Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’igitungu iba buri mwaka tariki ya 24 Werurwe, u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu mukwizihiza uyu munsi.
Abanyarwanda baributswa ko indwara y’igituntu iyo ikurikirannywe hakiri kare gikira aribyo bisabwa abanyarwanda ibi bikurikira:
Igituntu ari indwara ivurwa igakira, iyo uyirwaye afata imiti neza kandi agakurikiza inama za muganga.

Niba ukorora bigejeje cyangwa birenze ibyumweru 2, ukagira umuriro, ukabira ibyuya cyane cyane n’imugoroba, ukagira ikizibakanwa kandi ugatakaza ibiro ihutire kujya kwa muganga.
Niba urwaye igituntu fata imiti neza kugirango ukire kandi ntukomeze kwanduza abandi.
Kwisuzumisha no kwivuza igituntu bikorwa k ubuntu mu mavuriro yose yo mu Rwanda.
Dr Yves H. Mucyo umuyobozi mu ishami ryo kurwanya igituntu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko indwara y’igituntu iyo uyivuje hakiri kare ivurwa igakira iyo ukurikije amabwiriza uhabwa n’abaganga.

Agira ati: “Mu gihe ubonye ibimenyetso twavuze haruguru urasabwa kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo abaganga bagukurikirane hakirika kitaraba igituntu cyigikatu bitewe nuko watinze kujya kwivuza”.
Yakomeje avuga ko mu gihe wanduye indwara y’igituntu urashishikarizwa gufata neza imiti kandi ugakurikiza inama ugirwa n’abaganga, kugira ngo ubashe gukira iyo ndwara, kandi wirinde gukomeza kwanduza abo mubana.
Ubuyobozi bwa OMS bushimangira ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Igituntu muri uyu mwaka ari amahirwe yo kuvugurura ukwiyemeza kw’ibihugu no gufata ingamba zifatika mu kuyirandura burundu nk’imwe mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
@Rebero.rw
