Umunyerondo w'umwuga wakubiswe
Umunyerondo w’umwuga w’umurenge wa Kamembe Twagiramungu Jean w’imyaka 38,uvugwaho kuzengereza abakobwa bo mu mujyi wa Rusizi abarya amafaranga avuga ko bazabana kandi afite umugore n’abana,uwo aherutse kurya amafaranga 45.000 witwa Izabayo Marie Claire w’imyaka 24,yamuteye iwe bararwana,umukobwa amukomeretsa bikomeye mu maso.
Umunyerondo mugenzi we yabwiye Rebero.rw uyu Twagiramungu Jean wabaga ahitwa kuri Mont Cyangugu mu kagari ka Cyangugu,umurenge wa Kamembe,yari amaze iminsi 5 yimukiye I Murangi,mu kagari ka Kamurera muri uyu murenge.
Ati’’ Hari umukobwa witwa Izabayo Marie Claire wo mu murenge wa Nkungu,waje muri uyu mujyi gushakisha ubuzima,baza kumenyana,Twagiramungu amubwira ko ari umusore wibana,ko amukunda yifuza ko barushinga vuba,ariko agomba kumuha amafaranga 45.000 yo kugura ibikoresho azaza asanga.’’
Avuga ko umukobwa yayamuhaye yihuse yumva nta gisigaye, ariko akurikiranye asanga uyu mugabo afite umugore n’abana, anagiye aho yamubwiraga ko aba aho kuri Mont Cyangugu ntiyahamubona,bamubwira ko yimukiye I Murangi.
Ati’’ Yashakishije aho aba aho I Murangi birangira amuguyeho,ari mu nzu n’umugore we, aramuhamagara umugabo asohoka agiye kumwitaba atazi ko yamugezeho mu rugo, agisohoka umukobwa amufata mu ijosi,amubwira ko asubira mu nzu amuhaye amafaranga ye 45.000 yamuhaye amubeshya ko bazabana kandi afite undi mugore.’’

Yakomerekeje bikabije uwo munyerondo amuziza Amafaranga 45.000 yamuhaye amubeshya kuzamutwara bakabana
Umugabo ngo yashatse uburyo umugore asize mu nzu atamenya ibiri kumubaho hanze, abwira umukobwa ko bava ku mbuga bakajya kubiganirira hanze y’urugo,umukobwa aranga,umugabo agiye kumwishikuza ngo yinjire mu nzu umukobwa aramukomeza,afata igiti cyari aho akimukubita mu maso aramukomeretsa.
Uwatabaye mbere bikiba yabwiye Rebero.rw ati’’ Induru zaravuze,umugore we yanga gusohoka ngo na we adakubitwa n’uwo mukobwa wasaga n’uwariye Karungu,umugabo avirirana amaraso mu maso hanze, bombi barafatwa bashyikirizwa RIB,sitasiyo ya Kamembe, uwakomerekejwe abanza kujyanwa kwa muganga,bamaze kumuvura agaruka kuri RIB gusobanura ibye n’uwo mukobwa.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe,Ingabire Joyeux,yabwiye Rebero.rw ko batangajwe no kubona,inkuru ikimara kuba kimomo,haje abakobwa barenga 10 bavuga ko na bo yabaririye amafaranga ababeshya ko ari umusore,azabagira abagore.
Ati’’ Ni umunyerondo w’uyu murenge wa Kamembe. Akiva ku kigo nderabuzima kuvurwa yagiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe ku kibazo cye n’uwo mukobwa wamukoreye urugomo uhafungiye kugira ngo hakemurwe ikibazo cyabo.’’
Yongeyeho ati’’ Icyadutangaje ni ukubona abandi bakobwa barenga 10 inkuru igisakara baza bamushaka bavuga ko bari baramubuze, na bo yabaririye amafaranga ababeshya kubagira abagore, buri wese atazi undi,ababwira ko nta mugore afite. Bose twabohereje kuri RIB,sitasiyo ya Kamembe ngo bajye gutanga ikirego, abasubize amafaranga yabo.’’
Avuga icyakora ko bitaramenyekana niba hari n’abandi bazazana ikirego,umubare nyawo w’amafaranga yabariye bose cyangwa niba hari abo yaba yarateyemo inda, byose bikaba bizagaragarira mu butabera.
Aka gasa n’agashya kaherukaga muri uyu murenge wa Kamembe mu myaka 10 ishize,aho nanone umusore yagiye gusezerana n’umukobwa mu murenge,akahahurira n’abakobwa n’ubundi bagera mu 10 bavugaga ko bamuhaye amafaranga ababeshya ko azabatwara,harimo n’abari bazanye abana babyaranye,n’abari batwite.
Icyo gihe we akaba yarabikemuye avuga ko uvuga wese ko yamubyariye umwana amwemera,yemera no kumwandikisha, n’uvuga ko yamuhaye amafaranga ye ayamusubiza,icyo badakora ari ukumwicira ubukwe bamubuza gusezerana. Bimaze gukemuka ubukwe burakomeza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe,Ingabire Joyeux, yasabye abagabo n’ abasore kwirinda ubuhemu cyangwa ubushukanyi nk’ubwo kuko birangira butamaje nyira bwo.
Uwakoze urugomo akaba agomba kubihanirwa ariko n’uwo mugabo,nibigaragara koko ko ubwo buhemu yabukoze, azishyura iby’abandi yariye,umuryango we akaba ari wo ugiye kuhahangayikira.
@Rebero.rw
