Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye abakirisito n'abayobozi babo kwita ku busugire bw'umuryango
Umwepisikopi w’itorero EMLR akaba n’umuyobozi w’ ikirenga w’itorero Méthoditse Libre ku isi,Musenyeri Samuel Kayinamura arasaba abakirisito b’iri torero mu Rwanda n’ababayobora kwita cyane ku busugire bw’umuryango bigaragara ko wugarijwe n’ibibazo by’urudaca, akemeza ko itorero n’igihugu bitabaho bidashingiye ku muryango utekanye.
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umwaka y’iminsi 3 yaberaga muri Conference ya Nyabinaga muri iri torero,ku cyicaro cyayo kiri mu murenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ukuboza uyu mwaka, yafatiwemo imyanzuro iri mu byiciro 12 bishingiye ku nkingi 5 rishingiyeho ari zo ivugabutumwa,uburezi,ubuzima, amajyambere rusange,imibereho myiza no kwita ku batishoboye,nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Musenyeri Samuel Kayinamura.
Ni inama kandi iba igamije guhigura imihigo y’uwaka ushira hanafatwa ingamba k’ukurikiyeho, mu nguni zose z’ubuzima bw’iri torero ari bwo buzima bw’umukirisito cyangwa umuturage. Iy’aha Nyabinaga yanarobanuriye umurimo wa Gishumba Uwizeyimana Rose,umunyerezwa na ho Batamuriza Séraphine,Bayikunde Siméon na Musabyimana Jean Damascène basengerwa kuba abapasitoro buzuye,hanashyirwa umupasitoro umwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abakirisito basabwe gusigasira ubusugire bw’umuryango
Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko mu by’ingenzi biyivuyemo byasigara mu mitwe y’abakirisito n’ababayoboye harimo kubatera umwete wo kwita ku busugire bw’umuryango nk’ishingiro ry’itorero,kuko nk’uko abivuga umuryango utariho n’igihugu cyangwa itorero ntibyabaho.
Ati’’ Ibibazo by’umuryango tugomba kubyitaho cyane,tukagira umuryango utekanye,uteye imbere,ujijutse,uhindura imyumvire,abantu bakava mu byo kujagarara. Dushobora kuzamura umukirisito akagira imyumvire yo kwiteza imbere kandi birashoboka.’’
Yakomeje ati’’ Ni yo mpamvu ya ririya jambo ry’Imana twagendeyeho,ry’insanganyamatsiko yo gusubizwamo intege nshya. Twongerere umuryango imbaraga,uzire amakimbirane no kwaya umutungo,abana bawurererwamo bakurire mu byishimo no kureba kure,ubunebwe bucike, umurimo uhabwe agaciro gakomeye,Roho nzima iture koko mu mubiri muzima.’’
Yavuze ko umuryango nyarwanda unugarijwe n’ibibazo byo kutagira imyumvire ireba imbere,ugasanga hamwe na hamwe umugabo n’umugore bahugiye mu kuryana, bakagera ubwo umwe yica undi,n’umwishe akarushaho kujya mu ngorane n’abana babyaye bagateragirana.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye isozwa ry’iyo nama y’umwaka
Akahahera asaba buri mukirisito n’umuyobozi we guhagurukira rimwe bagaharanira ubusugire bw’umuryango.
Undi mwanzuro ukomeye wayifatiwemo nk’uko Musenyeri Samuel Kayinamura akomeza abivuga ni ukunoza uburyo bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bugashyirwamo imbaraga cyane,ingengo y’imari ibugenewe ikiyongera.
Kwibuka bikajyana koko no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ibibazo by’imibereho,bakaremerwa ibifatika bigira aho bibakura n’aho bibageza mu iterambere, bikajyana no gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,akishimira ko muri iri torero itahavugwa.
Ababyeyi cyane cyane bagashishikariza kurera abana babo neza kuko bitumvikana ukuntu no mu bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,ingengabitekerezo yayo ibagaragaraho. Agasanga ikibazo gikomeye gishingiye mu miryango aho barererwa,igomba kwigishwa.
Izindi mpinduka ngo ni uko buri paruwasi yiyemeje kugira umushinga uyiteza imbere,buri cyose ifite cyabyara inyungu ikakiyibyaza bakanabyigisha abo bayoboye,iterambere rikazamukira rimwe.
Yasabye abantu kuva mu bwoba bwo kuvuga ngo ntibyashoboka,bagakorana umwete, bakaba icyitegererezo cyiza, buri wese agaharanira kuba ’Bandebereho’ mu mikorere ye, cyane cyane abayoboye abandi barimo n’abasengewe bashya , bakareberwaho haherewe kuri bo bwite no ku miryango yabo.
Abasengewe kuba abapasiteri buzuye bagaragaje ko iyo ntego bayifite.

Rév. Batamuriza Séraphine yiyemeje gushyira imbaraga mu guharanira umuryango utekanye
Batamuriza Séraphine woherejwe muri paruwasi ya Nyabinaga ati’’ Ngiye kwihatira gusura imiryango,igaragaramo ibibazo nyiganirize,n’abagiye kurushinga tubahe inyigisho zihagije,tugire amahugurwa y’urubyiruko, tubigishe neza umuryango utekaney n’akamaro kawo ku itorero n’igihugu, kugira ngo habeho impinduka. Nizeye ko abakirisito nashinzwe bazabimfashamo,dufashijwe n’Imana.’’
Musabyimana Jean Damascène na we ati’’ Kugira ngo byose bizashoboke muri paruwasi ya Nyagatovu,umurenge wa Mubuga mu karere ka Karongi nashyizwemo biransaba kuba icyitegererezo.ibyo nigisha bakabimbonaho bakanabibona iwanjye.’’
Bayikunde Siméon watumwe muri paruwasi ya Gabiro,umurenge wa Mahembe,yavuze ko icya mbere agiye gukora ari ugutinyura abo ashinzwe mu byo bumvaga bidashoboka mu iterambere,bigashoboka.
Ati’’ Ngiyekubera abo nyoboye urumuri n’icyitegererezo cy’imirimo myiza bandebereho. Tuzagera kuri byinshi tuzabishobojwe no gusenga.

Rév. Bayikunde Siméon yiyemeje kwigisha abo ayoboye ibyo bumvaga bidashoboka mu iterambere akabihindura ibishoboka
Conference ya Nyabinaga iri mu mirenge 7 irimo 3 y’akarere ka Nyamasheke,ari yo Kirimbi yubatsemo icyicaro,Mahembe na Gihombo,ikanagera mu mirenge 4 y’akarere ka Karongi ari yo Gishyita,Twumba,Rwankuba na Mubuga.
Ifite abakirisito barenga 52.000 bari mu maparuwasi 7, Surintendant wayo Mushimiyimana Casimir akavuga ko nyuma y’iyi nama y’umwaka bagiye gukora ibishoboka byose imyanzuro yayifatiwemo bakazayishyira mu bikorwa yose, impinduka mu iterambere ry’umukirisito mu by’umwuka n’iby’umubiri zikigaragaza.
Iyi ni Conference ya 9 ibayemo inama nk’iyi y’umwaka muri iri torero uyu mwaka,hakaba hasigaye imwe ya Kibungo. Musenyeri Samuel Kayinamura akavuga ko aho bamaze kugera hose bishimiye uburyo abakirisito bahagaze mu bumwe,ubudaheranwa n’iterambere mu mwuka no mu mubiri.

Musenyeri Samuel Kayinamura, abapasitoro n’abandi bayobozi mu ifoto y’urwibutso
Ati’’ Bariteza imbere rwose, barareba kure nka za Kagoma, cyane cyane tukishimira ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside iragaragara mu itorero ryacu kandi twiyemeje kuyikumira no kuyirwanya twivuye inyuma.’’
Itorero EMLR rifite abakirisito barenga 527.000 mu gihugu hose.Ibikorwa byaryo bikomeye by’iterambere,hafi ya byose biri I Kibogora mu karere ka Nyamasheke,birimo ibitaro bya Kibogora biri ku rwego rwo kwigisha, Kaminuza ya Kibogora polytechnic imaze kugaba ishami mu mujyi wa Rusizi, hakaba hanari kubakwa izindi nyubako zayo I Kibogora, ibigo nderabuzima n’ibindi, bakanishimira GS Frank Adamson de Kibogora( GSFAK) ubu riri ku isonga mu gihugu mu gutsindisha mu mashuri yahawe ishami ry’igiforomo.

Rév. Musabyimana Jean Damascène we ngo kuba icyitegererezo bizamushoboza byose bizana impinduka mu bo ayoboye

Abapasitoro 3 bahawe ibyemezo byo kuba abapasitoro buzuye bari kumwe n’abayobozi babo
@Rebero.rw
