Umubiri w'uwazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Umubiri washyinguwe mu cyubahiro ni uw’umubyeyi witwaga Mukambaraga Vanissi wari utuye mu yari segiteri Buhinga,wicanywe n’umugabo we n’abana be bose uko bari 5,umuryango wose abicanyi bakawuzimya,ukaba warabonetse hakorwa imirwanyasuri,hafi y’ahari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi munsi y’akagari k’ubu ka Gitwa,umurenge wa Mushubati.
Niyonzima Thomas yabwiye Rebero.rw,ko uyu mubyeyi yari nyinawabo,ko uyu ari wo mubiri wonyine ubonetse,uw’umugabo we n’abana be 5 yose ,n’ubu nta wundi uraboneka.
Ati’’Birababaje cyane kuba nyuma y’imyaka 31 hari imibiri myinshi y’abacu tutarabona,n’ibonetse ikaboneka hakorwa ibikorwa remezo kandi ababishe,banabireze bakabemera bari aho,ariko kuko bimitse icyitwa’Ceceka’ayo makuru bayimanye.’’

Niyonzima Thomas washyinguye nyinawabo avuga ko hari impungenge ku bahisha amakuru y’aho bajugunye imibiri y’abo bishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Avuga ko nko uyu mubiri wabonetse ku wa 22 Mata,2025, no ku rusengero rw’itorero EPR aho Mushubati,abari mu bikorwa by’ubwubatsi barahabonye indi mibiri 14 yari yarajugunywe mu cyobo cyaho,akemeza ko hakiri n’indi myinshi itaraboneka kubera ko amakuru yayo agihishwe,agasaba ko abafungurwa ubu bajya baganirizwa bakanatera iyo ntambwe yo kugaragaza nibura aho bashyize abo bishe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati avuga ko kuba kwibuka Ku nshuro ya 31 bibaye bagishyingura ari ikimenyetso cy’ubwicanyi ndengakamere bwabereye hano muri Mushubati
Ni na cyo cyagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre, wavuze ko kuba nyuma y’imyaka 31 hakiboneka imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro,bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe,haba aha I Mushubati n’ahandi mu gihugu.
Ati’’ Bigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe,aho nyuma y’imyaka 31 tugishyingura abishwe icyo gihe bitewe n’amakuru aba yarahishwe ntitubashe kubona imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.’’

Kiliziya yari kubabera ubuhungiro ntacyo yabamariye
Yongeyeho ati’’ Dukomeje rero gusaba abazi ahaba harajugunywe imibiri kuduha ayo makuru,nibura tubashyingure mu cyubahiro kuko ari cyo twabasha kubakorera.’’
Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda cyatanzwe na Ngarambe Vedaste, wavukiye aha mu yari perefegitura ya Kibuye,irimo iyi Mushubati y’iyari komini Mabanza, akiga muri RDC bijyanye n’amateka yabuzaga Abatutsi kwiga,batabuze ubwenge, agakora aha mu yari komini Mabanza,yihanganishije abaharokokeye kuko aiz neza uburyo bakubititse na mbere y’uko Jenoside iba.
Yanahaye ubutumwa bukomeye abayikoze bwo kureka umutima w’ubugome ukibaritsemo, ugaragazwa n’uku guhisha amakuru y’aho bajugunye abo bishe,ngo bashyngurwe mu cyubahiro.

Ngarambe Vedaste watanze ikiganiro ku mateka y’uRwanda avuga ko Abatutsi ba Mabanza batotejwe bikabije na mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba
Ati’’ Leta y’abicanyi yari iyobowe n’abahutu b’intagondwa,yarimbuye igihugu igihindura amatongo,bigeze kuri kiliziya n’amaparuwasi hahinduka amarimbi,mu gihe bahaganaga bajya gusenga,ubu hakaba igihe bahahurira bahibukira abahiciwe.’’
Yemeza ko ibyo byashobotse kuko abitwaga ko bihaye Imana bari abayobozi b’Abakirisitu,bamwe bagize uruhare mu kumara Abatutsi.
Yanagaragaje umwihariko w’iyi Jenoside w’uko abayiteguye bakoze ku buryo imara umwanya muto ushoboka ku mpamvu 2 z’igenzi,iya mbere ari ukugira ngo Abatutsi bicwaga badatabarwa,ntihagire n’uwagira umutima wo kubarengera. Iya 2ikaba kwari ukigira ngo abicwaga batabona uko babacika.
Yanavuze ko yanakajijwe n’abari abategetsi icyo gihe,akavuga ko nk’uwari perefe wa Kibuye Kayishema Clement,mu kwica Abatutsi benshi icyarimwe,yatangiriye muri iyo komini Mabanaza ku musozi wa Nyamagumba ku wa 13 Mata,1994.

Basabwe kwirinda icyagarura abanyarwanda mu icuraburindi
We n’interahamwe ze bakomereza kukurimbura Abatutsi aho bari bari hose, cyane cyane kuri sitade Gatwaro, ku byo ku wa 18 Mata,1994,
bari bamaze kubatsemba yafi ya bose,basigaje gusa abo mu Bisesero.
Ati’’ Mu minsi 5 gusa bishe abarenga 250.000, barimo 2000 bashyinguye muri uru rwibutso rwa Mushubati, Kayishema asigaza aba Bisesero bari babanje kwirwanaho ngo azabarimbure buhoro buhoro,ku buryo ku wa 3 Gicurasi,1994 uwa perezida,Sindikubwabo Théodore na Minisitiri w’intebe Kambanda Jean baje ku Kibuye kumushimira ubwo bugome,bamwita umugabo.’’
Yashimiye inkotanyi zabohoye igihugu, uyu munsi umwanya wo kwibuka ayo mateka yose ukaba uboneka,abantu batekanye,nta gihunga,asaba urubyiruko guharanira ko ayo mateka atazasubira ukundi muri iki gihugu.
Tuyisenge Agathe watanze ubuhamya bw’ubwicanyi bukomeye bwabereye aha mu yari komini Mabanza,bwahitanye ababyeyi be n’abavandimwe be 8,bakarokoka ari 2 gusa,yagarutse ku bwicanyi bwakozwe na Chaste Gahunde bahimbaga ‘Dynamique’ wirirwa asebya igihugu I Burayi, n’uwari Burumesitiri wa Mabanza,Ignace Bagirishema, bumva ko ngo yagizwe umwere.

Tuyisenge Agathe watanze ubuhamya, yagarutse kuri Chaste Gahunde wirirwa yidegembya i Burayi asebya u Rwanda, yarabiciye ababo, batazi uburyo yafunguwe akagera iyo i Burayi, kimwe n’uwari Burugumesitiri wa Mabanza Bagirishya Ignace bumva ngo yagizwe umwere, yifuza ko bafatwa bakaryozwa ababo bishe.
Kuri Chaste Gahunde wirirwa mu biganiro I Burayi asebya uRwanda, Tuyisenge yagize ati’’ Yatumariye abantu,haba kuri za bariyeri yirirwagaho n’ibitero yagiyemo, nyuma ya Jenoside arafatwa arafungwa,ntitwamenya uburyo yafunguwemo dutangira kumwumva mu bihugu by’I Burayi asebya igihugu. Turifuza ko afatwa akagarurwa hano, akaryozwa ibyo yadukoreye.’’
Ku ri Ignace Bagirishya wabakuye ku kiliziya ya Mushubati bakajya kwicirwa kuri sitade Gatwaro, yavuze ko ibyo kugirwa umwere ke batabyumva neza n’ibyo yabakoreye, asaba ko na we kimwe n’abandi bose babamariye abantu,bacyidegembya mu gihugu no hanze yacyo, bafatwa ubutabera bugakora akazi kabwo.
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe,agaruka ku bugome bwabereye mu yari komini Mabanza, yavuze ko iyi Mushubati yonyine yari irimo bariyeri 21 zasize imiryango 330 izimye burundu,indi 72 harokotsemo umuntu umwe gusa,hakaba udusozi twinshi twazimye,abari badutuyeho bose baricwa,barashira.

Abayobozi batandukanye bifatanije n’abanyamushubati kwibuka
Ati’’ Dufite inshingano zo kwibuka izo nzirakarengane zose, tubaha agaciro kabo tukabibukana umutima uciye bugufi,winenga,wicuza.’’
Yashimiye abarokotse uburyo biyubaka,by’umwihariko agaruka ku barokotse batuye mu mujyi wa Kigali,barihiye imiryango 150 y’aha Mushubati mituweli.
Yanaboneyeho gusaba urubyiruko kugendera kure uwashaka kurushuka wese,cyane cyane ko nk’abo ba Chaste Gahunde (Dynamique) basize babamariye abantu,bakomeje ingengabitekerezo yabo ya Jenoside aho I Burayi, bahora barekereje bashaka kurugusha mu mutego wo guhakana Jenoside basize bakoze.
Jenoside yakorewe Abatutsi aha Mushubati n’inkengero zayo yakajijwe cyane n’abari abayobozi mu nzego nkuru za Leta icyo gihe,nk’uko bivugwa na Rwamucyo Juvénal uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, wiciwe umugore n’abana be bose uko bari 7.
Avuga ko Perefe Kayishema Clément, Minisitiri Agnès Ntambayariro na we uhavuka, Major Bernard Ntuyahaga,uwari Burugumesitiri Bagirishya Ignace,Chaste Gahunde( Dynamique) wigaga muri seminar into ya Nyundo ,n’abandi bakomeye baho ,iyo batabishyiramo ubukana bwinshi,Abatutsi baho batari kurimburwa uko barimbuwe.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Uwizeyimana Emmanuel, yagarutse k bugome bicanywe,bicirwa ku misozi,mu mashyamba,mu ngo zabo,ku biro by’ubuyobozi,ku nsengero,kuri sitade n’ahandi,yihanganisha umuryango washyinguye uwawo,na we yongera gusaba abafite amakuru y’imibiri itaraboneka kuyatanga,igashyingurwa mu cyubahiro kuko igihari n’abafite ayo makuru bahari,ahubwo bayacecetse.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yagarutse ku rupfu rubi Abatutsi b’iyari komini Mabanza bishwe yizeza ko Jenoside itazongera ukundi muri iki gihugu
Ati’’ Iyo twibuka,twibuka abana bato batamenye icyo ubuzima ari cyo,tukibuka ababyeyi batakaje abana babo,ababyeyi bishwe imbere y’abana babo,tukibuka ingeri zose z’Abatutsi bishwe bazira uko baremwe,bakicanwa ubugome ndengakamere,bikaduha ubutumwa bwo kuvuga ko Jenoside itazongera ukundi.’’
Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’uwari umugaba wazo perezida Kagame bayihagaritse bagasubiza igihugu ku murongo, ashimira abarokotse bari hirya no hino mu gihugu uburyo bita ku basigaye aha Mushubati batishoboye,anasaba abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuhanzi Jabo Jean Marie yari yaje kubafata mu mugongo

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rutsiro Niyonsenga Philippe yavuze uburyo muri Mushubati honyine hari bariyeri 21 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byerekana ubukana yakoranywe muri aka gace
@Rebero.rw
