Iyi nzu yubakiwe Yankurije Yvonne irimo igice cyo guturamo n' icyo gucururizamo
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rangiro,Akarere ka Nyamasheke, burashimira abaturage b’uyu murenge n’abafatanyabikorwa bawo igikorwa cy’ indashyikirwa bakoze ku wa 9 Kamena,2026, cyo gufata mu mugongo Yankurije Yvonne bamuha inzu y’agaciro k’arenga 4.500.000 no koroza Nyiransabimana Josepha inka y’agaciro k’amafaranga 700.000, bombi bo mu Kagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro,Akarere ka Nyamashek, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yankurije Yvonne wabuze umuryango we hafi ya wose muri Jenoside yakorewe Abatutsi,afite imyaka 10, agasigara arera abana 2 ba muka se wari umaze igihe gito apfuye urupfu rusanzwe, barimo uw’amezi 8, bikamubuza amahirwe yo kwiga,avuga ko kutagira aho aba atekanye byamuteraga intimba ndende.
Ati” Nari ndiho mu buzima budatekanye kuko umugabo amaze imyaka 3 yarantaye, anta mu nzu iri muri cyamunara kuko twari twayitanzeho ingwate muri banki dushaka amafaranga yo kwiteza imbere. “
Avuga ko umugabo amafaranga yayapfushije ubusa aho kuyakoresha icyo yari yayasabiye, ahita anamuta arigendera,ubu amaze imyaka 3 atamuca iryera, ideni ryari irya miliyoni 4 ryarikubye ubu amaze kugera hafi miliyoni 10.

Banahaye mituweli abantu 49 bari mu miryango 12
Ati” Uku gutabwa n’umugabo antanye abana 3, mu nzu y’ibibazo,ansize iheruheru byambuzaga gusinzira nkumva ngarutse muri bya bihe bya Jenoside,nibaza aho nzerekeza abana bikanyobera. N’ abana ubwabo byari byarabahungabanije cyane, batekereza ko bagiye kujya barara rwa ntambi,ntibasinzire,bakiga nabi,tukabura amahoro.”
Yakomeje ati” Ariko bampaye inzu nziza igiye kumpindurira ubuzima bifatika. Iri muri santere y’ubucuruzi,ifite igice cyo guturamo n’icyo gucururizamo, icyo mbuze ni igishoro gusa, ubundi ngahindura ubuzima n’umugabo wadutaye akazabyicuza. Ndabashimira cyane,ariko cyane cyane umubyeyi wacu Paul Kagame waturokoye,dukesha ibi byose,cyane cyane umutekano n’amahoro yo mu mitima dufite.”
Nyiransabimana Josepha wahawe inka na we yavuze ko nyuma yo kurokora Jenoside ubuzima bwakomeje kumusharirira cyane, ubu akaba atagiraga icyo akuraho ifumbire, iyi nka akaba yayihawe binyuze mu bufatanye bw’abakirisito b’amadini n’amatorero 4 akorera muri aka Kagari ka Banda,muri uyu Murenge.

Iyi nka yahawe Nyiransabimana Josepha ayitezeho impinduka mu iterambere
Ati” Ndabashimiye cyane, nshimiye n’umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame.Bagiye kudusazisha neza n’umugabo wajye tumaranye imyaka irenga 32 tutaragize amahirwe yo kubona urubyaro. Izamfasha kubona ifumbire n’amata n’iziyikomotseho tuzikenuze,kuko nzayifata neza, dutere imbere.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero (RIC),akorera muri uyu Murenge, Past. Ngoga Télésphore, yashimiye aba bakirisito bakusanije ariya mafaranga bakaremera uyu mugenzi wabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati” Ndabashimiye cyane kuko ubundi iri ni ryo vugabirumwa nyaryo rigira aho rikura umuntu n’aho rimugeza. Uko yishimye natwe ni ko twishimye. Ibikorwa nk’ibi by’urukundo no gufata mu mugongo abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntituzahwema kubikora. “
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude avuga ko uretse ibi bikorwa 2, abaturage banakusanije amafaranga 196.000, bishyurira mituweli abarokotse 49 bari mu miryango 12.
Ati” Ndashimira cyane ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera muri uyu Murenge, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ab’ ikigo nderabuzima, SACCO wisigara, inama y’igihugu y’abagore (CNF), urubyiruko, FERWACOTHE, Caritas ya Diyoseze ya Cyangugu,COPIRA, urugaga rw’abikorera( PSF) n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bose kuko buri wese yitanze uko ahoboye ngo bino bikorwa bigende neza.”

Abaturage bashimiwe ibi bikorwa by’ indashyikirwa byavuye mu maboko yabo
Arakomeza ati” Birashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bwacu tutagomba gutezukaho nk’abaturage b’Umurenge wa Rangiro, ko n’icyo twatekereza kugeraho cyiza kindi cyose, twakigeraho, nta cyadukoma mu nkokora. Ibyakozwe byose byatwaye 5.396.000 yose avuye mu mbaraga zabo.”
Yijeje Yankurije Yvonne ugaragaza ikibazo cy’igishoro ngo abyaze umusaruro w’ubucuruzi iyi nyubako yahawe, kumuhuza n’amahirwe y’iterambere ahari, haba mu nguzanyo ya VUP cyangwa ikindi cyatekerezwa ku buryo mu mezi make ari imbere azaba ari umucuruzi kimwe n’abandi bacuruzi bose bo muri iyi santere y’ubucuruzi ya Banda.
Ati” Tuzamufasha tumuhuze n’amahirwe ahari y’iterambere, ahabwe inguzanyo ya VUP yunguka make acuruze yiteze imbere kuko bigaraga ko afite inyota y’iterambere,tunakurikiranire hafi imikorere ye tumugira inama zose zishoboka.”
