Barashimira EMLR Cyavumu yabahinduriye ubuzima
Abaturage b’imirenge ya Macuba na Kanjongo,mu Karere ka Nyamasheke bafite abana mu mushinga RW 0189 EMLR/ Cyavumu, uterwa inkunga na Compassion international, barawushimira ko utita ku mwana gusa, ahubwo wita ku muryango wose,kuko imyaka 8 bawumaranye umaze kubahindurira ubuzima bigaragara.
Byagarutsweho kuri uyu wa kabiri,tariki ya 9 Kamena, 2026, ubwo iri torero ryorozaga inka abaturage 10, abandi 26 bagahabwa amabati yo gusakara inzu zabo bakava mu zo banyagirirwagamo.
Umuyobozi w’uyu mushinga, Past. Imanishimwe Boaz, avuga ko watangiranye abana 252 muri 2018, ufite intego yo kubakura ku ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu, ubu ukaba ufite 248, bose biga.
Avuga ko,kuko intego atari ukwita ku mwana bakurikirana gusa, banakora ibikorwa biteza imbere umuryango we ngo wose wigobotore ingoyi y’ubukene bukabije, ababyeyi bashyizwe mu matsinda 10. Muri ayo, 9 ari muri sisiteme y’ibimina nk’uko ari gahunda ya Leta.

Umuyobozi w’ Umushinga RW 0189 EMLR Cyavumu, Imanishimwe Boaz agaragaza aho uyu mushinga umaze gukura abaturage n’aho ubagejeje mu myaka 8 gusa uhamaze
Ayo matsinda 9 akora ibikorwa bitandukanye by’iterambere bishingiye ku buhinzi,irindi riri muri gahunda yo kugurizanya amafaranga.
Ati” Aya matsinda yose mu myaka 7 afite ibikorwa bifite agaciro ka 45.361.260.”
Avuga ko bahinga ibihingwa binyuranye birimo ibishyimbo,imyumbati,imboga n’ibindi,kuri Hegitari 3, bashoramo 2.367.000, bakanahinga kawa aho bamaze gutera ibiti byazo 2519.
Ati” Igishimishije cyane kurushaho ni uko baziteye mu butaka biguriye mu mbaraga zabo,ku bushobozi buke bagenda bahabwa mu bimina. Byerekana ko abishyize hamwe nta kibananira.”
Avuga ko nubwo mbere y’uko uyu mushinga uhagera bamwe bari batunzwe no guhingiririza ngo baramuke, aho uhagereye ukabahuriza hamwe bagahuza imbaraga, banahinze inanasi kuri Hegitari 1,5 na zo zibaha umusaruro ufatika. Ibikorwa byabo ngengabukungu bifite agaciro k’amafaranga 32.446.280.
Ubu,ku makonti y’ayo matsinda hariho 10.526.980 batayaryamishijeho,ahubwo bari gushakira ubutaka bagura ngo ibikorwa byabo bikomeze kwaguka.
Anavuga ko itsinda rishya rya 10 riri mu gukora imigati rikayicuruza,aho ryatangije amafaranga 720.000,ubu bucuruzi bukaba bugenda neza cyane. Anavuga ko muri aya matsinda yabo bamaze kuragiza bamwe muri bo inka 4 z’agaciro ka 3.200.000.

Abandi baturage borojwe inka
Avuga mu bindi uyu mushinga umaze kubakorera, yagize ati” Tumaze guha ababyeyi 35 amabati yo kubaka. Twongeyeho 26 bayahawe uyu munsi babaye 61. Ababyeyi 29 bahawe sima, 216 bahawe ihene zo korora. Imiryango 185 yari ifite ubutaka busharira, bwarabuze ifumbire, yarayihawe inahabwa imbuto zo guhinga ubu zimeze neza ”
Avuga ko ibi byose kimwe n’ibindi byakozwe atarondora,birimo abahuguwe mu myuga irimo ubudozi bahinduye ubuzima bigaragara kuko umushinga ugifata aba bana harimo abaje bafite imirire mibi ubu utamenya ko bayigeze.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bagezweho n’aya mahirwe, bavuze ko aho bamaze kuva n’aho bageze muri iyi myaka mike cyane bamaranye n’uyu mushinga hivugira.

Mutuyimana Alphonsine uvuga ko yakuwe mu buzima bubi cyane n’umushinga RW 0189 EMLR Cyavumu yemeza ko adashobora gusubira inyuma mu iterambere
Mutuyimana Alphonsine uvuga ko yabaye mu buzima bubi cyane umugabo we amaze kumutana abana 4 muri Kigali babagamo bakodesha ,akabazana iwabo I Macuba, yagaruye icyanga cy’ubuzima uyu mushinga uje.
Ati” Amahirwe wanzaniye nayabyaje umusaruro ufatika. Navuye mu buzima bubi bw’ubukode nari ndimo ngura inzu yanjye imeze neza n’abagabo benshi b’ino badafite.”
Arakomeza ati” Banyigishije umwuga wo gukora inkweto ubu ninjiza arenga 100.000 buri kwezi mbere no kubona amafaranga 1000 byari intambara. Abana banjye bose uko ari 4 bariga,barimo 2 biga ayisumbuye. Ndabagaburira,nkabaha ibyo bakeneye byose byo ku ishuri,urwaye akavuzwa bitewe n’amahirwe nazaniwe n’umwana wanjye uyu mushinga wafashe akambera uw’umugisha.”
Avuga ko yanaguze umurima ahingamo ibihingwa binyuranye birimo kawa, akaba yahawe inyana, yari asanganywe ikimasa, bamuha amafaranga 800.000, ko zombi agiye kuzitaho ku buryo azaba intangarugero idashidikanywayo mu Murenge wa Macuba kubera kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere bahabwa na perezida Kagame bashimira cyane.
Ishimwe kuri perezida Kagame rinafitwe na Niyonasabye Samuel uvuga ko aho bavuye n’aho bageze mu iterambere ari we.
Ati” Turashimira itorero EMLR, Compassion international n’ubuyobozi butwegereye,ariko cyane cyane perezida Kagame dukesha ibi byose kuko tutari kubigeraho tudatekanye.”
Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu Karere ka Nyamasheke, Uyizeye Germain yabashimiye izi mpinduka mu mibereho,avuga ariko ko zitizanye, zazanywe no gukora cyane no guhindura imyumvire bakagura imitekerereze, bakaba bagomba gukomeza uwo muvuduko.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu Karere ka Nyamasheke,Uyizeye Germain yabasabye gukora cyane ngo barusheho kugaragaza impinduka
Ati” Ndabashimira cyane ko ibyo tubaha mubibyaza umusaruro ugaragarira buri wese. Umuco wo gufatanya ni ryo pfundo ry’iterambere.”
Yabashimiye umusaruro babyaje izi nka, aho bahawe 17 zikaba zimaze kuba 42, abashimira uburyo borozanya n’imbaraga uyu mushinga ushyira mu kubikurikirana,byose bikagenda neza.
Umuvugizi wungirije wa EMLR, Conference ya Kibogora, Rév.past. Ukizebaraza Léon Emmanuel yashimye ubufatanye bw’iyi Conference na compassion international yabahaye uyu mushinga muri iyi paruwasi ngo uteze imbere abatuye aka gace.

Umuvugizi wungirije wa EMLR/ Conference ya Kibogora Rév.past. Ukizebaraza Léon Emmanuel yashimye imikoranire inoze hagati y’ iyi Conference na compassion international yatumye uyu mushinga uza muri iyi paruwasi ya Cyavumu guteza abaturage imbere
Yabwiye aba baturage ko Ubuyobozi bwa Conference buzajya bukurikiranira hafi uburyo bakomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Ati” Tuzajya tuza kureba uko bimeze. Dukwiye kwishimira ibikorwa nk’ibi biba bigeze muri kano gace kandi ubabonye akabona ko uyu mushinga wagize akamaro koko,n’igihe waba udahari ubabonye akabona ko wahabaye,wanahazanye impinduka.”

Abayobozi bahaye abaturage babaga mu nzu zishaje amabati yo kuzivugurura
Yanasabye ko ubuhamya butangwa n’ababyaje umusaruro ugaragara aya mahirwe bugomba kubera ababwumva isoko y’impinduka.
Yabashimiye isuku ibaranga,ko na yo iri mu mpinduka zigaragara,abasaba kudasubira inyuma.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’Umurenge wa Macuba, Veterineri wawo, Kayitera Arthemos yashimiye itorero EMLR,Conference ya Kibogora na Compassion international izi mpinduka.
Ati” Ni ibikorwa by’ubudashyikirwa. Turabashimira izi nka zimeze neza,uburyo mwubakira abaturage bacu,uburyo mubabumbira hamwe ngo biteze imbere, byose tukazakomeza ubufatanye ngo bigere kuri benshi, bakomeze kugaragaza impinduka mu iterambere.”
Umushumba w’iyi paruwasi ya Cyavumu, Rév.past. Nsekanukunze Jean Paul yabwiye Reber.rw ko ibi bikorwa bizakomeza kwiyongera kuko ubushake buhari n’inyota y’iterambere rirambye bayifite, nta cyabakoma mu nkokora.

Veterineri w’Umurenge wa Macuba,Kayitera Arthemos yabashimiye imbaraga bakoresha biteza imbere n’uburyo babumbatira ubumwe bwabo nk’inkingi y’ibyo bageraho byose

Aba bana basa neza gutya hari abo uyu mushinga wafashe bafite imirire mibi. Ubu yahindutse amateka

Abayobozi banyuranye bifatanije n’abafatanyabikorwa b’umushinga RW 0189 EMLR Cyavumu mu kwishimira ibyagezweho no kubaha inka n’amabati
@Rebero.rw
