Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, arikumwe n’abamwungirije, bitabiriye umukino wanyuma usoza amarushanwa ahuza abapolisi bakorera mu mashami (Units) atandukanye muri Polisi y’u Rwanda wabereye muri Sitade ya Kigali Pele, uhuza Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa rya Gishari n’ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze.
Imikino yasojwe, yari imaze igihe cy’amezi 2 ikinwa, ikaba yaritabiriwe n’amakipe 15 ava mu mashami atandukanye agize Polisi y’u Rwanda. Aho ishuri rya Polisi ry’amahugurwa rya Gishari (PTS Gishari) ryageze ku mukino wanyuma ritsinze Eastern Region, mu gihe Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze ryasezereye Task force Unit (TFU).


Nyuma y’uyu mukino habayeho umuhango wo gutanga ibihembo bigizwe n’imidari n’igikombe ku ikipe y’ishuri ry’amahugurwa rya Gishari ryatsinze umukino wanyuma.
IGP Namuhoranye yashimiye amakipe yose yitabiriye aya marushanwa. Yashishikarije amashami (Units) yose kujya bashyiramo imbaraga ndetse ubutaha hakaziyongeramo indi mikino kuko siporo ituma abantu bagira ubuzima bwiza.



@Rebero.rw
