Nyuma y’imikino itatu bamaze gukina berekanye ko biteguye uyu mwaka kuko bose baratsindagurana, kuko ikipe ya APR Basktball imaze gutsinda umukino umwe naho Patriot yo ikaba imaze gutsinda imikino ibiri, andi makipe ari muri Playoff ni UGB na REG ariko bo kaba bararangije kuko mu mikino itatu yose REG yamaze kuyitsinda bitayigoye, ku buryo yageze ku mukino wa nyuma aho itegereje iyo bizahura hagati ya APR Basketball na Patriot
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Kamena nibwo habaye umukino wa gatatu hagati ya APR Basketball na Patriot umukino ukaba wararangiye ikipe ya Patriot iwutsinze 65 kuri 59 ya APR Basktball, mu gihe REG yasoza imikino yayo uko ari itatu iyitsinze, ihita igera ku mukino wa nyuma.
Abakunzi ba Basketball bakaba bashimye uburyo imikino irimo kuba kuko harimo guhangana bikomeye hagati ya APR Basktball na Patriot, ndetse bamwe ntibatinye no kwemeza ko ikipe izatanga indi imikino itatu ikagera ku mukino wa nyuma ishobora kuzengukana igikombe cya BetPawa Playoff.

Mwenedata Emmanuel umukunzi w’Ikipe ya APR Baskeball aremeza ko ikipe ye izabasha kugera ku mukino wa nyuma nubwo kugeza uyu munsi bafite umukino umwe bamaze gutsinda, akaba abyemeza akurikije uko ikipe ya APR Basktball yiyubatse ndetse akemeza ko ikipe ya Patriot ariyo mikino itsinze izigaye yose ikipe ye ariyo izayitsinda.
Agira ati: “Abakunzi ba APR Basketball ntibagire ubwoba ahubwo bagume ku ikipe yabo kuko ikipe igiye kubashimisha mu mikino isigaye, duhereye kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Kamena ubwo tuzaba dukina umukino wa kane inyuma ya APR Baktball twiteguye gutsinda uwo mukino ndetse nuzasoza ku cyumweru”.

Ariko ibi ntabihuriraho na bamwe mu bakurikiranira hafi Basktball kuko babona ko ikipe ya Patriot imaze igihe itagera ku mukino wa nyuma wa Playoff, ubu yiyubatse cyane ku buryo itsinda ubona bitayigoye kubera abakinnyi ifite bayifasha kwitwara neza.
Mugiraneza Emile umukunzi wa Patriot nawe ashima uko ikipe afana irimo kwitwara ndetse akemeza ko nawe uyu mwaka ari uwe, akanongeraho ko ikipe ya APR inshuro imaze guhagararira u Rwanda itabashije kwitwara nkuko byagombaga bityo uyu mwaka Patriot igomba kwisubiza icyubahiro cyayo.
Agira ati: “Patriot ihagaze neza imikino ibiri imaze gutsinda ntabwo byayigwiriye ubu yariteguye neza niyo mpamvu kuri uyu wa gatanu izasoza ibyo yiyemeje itsinda umukino wa gatatu igasnga REG ku mukino wa nyuma aho itazayigora ku mukino wa nyuma”.

Imihigo niyo yose mu bakunzi ba Basktball kuko bakomeje kuryoherwa n’imikino irimo kuba muri BetPawa Playoff, bityo ubu kuri uyu wa gatanu umukino uzahuza APR Basktball hamwe na Patriot ukaba uzaba guhera ku isaha ya saa moya z’ijoro kuko ariwo mukino wonyine uzaba.
@Rebero.rw
