Ni igitego cya kane Muhoza Daniel atsindiye Rayon Sports kuva yayigeramo
Umusore Muhoza Daniel w’imyaka 19 akomeje kwerekana ko Rayon Sports yakoze ishoramari ryiza ubwo yamusinyishaga imukuye muri Etoile de l’Est, nyuma yo gukomeza kwitwara neza no gutsinda ibitego.
Uyu mukinnyi yongeye kwigaragaza mu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup, atsinda kimwe mu bitego byafashije Rayon Sports gutsinda KVZ SC yo muri Zanzibar ibitego 2-0.
Ni igitego cya kane Muhoza Daniel atsindiye Rayon Sports kuva yayigeramo, ibintu byatumye abakunzi b’iyi kipe batangira kuvuga ko ubuyobozi “bwatoye zahabu itunamye” mu kumugura akiri muto.

Muhoza yageze muri Rayon Sports avuye muri Etoile de l’Est, ariko mu gihe gito amaze muri iyi kipe yamaze kwigarurira imitima y’abafana kubera umuvuduko, ubuhanga n’ubushobozi bwo kubona izamu.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko niba akomeje uyu muvuduko, ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazaba inkingi ya mwamba ya Rayon Sports muri shampiyona n’andi marushanwa izitabira muri uyu mwaka w’imikino.
Igitego yatsinze kuri KVZ SC cyanatanze icyizere ku bafana ba Rayon Sports, cyane cyane ko ikipe ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugura abakinnyi benshi bashya.

Umuhungu wa GS Gasetsa arimo gukabya inzozi ze gukinira ikipe yakundaga akiri mu ishuri
Nubwo hakiri kare ngo havugwe byinshi ku rugendo rwe muri Rayon Sports, imikinire ya Muhoza Daniel ikomeje kwemeza benshi ko ashobora kuzavamo umwe mu bakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, mu gihe yakomeza gukora cyane no gukomeza guteza imbere impano ye.
@Rebero.rw
