Amakuru avuga ko igitero cy’indege cya Isiraheli ku wa kane mu karere ka Gaza cyahitanye uruhinja rw’amezi 4 mu nda ya nyina kuko rwibasiye amahema acumbikira Abanyapalestine bimuwe.
Nk’uko imbuga nkoranyambaga zibitangaza ngo icyi gitero cyibasiye amahema muri Khan Younis mu majyepfo ya Gaza aho imiryango yimuwe yari yarahungiye.
Amani Abu al-Ras wari utwite inda y’amezi ane, yarakomeretse cyane. Umugabo we, Mahmoud Abu al-Ras, n’umwe mu bana babo na bo baguye muri icyo gitero. Iki gitero cyahitanye abantu 11 bo mu muryango wa Abu al-Ras.
Ku wa kane, ingabo za Isiraheli zishe Abanyapalestine 45 mu gihe cy’ibitero bikaze by’indege, indege zitagira abapilote ndetse n’imbunda za rutura hirya no hino mu karere ka Gaza mu gihe cya jenoside ikomeje, nk’uko bitangazwa n’ubuvuzi bw’Abanyapalestine, amakipe arengera umutekano n’abatangabuhamya.
@Rebero.rw
