Ibyuma bishyushya amazi hakoreshejejwe imirasire y'izuba byaranzwe ku nganda ziciriritse
Uyu munsi tariki ya 27 Ukubuza 2024, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu kigo cyayo NIRDA mu kigo cya CPCIC (Cleaner Production and climate Innovation Center) yatewe inkunga na UNDP bashyikirije inganda ziciriritse 13 ibyuma bishyushya amazi hakoresheje imirasire y’izuba (Solar water heaters).
Ni umushinga wari umaze imyaka itanu ugomba gusozwa tariki ya 31 Ukuboza 2024, ukaba warafashije inganda ziciriritse kugabanya ibyotsi boherezaga mu kirere ndetse bakaba bafite n’inyungu mu kugabanya amafaranga batangaga ku bicanwa bakoreshaga, ku buryo bugaragara.

U Rwanda muri gahunda rufite harimo iyo kugabanya ibihumanya ikirere ku rwego rwa 38% muri 2030, bityo bikaba bisaba gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo bigerweho, aribyo kugabanya ibicanwa,imyotsi ituruka mu binyabiziga, ariko abaturage bagera kuri 70% bakoresha ibicanwa bikomoka ku bimera, kuko ihumana ry’ikirere hatagize igikorwa ryakwiyongera.
Ernestine Tuyishime ushinzwe ibikorwa ubugenzuzi n’ubuziranenge muri Buganza Good Wine mu karere ka Kayonza, bimwe mu bibazo twari dufite ni ibicanwa, ariko aho tuboneye ibyuma bishyushya amazi hakoresheje imirasire y’izuba (Solar water heaters), ubu imirimo irihuta kandi hari ibyo twagabanije kubyo twoherezaga mu kirere ndetse n’ubuzima bw’abakozi.

Agira ati: “Nko mu guteka umutobe mu ruganda twakoreshaga inkwi ku munsi zihagaze ku bihumbi 100,aho tuboneye ibyuma bishyushya amazi hakoresheje imirasire y’izuba (Solar water heaters), ubu turakoresha ibihumbi 25, ibyo bikadufasha mu kubungabunga ibidukikije ndetse no kubungabunga ubuzima bw’abantu, kuko izo nkwi nyinshi zangizaga ibihaha bye kubera imyotsi, ariko ubuke byizo nkwi bigabanya kwangiza ikirere ndetse n’ubuzima bwabo”.
Twagirimana Thadee umuyobozi mukuru mu bidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’ibidukikije, yavuze ko ibi bikoresho bahawe bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi kuko ukurikije uko u Rwanda ruteye niyo twaba turi mu gihe cy’itumba ntabwo hashobora gushira iminsi itatu izura ritavuye.

Agira ati: “Izi nganda ziciriritse 13 zahawe ibyuma bishyushya amazi hakoresheje imirasire y’izuba (Solar water heaters), uyu ukaba wari umushinga wikitegererezo kugira ngo turebe niba hari ibyo byagabanya ku myuka ihumanya ikirere, ubu tukaba twabonye ko bikora kuko hagabanutse 1,5 tones za Co2 buri mwaka, bivuze ko hari icyo bizakora mu kugabanya kuri ya 38% twavuze haruguru”.
Yakomeje avuga ko izi nganda ziciriritse zizakora ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ubu buryo butangiza ikirere kandi buzigama umutungo, bityo ibi byuma bahawe bikazagabanya ibyuka bakoreshaga mu nganda zabo, byatumaga bakoresha inkwi nyinshi, amakara menshi ndetse n’ibindi byahumanyaga ikirere biturutse mu mirimo yabo ya buri munsi.
Usibye kugabanya imyuka ihumanya ikirere muri izi nganda ntoya, hari miliyoni zigera kuri eshatu bazajya babika kuko bakoresheje ibyuma bishyushya amazi bikoresheje imirasire y’izuba (Solar water heaters).
@Rebero.rw
