Abayobozi batandukanye bifatanije na Conference ya Kibuye kwibuka
Kwibuka abari abakirisito 14 bamaze kumenyekana ba Conference ya Kibuye mu itorero EMLR bishwe muri Jenoside,byahujwe no kwibuka abanyeshuri 2 na bo bamaze kumenyekana bigaga muri GS Gisovu,ishuri ry’iri torero,abakirisito bayo basabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside,bijyana n’uruhare mu gushishikariza ababa bazi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka kuhagaragaza bagashyingurwa mu cyubahiro.
Aha mu Gisovu iyi Conference ya Kibuye yibukiye ni ho havuka Eliezer Niyitegeka wari Minisitiri w’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakanagira uwari burugumesitiri wa Komini Gisovu Aloys Ndimbati.
Aba bombi, kimwe n’abandi bari bakomeye muri Leta ya Habyarimana barimo Karemera Edouard wavukaga muri komini Mwendo ihana imbibi n’iyi,zombi z’iyari perefegitura ya Kibuye, bagize uruhare rukomeye cyane mu kurimbura Abatutsi b’aka gace, bamwe mu batutsi bicirwa mu Bisesero aho bari bagerageje guhungira.
Urwango rwakorewe Abatutsi kugeza bishwe muri Jenoside,rwagarutsweho mu kiganiro ku mateka y’uRwanda cyatanzwe na Igenukwayo Marcel wagaragaje birambuye uburyo Jenoside ari umugambi wateguwe na Leta mbi zishe igihugu, ushyirwa mu bikorwa,Abatutsi barenga miliyoni bicwa urw’agashinyaguro mu 1994.

Igenukwayo Marcel watanze ikiganiro yavuze u Rwanda buri wese abona ubu ruvuye kure
Ati’’ Byakozwe amahanga abireba acecetse, abaturanyi babo babitswemo ubwoba ko ugira Umututsi ahisha bikamenyekana bapfana, inzira zose zo guhunga ziragotwa,abahungiye ahaziraga kwicirwa,nko mu nsengero,muri za Kiliziya, ku nyubako z’ubuyobozi n’ahandi bahicirwa gutsembwa,abicanyi ntibanatinya kwicira Abatutsi kuri Aritari mu kiliziya.
Ati’’ Ubutegetsi bwa Kayibanda bwamaze imyaka 11 yose nta kindi bukora uretse gutoteza Abatutsi,kubatorongeza no kubica urubozo.
Ubwa Habyarimana bwabukurikiye,aho gutanga bihumure nk’uko yabivuze ajyaho, bwo noneho bwongeraho ivangura ry’uturere,politiki y’iringaniza ry’amoko n’uturere mu mashuri ishegesha abanyarwanda cyane, Jenoside igera n’ubundi imibereho isa nk’aho ari ntayo.’’
Yavuze ko, ku butwari budasanzwe bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere n’intore izirusha intambwe, perezida Kagame, Leta y’inkoramaraso yatsinzwe, abari bayigize bahungana miliyoni z’abaturage babagira ingwate mu yari Zayire.
Bakajya bagaruka aha mu Gisovu kwica abarokotse, na bwo bisaba izindi mbaraga zo guhangana n’ubwo bugome bundi, abanyarwanda bari baragizwe ingwate baracyurwa,igihugu kirubakwa kugeza uko kimeze uku.

Mu gakino kagufi k’abanyeshuri ba GS Gisovu TTS berekanye uburyo inyigisho nziza za Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda zongeye kubaka igihugu.
Yagaragaje ariko ko nta kwirara kuko abakoze Jenoside n’ababafashije koreka igihugu n’ubu bakirekereje, bakomereje urwango rwabo ku banyekongo bavuga ikinyarwanda, gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bibi nk’ibyo,abanyarwanda bakunda igihugu cyabo bakaba bagomba guhora babarwanya.
Kagorora Mathias arokotse Jenoside, akicirwa umugore wari umutwitiye imfura batemaguye afite inda yari yujuje amezi 9, yavuze ku bwicanyi ndengakamere bwabereye aha mu Gisovu,kuko na Bisesero abenshi biciwe yari muri iyi komini ya Gisovu, imwe mu miryango ikazima burundu.

Kagorora Mathias watanze ubuhamya akanavuga mu izina rya Ibuka yashimiye Leta y’u Rwanda yaciye amacakubiri n’ivangura, abanyarwanda bakongera kuba umwe
Ati’’ Ku bw’amahirwe nararokotse, nongera gushaka ubu mfite umugore n’abana 6. Nariyubatse nubwo ibikomere bitabura, ndaho mbikesha amahoro, umutekano n’ihumure duhabwa na Leta nziza y’ubumwe ituyoboye ubu,tutazahwema guhora dushimira.’’
Yanavuze mu izina rya Ibuka,asaba abagisaritswe n’urwango,n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubireka kuko uretse kubangiriza ubwonko no kuroga abakiri bato nta kindi byabagezaho.
Ati’’ Nka Ibuka turashimira Leta yashyizeho ubumwe n’ubwiyunge,abanyarwanda tukongera kubana mu mahoro,amacakubiri agakurwaho,buri munyarwanda akagira agaciro kangana n’ak’undi.’’
Yanashimiye itorero EMLR iki gikorwa cyo kwibuka n’uburyo ryita ku barokotse Jenoside,barimo abo baremera, uburyo ribahuza n’abandi banyarwanda mu mibanire myiza ya gikirisito, n’ibindi byiza ,byinshiribakorera.
Umuvugizi wungirije w’itorero EMLR ku rwego rw’igihugu,Past. Hategekimana Hesron, yagarutse ku bugome bwa Leta mbi zaranzwe na politiki y’urwango no gucamo ibice abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,kugeza n’aho n’abitwaga ko basenga Imana bica abo basengenaga,babiciye mu nsengero, bamwe bakananga kubahisha mu nzu zabo,byerekana ububi yateguranywe ikanashyirwa mu bikorwa.

Umuvugizi wungirije w’itorero EMLR, Rév.past. Hategekimana Hesron avuga ko iyo ubuyobozi bubi budategura Jenoside ngo bunayiyobore itari kuba
Ati’’ Iyo abo bayobozi babi badategura Jenoside ngo banayiyobore ntiyari gukunda. Ni yo mpamvu nk’abakirisito uyu mwanya wo kwibuka ari uw’agaciro gakomeye cyane, kuko ari n’umwanya wo gushima Imana yashyizeho ubuyobozi bwiza bwunamuye icumu, bugahumuriza abanyarwanda bose,tukaba dufite inshingano yo guhora dusaba Imana ngo ibudukomereze.’’
Yijeje ko itorero EMLR rizakomeza kwita ku barokotse bagihanganye n’ibibazo bikomeye by’imibereho, mu kubaremera no kubafata mu mugongo mu buryo bwose bushoboka,kuko nari umurongo udasubira inyuma ryafashe, rikangurira abarisengeramo bose.
Itorero EMLR,Conference ya Kibuye rifite abakirisito barenga 43.000 bari muri paruwasi 15 bayoborwa n’abapasitori 32. Abakirisito bose hamwe bamaze kumenyekana ryatakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 14, hakaba n’abari abanyeshuri 2 ba GS Gisovu,ishuri ry’iri torero,ryibukiyemo kuri uyu wa 14 Kamena,2024, nk’uko bivugwa na Surintenda wa Conference ya Kibuye,Rév.past.Mutaganda Marcel.

Surintendant wa EMLR Conference ya Kibuye, Rév. Dr Mutaganda Marcel avuga ko kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za Conference ayoboye.
Yavuze ko abakirisito bayo,muri paruwasi zitandukanye bagira umwanya wo kuremera bagenzi babo barokotse batishoboye,bakabahumuriza kugira ngo bagarure icyanga cy’ubuzima, ntibaheranwe n’agahinda k’ibyababayeho.
Ati’’ Ni muri urwo rwego twaremeye inka Mukankaka Marisiyana wari warapfushije iyo yari yihahiye,tukamushumbusha ngo yongere yorore,umuryango we ubone amata.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Twumba iki gikorwa cyanereyemo, Ayabagabo Faustin, yashimiye itorero EMLR imikoranire myiza risanganywe na Leta, igaragarira mu bikorwa byose rikorera abaturage, haba mu bikorwa nk’ibi byo kwibuka, n’ibindi by’iterambere,birimo n’iri shuri rya GS Gisovu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Twumba, Ayabagabo Faustin yashimiye itorero EMLR Conference ya Kibuye ubufatanye mu kwita ku barokotse batuye uyu murenge
N’iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye hano,ni kimwe mu bigaragaza imikorere n’imikoranire myiza dufitanye namwe hano iwacu,atari muri gahunda zo kwibuka gusa,ahubwo no mu zindi z’ubuzima bw’umurenge wacu,aho muri Gicurasi mwadufashije kubakira utaragiraga aho aba,ubu akaba yirahira EMLR na Leta yacu ituma ibi byose bikorwa.’’
Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi ituze zagaruye mu gihugu nyuma y’urugamba rutari rworoshye rwo guhagarika Jenoside, asaba buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,anasaba by’umwihariko urubyiruko guhoza ku mutima iki gihugu,rugahora rugera ikirenge mu cy’Inkotanyi.
Yanaboneyeho gusaba Abapasitori gukomeza kwigisha inyigisho zihumuriza,zigaruka buri gihe ku mahitamo y’abanyarwanda ko Jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda.

Abapasitori n’abandi bayobozi mu rugendo rwo kwibuka

Baremeye Mukankaka Marsiyana

Urubyiruko rwa GS Gisovu TTS rwasabwe guhangana n’abokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Abayobozi batandukanye bifatanije na Conference ya Kibuye kwibuka

Bacana urumuri rw’icyizere

Mu ndirimbo zirimo ubutumwa bw’ihumure,korali ya EMLR Gisovu yakomeje abarokotse
@Rebero.rw

Ndabona byaragenze neza rwose.
Dukomeze kwibuka twiyubaka.