Ibyaremewe Kampire consolée byose
Kampire Consolée w’imyaka 63,wo mu mudugudu wa Makambi,akagari ka Karenge,umurenge wa Rwimbogo,akarere ka Rusizi,aravuga ko yasekewe n’umunsi w’intwari ubwo yatumwagaho n’umukobwa we n’abuzukuru be 2, n’ubuyobozi bwa GS Bugarama cité ngo aze kwifatanya na bwo kuwizihiza,yahagera agatungurwa no kuremerwa ibiribwa,imyambaro,bikoresho by’isuku n’iby’ishuri by’abuzukuru be,by’agaciro k’amafaranga 326.000.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru mu byumweru 2 bishize, Kampire Consolée ukizongwa n’ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,byamukurikiranye kugeza uyu munsi nyuma yo gufatwa ku ngufu n’interahamwe atamenye ikamutera inda, yavugaga ko ashengurwa cyane no kurara mu nzu yenda kumugwaho,akayicirwamo n’inzara n’uwo mukobwa we yabyaye muri Jenoside n’abuzukuru be 2.
Yanavugaga ko batagira mituweli, atagira matora aryamaho,aryama ku bishishwa by’ibishyimbo asaba mu babyejeje babihuye,akagerekaho agasambi, agatenge ajyana mu bandi kumanywa akakiyorosa nijoro,akandi gace kako abuzukuru be bakakiyorosa,atabaza Guverineri w’intara y’uburengerazuba na Meya w’akarere ka Rusizi ngo bamushakire imibereho,kuko iyo arimo imusubiza mu bihe yavuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa GS Bugarama cité Mbarushimana Hamimu,abanyeshuri n’abarezi bagenzi be, bari mu bakozwe ku mutima cyane n’imibereho y’uyu mubyeyi wahuye nibisharira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kumenya amakuru y’ubu buzima bwe, biyemeza gukusanya ubushobozi bakamuremera ku munsi w’intwari.

Yishimiye ko yabonye icyo yambara mu gihe agatenge kamwe yambaraga kumanywa ariko yiyorosaga n’ijoro
Kuri uyu munsi iri shuri ryifatanyije n’umurenge wa Bugarama na Mufti w’abayisilamu mu Rwanda,n’abandi bayobozi bo mu buyobozi bo ku rwego rw’igihugu b’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda,kuko n’iri shuri ari iby’abayisilamu, uyu muyobozi yavuze ko banasanze ari byiza kuremera uriya mubyeyi n’umuryango we,n’icyo gikorwa kirakorwa.
Ati’’ Abanyeshuri,abarezi natwe nk’ubuyobozi bw’ishuri,tumaze kumenya imibabaro arimo, twakusanyije ubushobozi tumubonera ibiribwa ‘imyambaro,ibikoresho by’ishuri by’abana, amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri,ibi bihembwe 2,mituweli n’ibikoresho by’isuku, byose hamwe by’agaciro k’amafaranga 326.000,kugira ngo yongere yumve icyanga cy’ubuzima kuko bigaragara ko yasaga n’uwabuzinutswe.’’
Mbarushimana Hamimu avuga ko ibyo aba banyeshuri n’abarezi babo bakoreye uyu mubyeyi n’umuryango we bihuye n’ibikorwa by’ubutwari kuko biri muri gahunda yo gutoza abakiri bato ubutwari bwo gutabara abababaye,nk’uko n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’uwari uzirangaje imbere,perezida Kagame,batabaye abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabashakira ubuzima.
Mu marangamutima menshi,agaragaza ko ibyo yakorewe bisa n’ibyamurenze akurikije uko abayeho,Kampire Consolée yagaragaje ko ibyo yakorewe ari iby’ubutwari.

Kampire consolée n’umuryango we mu byishimo byinshi nyuma yo kuremerwa
Ati’’ Ni ukuri natunguwe n’aba bana n’abarezi babo baturemeye bidasanzwe. Bampaye ibilo 80 by’ibishyimbo, 100 by’ibigori,50 by’umuceri,ibitenge 6 kimwe kigura amafaranga 20.000,amavuta yo guteka,agakarito k’amasabune,mituweli yacu twese mu rugo, ibikoresho by’ishuri by’abana, banabemerera imyambaro y’ishuri n’ibindi.’’
Yongeyeho ati’’ Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa ni bwo bwa mbere nsetsenishimye kuko ubundi gusekana inzara n’agahinda kenshi nagendanaga byananiraga. Nabaga numva ko uwo turi kumwe wese ansomamo umubabaro,ariko ubu mbonye icyo nzajya nambara ngiye mu bandi,nanjye numve ko narokotse koko Jenoside yakorewe Abatutsi’’
Yavuze ko ikigisigaye ari inzu yabwiwe na Guverineri mu byumweru 2 bishize,ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko bugiye kwihutira kuyimubonera kuko zihari,n’ubu akaba atarayibona, akanagira ikibazo cy’aho aryama,ariko cyane cyane icy’inzu ishobora kumugwaho umwanya uwo ari wo wose imvura yagwa ari nyinshi.
Mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa,akimara kubona ibyishimo by’uyu mubyeyi akanumva iby’aba bana ,abarezi babo n’ubuyobozi bw’ishuri bwakoze, yumvise ari igikorwa cy’ubutwari na we avuga ko umuryango w’abayisilamu mu Rwanda utangiye mituweli abatishoboye 100 bo muri uyu murenge.
Yagaragaje ko gufasha abatishoboye bihura cyane n’ubutwari kuko intwari itirebaho yonyine,ko ikindi mu butwari hagaragaramo kwitangira abandi , kwigomwa ,kugira neza no gukunda igihugu,byose bikaba indangagaciro ziranga intwari.

Mufti w’abayisilamu mu Rwanda Sheikh Sindayigaya Moussa n’abandi bayobozi bashyikiriza Kampire consolée imyambaro
Ati’’ Ariko noneho ibirenze ibyo,idini yacu y’ubuyisilamu idushishikariza kwegera abafite ibibazo byihariye tukabafasha,gufasha abakene n’ibindi bikorwa by’urukundo n’ineza,ni bimwe mu biranga idini ya Isilamu.’’
Yongeyeho ati’’ Kuba natwe,nk’umuryango ‘abayisilamu mu Rwanda twafashije abantu 100 batagira mutuweli kuyibona ni uko twasanze iri shuri hari icyo ryakoze,rigafasha uriya mubyeyi kuko isilamu nk’idini rishingiye ku rukundo n’ineza,na bwo bukaba ari ubutwari . Gufasha abababaye bigomba kuza imbere.’’
Uretse uyu mubyeyi waremewe,umurenge wa Bugarama muri rusange waremeye abatishoboye 143,ibirimo ibiribwa,imyambaro,mituweli n’ibikoresho by’amashuri by’abana,byioe hamwe bifite agaciro ka 1.235.950,yishatswemo n’abaturage,bijyanye n’umunsi w’intwari.

Abayobozi banyuranye bifatanyije n’abatuye Bugarama mu munsi w’intwari
Umuyobozi w’inama njyanama y’umurenge wa Bugarama ,Nyiransabimana Daphrose,yashimiye abitanze bose ,bafasha abatishoboye,avuga ko na bwo ari ubutwari asaba ko buzakomeza kubaranga ibihe byose,bakaburaga abazabakomokaho.
@Rebero,rw
