Biteze inyungu nyinshi kuri SACCO nshya '' Indongozi SACCO Nyamasheke
Nyuma y’amezi 4 gusa imirenge SACCOs 15 y’Akarere ka Nyamasheke yihuje igakora SACCO imwe bise’ Indongozi SACCO Nyamasheke ’ iyari isanzwe igahinduka amashami yayo, abanyamuryango bayo baravuga ko impinduka zihuse bamaze imyaka 17 bategereje kuva iyi mirenge SACCOs yashingwa muri 2009 zatangiye gukomanga.
Muri izi mpinduka nk’uko babisobanuriwe n’ umuyobozi mukuru w’ Indongozi SACCO Nyamasheke, Bumbali Machiavel n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yayo Uwamariya Valentine,ku wa 30 Gicurasi,2026 mu nama y’inteko rusange yabo idasanzwe, zari zitegerejwe cyane n’abanyamuryango bose, harimo imikorere y’ikoranabuhanga.
Aba bayobozi bombi basobanuye ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena,2026, ikoranabuhanga rihinduye amateka gutakaza umwanya umunyamuryango ajya kuri SACCO kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga ye.
Bumbali Machiavel, ati’’ Hari amavugurura menshi akenewe ajyana SACCO mu mikorere isobanutse kurushaho, izamura bifatika iterambere ry’abanyamuryango,bakava mu bukene. Mbere twakoreraga ku mafishi mu mikorere ya gakondo. Mu mihurize yazo tugeze mu mikorere y’ikoranabuhanga,aho bitakiri ngombwa ko umunyamuryango ava iwe ajya kubitsa cyangwa kubikuza kuri SACCO ye,kereka abyishakiye.’’

Umuyobozi mukuru w’ Indongozi SACCO Nyamasheke Bumbali Machiavel avuga ko bitakiri ngombwa kujya kuri SACCO kubitsa cyangwa kubikuza, telefoni byose ibikora
Yongeyeho ati’’ Icya mbere ni uko ubu umunyamuryango ashobora kubitsa no kubikuza ku ishami ryose agezeho muri aka karere, mu gihe mbere yabikoreraga mu Murenge SAACO afitemo konti gusa. Konti nshya zarabikemuye. Icya 2 ni uko gufata telefoni yawe ugakanda *541#, bihagije ugashobora gukura amafaranga kuri konti yawe ukayashyira kuri telefoni cyangwa ukayakura kuri telefoni ukayashyira kuri konti.’’
Avuga ko nta gihindutse uyu mwaka uzarangira umuyamuryango ashobora kubitsa no kubikuza muri SACCO agezemo yose mu gihugu. Indi mpinduka yari itegerejwe cyane Bumbali Machiavel avuga iyi gahunda ya Leta yo guhuza za SACCOs zikabyara imwe ikomeye mu karereizanye ni iy’inguzanyo.
Ati’’ Mbere imirenge SAACOs ntiyatangaga inguzanyo ingana bitewe n’ubushobozi ariko muri Nyamasheke ikomeye ntiyarenzaga miliyoni 10 mu gihe hari n’izitarenzaga miliyoni 3. Inkuru nziza ni uko Indongozi SACCO izajya igeza ku nguzanyo ya miliyoni 120 ,amashami yayo mu mirenge agatanga izitarengeje miliyoni 10.’’
Akomeza avuga ko aha nanone harimo inkuru nziza ko ingwate- faranga yazengerezaga abanyamuryango,aho umuntu yasabaga inguzanyo akagomba kubanza gutanga 10% ryayo adakorwaho kugeza arangije kwishyura akabona kuyafata, iyo ngwate- faranga yakuweho.

Bavuga ko kuba inguzanyo igiye kugeza kuri miliyoni 120 ari amahirwe akomeye bagomba kubyaza umusaruro ufatika
Avuga ko kurondora impinduka zose ziri muri uku kwihuza kwa za SACCOs byafata igihe kinini, akahahera asaba abanyamuryango, hifashishijwe ababahagarariye mu nteko rusange y’ Indongozi SACCO’ gushaka amakuru yisumbuyeho kuko ari menshi, akanabizeza ko ubuyobozi bwa SACCO nshya bugiye kumanuka bukabibasobanurira byimbitse.
Ati’’ Ntibikiri inzozi kubaka inyubako y’ubucuruzi igeretse y’arenga miliyoni 100 uri umunyamuryango w’ Indongozi SACCO. Uwo wari kubwira mbere ko bizagerwaho ntiyari kubyemera. Turasaba abaturage bose bagejeje igihe cyo gukorera amafaranga kutugana kuko nk’ubu dufite abanyamuryango barenga gato 172.000 mu karere kose, intego ikaba ari ukugira abarenga 240.000 kuko tutifuza umuturage ubaho adakorana n’ikigo cy’imari.’’
Izindi mpinduka agaragaza ni uko inyungu ku nguzanyo yavuye kuri 24%,ijya kuri 19% ku mwaka, abagore n’urubyiruko bitabwaho byihariye, n’inguzanyo ku bikorwa by’ubuhinzi ishyirwaho ku nyungu nto cyane, kugana SACCO muri ibi bihe bikaba ukureba kure.
Abagize inteko rusange y’ Indongozi SACCO Nyamasheke’ bashimishijwe cyane n’izi mpinduka,bavuga ko ari inkuru nziza bashyiriye abo bahagarariye.
Kagimbangabo Jean wo mu Murenge wa Karambi ,ati’’ Twazishimiye cyane,dushimira Leta yacu ireba kure ikatugezaho ibyatungirira akamaro. Sinashoboraga kuba namenya nk’amakosa yashoboraga gukorwa kuri konti yanjye cyangwa najya kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yanjye ngafata urugendo njya kuri SACCO. Bibaye amateka. Nzajya mba nibereye mu bindi binteza imbere mfate telefoni yanjye nkure amafaranga nshaka kuri konti nyashyireho cyangwa nyakure kuri konti nyashyira kuri telefoni.’’

Bavuga ko kuba inguzanyo igiye kugeza kuri miliyoni 120 ari amahirwe akomeye bagomba kubyaza umusaruro ufatika
Arakomeza ati’’ Sinashoboraga kugera mu wundi murenge nkeneye amafaranga ngo nyabikuze cyangwa mbitse ayo ndakeneye kugendana. Na byo byakemutse,kimwe n’inguzanyo ndende yaduteza imbere kurushaho. Leta yagize neza guhuza izi SACCO.’’
Bizimana Joseph wo mu Murenge wa Rangiro na we,ati’’ Ndishimye cyane ko tworohewe n’imikorere mishya. Ni andi mahirwe akomeye duhawe n’umukuru w’igihugu cyacu,Paul Kagame tugiye kubyaza umusaruro ufatika. Tugiye kwagura imitekerereze kuko inguzanyo nto yatumaga tudatekereza imishinga migari. Tugiye kuyitekereza turusheho gutera imbere mu nzego zose z’ubuzima.’’
Mukamporanyi Odette wo mu Murenge wa Kirimbi, avuga ko aya mahirwe abagore n’urubyiruko batazayapfusha ubusa.
Ati’’ Mbere,kubera gutinda kw’inguzanyo umuntu yashoboraga kubona amafaranga icyo ayashakira cyarangiye.Ubu twabwiwe ko nta gutinda. Ikindi ni uko nka SACCO yacu ya Kirimbi itakoraga ku wa gatandatu bigatuma ukeneye amafaranga atayabona. Ikoranabuhanga riragikemuye. Ikindi ni uko batubwiye ko abagore n’urubyiruko dushonje duhishiwe. Tugiye kwagura imitekerereze,dukorere amafaranga,twiteze imbere n’imiryango yacu.’’

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ Indongozi SACCO Nyamasheke, Uwamariya Valentine aravuga ko impinduka iyi SACCO nshya izanye ari amahirwe akomeye buri munyamuryango agomba kubyaza umusaruro ufatika
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ Indongozi SACCO Nyamasheke, Uwamariya Valentine, abizeza serivisi zinoze mu buryo bwose, akavuga ko mu mezi 4 bamaze gushinga imizi. Babonye aho bakorera muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo,Umurenge wa Kanjongo, gushaka abakozi,kubona ubuzima gatozi n’icyangombwa kibemerera gukora nk’ikigo cy’imari,imirimo ikaba ikomeje.
Ati’’N’abataraza batugane tubahishiye byinshi.’’
Umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ibigo bito,ibiciriritse n’amakoperative, Sebuhoro Claver avuga ko SACCOs z’imirenge zahujwe hagamijwe ko zigira ubushobozi bwo guhaza ibyifuzo by’abanyamuryango bazo. Ko Akarere kazakomeza gukurikiranira hafi imikorere ya SACCO nshya n’amashami yayo,ku bufatanye n’izi nzego bireba,icyari kigamijwe zijyaho kikagerwaho nta nkomyi.
@Rebero.rw
