Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, ari kumwe n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda i Nairobi ndetse n’abagize Komite y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Kenya (Rwandan Community in Kenya), basuye Intara ya Nyeri mu ruzinduko rwahuriranye n’ibikorwa byo guhuza Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe hakinwaga umukino wa 1/4 cy’irangiza w’irushanwa rya Imena Cup 2026, ritegurwa n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Kenya, rigahuza amakipe y’Abanyarwanda abarizwa mu ntara zitandukanye z’icyo gihugu.
Mu mukino wabereye i Nyeri, Vision de la Jeunesse FC yo mu Ntara ya Embu yatsinze Elite FC, ihita ibona itike yo gukina imikino ya 1/2 kizabera i Nairobi mu kwezi k’Ukwakira 2026.

Nyuma y’uyu mukino, Ambasaderi Ernest Rwamucyo yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda barenga 200 baturutse mu ntara za Nyeri, Embu na Meru.
Mu butumwa yabagejejeho, yabashimiye uruhare bagira mu guteza imbere u Rwanda, anabashishikariza gukomeza kurangwa n’ubumwe, ubufatanye no gusigasira isura nziza y’Igihugu aho batuye.
Yashimangiye ko Abanyarwanda baba mu mahanga bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu, abasaba gukomeza gufatanya no kubaka umuryango uhamye, ushyira imbere indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Irushanwa rya Imena Cup rikomeje kuba kimwe mu bikorwa bihuza Abanyarwanda batuye muri Kenya, rikabafasha gukomeza gusabana, kwimakaza ubumwe no guteza imbere impano binyuze muri siporo, ari na ko rikomeza gushimangira umubano hagati y’abagize diaspora nyarwanda muri icyo gihugu.
@Rebero.rw
