo kwibuka,ubuhamya bw’ abarokotse, n’ibindi bikorwa bizaba byateguwe, hakazanahuzwa imirongo bose bagakurikira ijambo ry’umukuru w’igihugu,rizasoza gahunda ya gutangira icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka bizakomeza hirya no hino mu mirenge kugera ku wa 3 Nyakanga,2026.
Yanibukije ko ku wa 7 Mata,igihe hazaba hatangizwa icyunamo,ibikorwa bindi byose bizahagarara uretse iby’ubutabazi bw’ibanze,imirimo isanzwe ikazakomeza nyuma ya saa sita.
Ati’’ Kugeza ku wa 13 Mata imirimo yose izaba ikomeza uretse imyidagaduro,kwinezeza,siporo rusange, byo bikazaba nyuma yo ku wa 13 Mata,uretse nko kubaba bateguye ibikorwa byihariye byo kwibuka.
Yanagarutse ku bidasanzwe bizaba muri aka karere muri uku kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,aho kuwa 23 Gicurasi uyu mwaka hazabaho kwibuka imiryango yazimye,igikorwa cyajyaga kibera ku rwego rw’igihugu gusa, hakaba hakinozwa intonde z’iyo miryango izibukwa.
Muri aka karere ka Rusizi kandi,ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, hazaba isiganwa ry’amagare muri gahunda yo kwibuka,rizabera mu mujyi wa Rusizi,ririmo amakipe asanzwe asiganwa mu mukino w’amagare mu Rwanda,amakipe agera kuri 5 akaba yaramaze kugaragaza ko azitabira. Hazanakinwa umukino w’amagare y’abatarabigize umwuga.
Hakazatangwa ubutumwa bwo gukomeza kubumbatira no gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urubyiruko by’umwihariko rurasabwa kwitabira kwibuka. N’abikorera bazibandwaho,cyane cyane abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Meya Sindayiheba Phanuel,yavuze ko muri aka karere hari site 41 zizibukirwaho, zigizwe n’ahantu hatandukanye hakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye,ayo matariki akaba ari ay’umwihariko ku bahibukira.

Abanyamakuru basabwe uruhare rwabo mu migendekere myiza yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanavuze ko gahunda yo kwibuka izanaba mu madini n’amatorero, mu bigo by’amashuri abanyeshuri nibasubirayo, bakazajya bahabwa ibiganiro bijyanye no kwibuka.
Abanyamakuru basabwe gukomeza kumenyekanisha iyi gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,urubyiruko rugakangurirwa gukoresha neza imbuga nkoranyambaga,abanyamakuru bakagira uruhare mu gutangaza amakuru y’ukuri,yubaka Akarere ka Rusizi n’igihugu muri rusange.
Basabwe kurwanya abandika inyandiko zisenya ubumwe bw’abanyarwanda,zipfobya zikanahanakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyamakuru baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo, byabonewe ibisubizo, abaturage basabwa kuzitabira ari benshi ibizakorwa byose mu minsi 100 yo kwibuka,haba kwitabira, gufata mu mugongo abarokotse,kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside,kwirinda ibibujijwe, bakanihutira gutanga amakuru ku cyo babona cyose cyashaka kurogoya iyi gahunda.
@Rebero.rw
