Ibiribwa by'agaciro ka miliyoni n'igice ni byo bazaniye Abatuye mu mudugudu wa Tuwonane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abafatanyabikorwa b’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, bakora imirimo inyuranye mu mujyi wa Rusizi barimo abacuruzi,ababunganira n’abandi,bari kumwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge, basuye imiryango 54 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatujwe mu mudugudu wa Tuwonane,mu kagari ka Gatsiro,barayiganiriza barasabana,banayiha ibiribwa by’agaciro ka miliyoni n’igice z’amanyarwanda.
Ni igikorwa cyashimishije cyane abagikorewe,bavuga ko bashimira cyane perezida Kagame,ko nyuma yo kubarokora no kubatuza aheza muri uyu mudugudu n’abatawutuyemo ariko bawuturiye bakaba batekanye, anakomeje kubitaho,haba mu mutekano,haba no mu kubashakira ikibatunga ngo imibereho yabo ikomeze kuba myiza, binagaragarira muri aba babegereye babasura,bakanasangira iminsi mikuru,bituma bumva batari bonyine.
Nyiramakuba Isabelle w’imyaka 85,ubana n’umwuzukuru we, avuga ko yibazaga icyo azaha uyu mwuzukuru n’abandi bashobora kumusura,ariko ko yishimye cyane abonye abamuzaniye ibya Noheli.
Ati: “Mbere na mbere ndashimira umubyeyi wacu Paul Kagame kuko aha turi ni we. Yaraturokoye,adutuza aheza, none atwoherereje n’abana bacu baje kudusura,batuzaniye akaboga, umuceri,kawunga,amavuta,amasabune,umunyu,isukari n’ibindi, mbese turatengamaye.’’

Babanje gusabana,bacinya akadiho bashimira perezida Kagame utuma ibyiza byose bibageraho
Yunzemo ati: “Turamara iminsi tumeze neza. Aba bana bacu badusuye Imana ibahe umugisha,bajye bahora bahaha baronke,babone ibibatunga n’ibyo baha abatishoboye kuko twumva dususurutse iyo tubabona baza nk’uko baje kutureba no kuduha ku byo Imana yabahaye,bahorane umugisha wayo natwe nta kindi twabakorera uretse gusa guhora tubasengera.’’
Mukakarekezi Thacienne w’imyaka 80 na we yishimiye kubona abamuzanira icyo arya muri iyi minsi mikuru ,akavuga ko yari amaze kumaririza neza neza mu nzu,yibaza uko ayitambukamo nk’abandi.
Ati: “Ni ibyishimo bidasanzw dufite kuko aba bana bacu baje kutwereka ko tutari twenyine. Nta gishimisha nko kubona abana nk’aba baje bikoreye,bari kumwe n’abayobozi bakaza kudusura,tukabyinana tukishima. Bitugarurira icyanga cy’ubuzima bikatwibagiza imibabaro twaciyemo tukumva twongeye kugira imbaraga z’umutima n’iz’umubiri.Imana ibahe imigisha myinshi.’’
Uhagarariye abatuye muru uyu mudugudu Kamanzi Spérata,avuga ko bawuzanywemo bafite ibibazo biremereye cyane kuko bamwe babaga mu nzu zenda kubagwaho, badafite uwo kuganyira kuko imiryango yabo yashize muri Jenoside yakorewe Abatutsi,abandi batanagira aho kurambika umusaya,ariko ko aha batujwe ari mu nzu nziza, bagerageza kubaho nk’abandi banyarwanda.

Mu izina ry’abatuye uyu Mudugudu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Kamanzi Spérata yashimiye aba bitanze ngo babahe Noheli.
Ati: “Icyo twishimira cyane ni uko aho ubuyobozi buduturije muri uyu mudugudu bwakomeje kutwitaho, kuko nk’uyu Gitifu adusura buri gihe akamenya uko twiriwe n’uko twaramutse,turabimushimira cyane kimwe n’abo bafatanya kuyobora. ‘’
Yarakomeje ati: “Kuzana n’aba bana bacu rero kudusura bakatuzanira Noheli, byadushimishije cyane bitavugwa. Bakomereze aho Imana ibahe umugisha mwinshi cyane,bajye bahora baza kuturamutsa bidusubizamo intege cyane.’’
Mutarutwa Solange ukorera kuri MAGERWA mu murenge wa Mururu, yunganira abacuruzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, uhagarariye iri tsinda ry’abantu 23 bishyize hamwe,bateranya amafaranga ugize ibyiza cyangwa ibibazo muri bo bakamusura bakifatanya na we, yavuze ko nyuma yo kwifuza kuzagira abo basura bakabaha Noheli,bashima cyane ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe bwabazanye gusura iyi miryango.

Uhagarariye abakusanyije ubu bushobozi Mutarutwa Solange avuga ko yashimye morali yasanganye aba basuye avuga ko bitarangiriye aha,uko bazajya bashobozwa bazajya bagaruka bakabasura
Ati: “Twumvaga n’iyo twafasha umuntu umwe kwishima byadushimisha cyane. Ariko dufashije abangana batya mu bushobozi twashoboye gukusanya. Twishimye,twasanze bishimye ,baseka,banezerewe, turishimana ducinya akadiho dishima Leta yacu ituma byose biba. ‘’
Yunzemo ati: “Turabizi ko aba bayeyi bacu bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi,ibasiga iheruheru. Ni twe mbaraga basigaranye tugomba kubashimisha uko dushoboye tukababera aho abagombaga kuba babasusurutsa batari. Ntacyo bazatuburana igihe cyose tugihumeka,turi kumwe, nti bari bonyine,turahari ntibadusonzana.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre, yabashimiye morali iri hejuru yabasanganye, bishimye, anashimira ababazaniye Noheli.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre yavashimiye uburyo barenga ibyababayeho bagaharanira kubaho
Ati: “Twaje kubereka ko turi kumwe,tubitayeho,cyane cyane ko tumaze iminsi twumva hirya no hino mu gihugu ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Twe rero twaje kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025,tuje kubabwira ko igihugu kibakunda,batekane, bafate amafunguro twabazaniye,bashimire Imana n’ubuyobozi bwiza dufite burangajwe imbere na perezida Kagame.’’
Yavuze ko aba bishyize hamwe bagakusanya iyi nkunga y’amafaranga miliyoni n’igice bakaza kubasura ari abo gushimirwa cyane, kuko banze kwiharira ibyishimo bya Noheli bakaza gusangira n’aba batari bafite icyo kurya no kwakiriza abashobora kubasura kuri uyu munsi bakaba bakibahaye, avuga ko bakwiriye kubera urugero n’abandi.
Yavuze ko bitagarukira kukubaha iminsi mikuru gusa, ubuyobozi bunabasura kenshi bakaganira, ufite ikibazo akakigaragaza kigakemuka,ko buzabahora hafi mu mibereho yabo muri uyu mudugudu, igihe cyose hari n’abashaka kubasura ngo baganire abayobozi bazajya bababazanira bakaganira,bakishimana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre ( i buryo) ashyikiriza Nyiramakuba Isabelle ibyo yagenewe bya Noheli

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,ababasuye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe mu ifoto y’urwibutso

Aba bishyize hamwe bagasura abatuye uyu Mudugudu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye umusaruro imbaraga zabo zatanze

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre aha Mukakarekezi Thacienne bimwe mu byo bamuzaniye.
@Rebero.rw
