Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abatanga serivisi mu mahoteli kugira ngo bashobore gufata ingamba zo kurinda ubuzima bw'abakiliya
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye na ba nyiri amahoteli bo mu turere twa Huye na Gisagara, yahuguye abayobozi n’abakozi b’amahoteli ku buryo bwo gukumira, kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro, by’umwihariko muri iki gihe cy’impeshyi gikunze kurangwa n’ubushyuhe n’umuyaga byongera ibyago by’inkongi.
Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abatanga serivisi mu mahoteli kugira ngo bashobore gufata ingamba zo kurinda ubuzima bw’abakiliya, abakozi n’ibikorwaremezo, ndetse bamenye uko bitwara mu gihe habaye impanuka y’inkongi.

Mu butumwa yatanze, CIP Hassan Kamanzi yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro ari inshingano ya buri muturage, atari iya Polisi y’u Rwanda yonyine.
Yasabye abayobozi n’abakozi b’amahoteli guhora bagenzura ibikoresho by’amashanyarazi, kubungabunga ibikoresho bifasha kuzimya umuriro no kubimenya kubikoresha, ndetse no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye icyateza inkongi.

Polisi y’u Rwanda ikomeza gushishikariza abafite ibikorwa byakira abantu benshi, birimo amahoteli, resitora n’utubari, gushyira imbere ingamba zo kwirinda inkongi, kuko kuyikumira biruta kuyizimya yamaze kwaduka.
Aya mahugurwa aje mu gihe impeshyi ikunze kongera ibyago by’inkongi z’umuriro, bigatuma inzego zitandukanye zongera ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira impanuka zishobora guteza igihombo n’ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Polisi y’u Rwanda ikomeza gushishikariza abafite ibikorwa byakira abantu benshi, birimo amahoteli, resitora n’utubari, gushyira imbere ingamba zo kwirinda inkongi
@Rebero.rw
