Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisakura barimo abari abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Gisakura.
Uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke rurizeza abarukoragamo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango y’abari abakozi barwo bayizize kutazahwema kubaba hafi,haba mu kubaremera, kubabonera aho kuba heza n’ibindi byose biri mu bushobozi bwarwo.
Byatangajwe n’umuyobozi warwo Mugabo Kizito kuri uyu wa 15 Kamena,2025, ubwo uru ruganda rwibukaga ku nshuro ya 31 abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abarwiciwemo n’abiciwe mu mirima y’ibyayi byarwo n’iby’amakoperative ya COOPTHE MWaga- Gisakura na COOPTHEVIGI bari bahungiyemo.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira Abatutsi 32 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisakura, barimo bamwe muri abo bari abakozi barwo .

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Mugabo Kizito yijeje kutazahwema kuba hafi imiryango y’abo uru ruganda rwibuka n’abari abakozi barwo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’uru ruganda Mugabo Kizito yavuze ko na mbere ya Jenoside, Abatutsi barukoragamo batotezwaga cyane, ubuyobozi bwarwo ntibubyiteho cyangwa bukabirebera gusa,utotejwe bigafatwa nk’aho nta cyabaye cyangwa ari ibisanzwe,ntabone ubutabera.
Ati” Byakomeje bityo kuva mu 1975 rutangira gukora neza kugeza mu 1994 Jenoside nyir’izina ishyirwa mu bikorwa.”
Yakomeje ati” Hano iyo ukurikiye amateka nanone, usanga muri Jenoside hari abiciwe aha mu ruganda. Hari ababanje kuruhunguramo nyuma bajyanwa kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke barahicirwa. Abari bahungiye muri uru ruganda n’inkengero zarwo, nko ku kigo nderabuzima cya Gisakura,mu mirima y’icyayi idukikije n’ahandi, barahigwa baricwa.”

Meya Mupenzi Narcisse ( iburyo) n’umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura Mugabo Kizito bacana urumuri rw’icyizere
Avuga ko bigaragaza imiyoborere itari ihwitse yagaragazaga uruhande Leta yari ibogamiyeho, n’ibigo byayo byose,n’iby’abikorera,rwo kwica Abatutsi no kubarimbura.
Ati” Uyu munsi turibuka Abatutsi bahoze bakorera uru ruganda, abari baruhungiyemo, tukanibuka imiryango y’abari abakozi barwo,bishwe, nyamara aho bahungiraga babaga bahizeye amakiriro.”
Yavuze ko ayo mateka mabi yaranze uru ruganda uyu munsi yahindutse, rufite icyerekezo cyiza cy’imiyoborere myiza y’igihugu.
Yashimiye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zahagaritse Jenoside, abanyarwanda bakongera kugira amahoro n’icyizere cyo kubaho.
Yijeje ko mu rugendo rwo kwiyubaka, uruganda rwagize intego iterambere ry’abaturage mu byo rukora byose.

Abayobozi batandukanye baje kwifatanya n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura kwibuka.
Ati” Nk’uruganda tuzakomeza gutanga umusanzu wacu muri gahunda ngari za Leta binyuze mu bikorwa dukora, mu bworozi, gufasha abatishoboye, mu kububakira no kubaremera mu bikorwa bitandukanye.’‘
Yanijeje ko,mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri uru ruganda n’inkengero zarwo, vuba aha hagiye gukusanywa amakuru yose hakazubakwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside (monument),igaragaza abari abakozi n’abahahungiye bahiciwe.
Yanijeje ko,muri uwo murongo wo kubungabunga amateka, ibikorwa byo kwibuka bizakomeza kubaho, n’ibindi bitandukanye,birimo ingendo shuri, kugira ngo abakozi b’uruganda n’abahinzi b’icyayi bakorana na rwo basangire amateka amwe,buri wese amenye aho ruvuye n’aho rwerekeza.
Nsengumuremyi Pascal, mu kiganiro yatanze ku mateka y’uRwanda, yibanze ku ntandaro y’isenyuka ry’ubumwe bw’abanyarwanda ryatewe n’abakoloni na Leta mbi zabakurikiye, n’uburyo Leta nziza igihugu gifite ubu yabwubatse bushya.
Ubu bukaba budadiye nubwo hari abatabyishimira bahora bakubita agatoki ku kandi bashaka aho bamenera ngo bongere kubusenya.

Nsengumuremyi Pascal watanze ikiganiro ku mateka y’uRwanda yagaragaje uburyo FPR Inkotanyi yazuye u Rwanda rwasaga n’urutakiriho kubera Jenoside.
Ati” Dufite igihugu cyiza cyahagaritse Jenoside, kigaca ubuhunzi, abari baragihunze mu ngeri zose bakagaruka, uyu munsi bakaba bafatanya kucyubaka. Ni amahirwe tugomba guhora duha agaciro.”
Mutumwinka Antoinette warukoragamo watanze ubuhamya, yagaragaje intimba ikomeye aterwa n’ababiciye ababo batavuga aho babashyize ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Yibanze cyane ku witwa Mbasharugamba Emmanuel utuye muri uyu murenge wa Bushekeri uruganda rwubarsemo, muri Jenoside wasaga n’uwarubohoje, yarigize umuyobozi warwo ntaho yize, akaba ari aho acecetse, atabaha amakuru y’aho bashyize imibiri y’abo biciye mu mirima y’icyayi, no mu ruganda,
n’iy’abakozi barwo bajyanywe kwicirwa kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke kandi byose byarabaga abireba,bimwe anabiyoboye.

Mutumwinka Antoinette avuga ko aterwa intimba n’uwitwa Mbasharugamba Emmanuel na bagenzi be babiciye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi batavuga aho bajugunye imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati” Mbasharugamba Emmanuel n’abandi azi batwiciraga abantu hano, nibaduhe amakuru y’aho bajugunye imibiri yabo tuyishyingure mu cyubahiro kuko barahazi, ntibabura kuhamenya.”
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yagaye cyane abayobozi babi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanayishyira mu bikorwa, ashima cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse, ubuzima bukagaruka.
Ati” Abayirokotse yabasigiye ibikomere byinshi ariko turashima cyane Leta y’ubumwe yatwomoye,ikanaduha umwanya nk’uyu wo kwibuka no gusubiza agaciro abacu bambuwe n’ubuyobozi bubi.”

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yashimiye uruganda rw’icyayi rwa Gisakura uburyo rwita ku barokotse.
Yihanganishije ababuriye ababo muri uru ruganda, arushima imbaraga zose rushyira mu kubomora ibyo bikomere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka iyo hatabaho ubuyobozi bubi.
Ati” Iyo hatabaho ubuyobozi bubi ngo butegure Jenoside bunayiyobore ntiyari gushoboka. Ni yo mpamvu dushimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yakoze ibishoboka byose ngo abarokotse ntibaheranwe n’agahinda,ikimakaza ubumwe n’ubudaheranwa nk’umusingi ukomeye wo kongera kubaka uRwanda.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse avuga ko iyo u Rwanda rutangira ubuyobozi bubi Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka
Yihanganishije abayirokotse, ashimira ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura rushyiraho umunsi nk’uyu wo kwibuka aya mateka yose, rukaremera abarokotse bafitanye isano na rwo.
Yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba urubyiruko kwirinda uwarushuka ngo arushyire muri aya mateka asharira rwumva rutarayabayemo.

Mutumwinka Antoinette yakirira abayobozi mu nzu ye yasaniwe n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu rwego rwo kumufata mu mugongo
Muri iki gikorwa cyo kwibuka, uruganda rwaremeye inka Mutumwinka Antoinette warukoreye igihe kirekire,wanatanze ubuhamya bw’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yamusize iheruheru, runamushyikiriza inzu rwamusaniye, igikorwa yagaragaje ko kimunejeje cyane. Rwanaremeye nanone inka Rugira Félicien ufite umwe mu babyeyi be warukoragamo akicwa muri Jenoside.

Uruganda rwanaremeye inka Mutumwinka Antoinette

Rwanaremeye nanone inka Rugira Félicien ufite umwe mu babyeyi be warukoragamo akicwa muri Jenoside

Umuhanzikazi Mukankusi Marie Grâce, mu ndirimbo zikomeza abarokotse Jenoside, yabafashe mu mugongo
@Rebero.rw

Igikorwa kiza rwose.