Kwishimira ibyo umuryango FPR Inkotanyi wabagejejeho binajyanye no kureba aho bageze bashyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto yawo muri iyi myaka 5 ya manda ya Chairman wawo Paul Kagame,ku wa 10 Kanama,2025,abanyamuryango bawo mu murenge wa Kamembe bakoze byinshi birimo gushyikiriza Hakizimfura Déogatias warokotse Jenoside,inzu y’agaciro k’arenga 21.000.000.
Uretse iki gikorwa cy’indashyikirwa cyabereye mu mudugudu wa Mont Cyangugu,akagari ka Cyangugu,umurenge wa Kamembe, abandi banyamuryango 234 badafite mituweli barayihawe,bitwara amafaranga 702.000 byiyongera ku bandi 18 babaga mu nzu zigiye kubagwaho,bari barahawe isakaro,aho buri wese yahabwaga amabati 31,igikorwa na cyo cyatwaye arenga 7.000.000.
Aganira na Rebero.rw, Hakizimfura Déogratias ufite abana 7 yitaho wenyine kuko nta mugore afite, yavuze ko gushimira FPR Inkotanyi na Chairman wayo Pau Kagame ari ihame, akurikije aho yongeye kumuvana no kumugeza.
Ati’’ Nta buryo nabona nashimira FPR Inkotanyi na Chairman wayo Paul Kagame,kuko nyuma yo kuturokora interahamwe zatumariye abacu, akanazitwamururaho aho zari ziri hafi aha yacu I Bukavu muri RDC zigaruka zikaturaza rwa ntambi, abanyamuryango ba Kamembe banampaye inzu itagira uko isa.’’

Hakizimfura Dèogratias mu byishimo byinshi amaze guhabwa imfunguzo z’inzu yubakiwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe
Yakomeje ati’’ Urukundo nakundaga Paul Kagame na FPR Inkotanyi uyu munsi rwikubye inshuro zirenga 10 kuko aho bankuye mu nzu yaguye igice kimwe, nahoranaga ubwoba bw’uko yangwaho, ngahabwa inzu y’igitangaza bivuye mu bushobozi bw’abanyamuryango ubwabo,nta kindi navuga uretse gusabwa n’ibyishimo.’’
Yavuze ko yahawe inzu ijyanye n’igihe,irimo ibyangombwa byose akenera,ifite n’indi iyometseho yarazamo abana,igikoni, ubwiherero,ubwogero,n’ibindi birimo amashanyarazi ,anahabwa ibimara ukwezi kose bimutunze n’umuryango we, ko nk’ibi ari ubudasa,bwihariye gusa na FPR Inkotanyi, nta handi arumva biba.
Uyu munezero udasanzwe wanagaragajwe na Mukandayisenga Fauste ufite umuryango w’abantu 9 batagiraga mituweli, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi Kamembe,bayimushyikirije.
Ati’’ Nta bitotsi wabona uzi neza ko nurwaza uwawe atamuvuza. Uguhaye mituweli,mu by’ukuri aba aguhaye ubuzima. Paul Kagame aduhaye ubuzima.’’

Bamwe mu bahawe mituweli mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi
Mu byo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira,bakesha Chairman Paul Kagame,nk’uko byavuzwe n’umunyamuryango Ugirashebuja Rémy, harimo impinduka zigaragarira buri weze ziri mu mujyi wa Rusizi.
Ati’’ Urebye uburyo uyu mujyi wasaga n’utariho mbere ya Paul Kagame, ukareba ko ubu ari umujyi buri wese wifite yakwishimira kubamo,ukareba amahoteli,amabanki,kaminuza, imihanda ya kaburimbo,amashuri,amavuriro meza n’ibindi, ntiwabura gukunda no gushyigikira byimazeyo FPR Inkotanyi na Chairman wayo Paul Kagame.’’

Ugirashebuja Rémy ( i buryo) agaragaza iterambere Kamembe bagezeho bakesha Paul Kagame
Yunzemo ati’’ N’uyu mutima wo kuzamura ab’intege nke mu iterambere ni we tuwukesha. Ko iki gihugu gifite abakiyoboye mbere ye, hari uwigeze abona ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga uretse uibwa Paul Kagame? Udafite aho aba akubakirwa, udafite uburyo abana be biga cyangwa bivuza akabuhabwa nk’uko bimeze ubu? Urukundo adukunda ni rwo tumukunda,ntituzarutezukaho.’’
Yagarutse ku bikozwe muri uyu mwaka umwe gusa wa manda ya perezida Kagame y’imyaka 5, avuga ku mihanda ya kaburimbo irimo kubakwa muri uyu mujyi, ashiminagira umutekano usesuye abanyarwanda bafite, yishimira aho bageze mu ngamba zo gushyira mu bikorwa ibyo umukuru w’igihugu Paul Kagame yemereye abaturage yiyamamaza.

Umuyobozi w’abamotari mu karere ka Rusizi, Sibomana Emmanuel avuga ko ibyo Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yabagejejeho ari ntagereranywa
Sibomana Emmanuel,umuyobozi w’abamotari mu karere ka Rusizi,na we ntiyahishe ibyishimo abamotari ba Rusizi baterwa n’iterambere ribaranga rituruka ku mikorere inoze bakesha FPR Inkotanyi.
Ati’’ Abamotari barenga 1700 ba Rusizi, turashimira cyane Chairman Paul Kagame ibyo yadukoreye byose bituma dukora twishimiye,birimo ibibazo byinshi twahuraga na byo yakemuye,byagaragaraga ko iyo tutamugira tuba twaravuye mu muhanda. Turamushyigikiye 100/100.’’
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yashimiye abanyamuryango ubwitange bagaragaza bwatumye bakora ibi bikorwa byose bifite agaciro ka hafi 30.000.000, ko badafitanye ubumwe busesuye,kwitangira umuryango n’igihugu, batabigeraho.’’

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe Kayigire Vincent avuga ko kuba ibyo batekereje byose babigetaho biterwa n’isoko nziza bavomaho ( Paul Kagame).
Ati’’ Biraturuka ku gutozwa neza kuko umutoza w’ikirenga,Paul Kagame ari we soko tubivomaho byose. Ni isoko nziza yo kuvomwaho koko urebye ko abanyamuryango icyo biyemeje bakigeraho kandi ni we tubikomoraho. Nshimiye buri wese witanze ngo ibyateguwe byose bigende neza, dusabane twishime kuko bavuga ngo ibyishimo birahenda. Kwishima kwacu bifite imvano.’’
Intumwa ya komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi akanaba umuyobozi wako, Sindayiheba Phanuel, yabashimiye aho bageze mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’imyaka 5 ya manda ya perezida Kagame, abasaba kudategereza imyaka 5 ngo ibigomba gukorwa bikorwe.

Intumwa ya komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yasabye abanyamuryango ba Kamembe gukomeza kuba ba’nkore neza Bandebereho’.
Ati’’ Twiyemeje ko mu myaka 2 gusa tuzaba twabirangije,uwa 3 ukaba uwo kunoza,uwa 4 ukaba uwo gutegura imyaka 5 itaha. Nta gukererewa,nta kuzarira,nta gutakaza umunota n’umwe,bigomba gukorwa kandi uko mbabona, nta gushidikanya.’’
Yabashimiye umuturage bubakiye inzu ishimishije,we ubwe yatashye, isanga ibindi byinshi bakoze, abasaba gukomeza kuba ba nkore neza bandebereho,kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bwabo no gukomeza gukora byinshi,binoze mu gihe gito.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe bari babukereye

Biyemeje tutazatezuka ku ntego z’umuryango FPR Inkotanyi

Abagize uruhare mu migendekere myiza y’ibi bikorwa babishimiwe

Ibyishimo byari byose

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe bamaze kubona ko inzu Hakizimfura Dèogratias yabagamo n’umuryango we yarutwaga na nyakatsi, bamukodeshereje aho aba mbere yo kumwubakira igezweho.

Inzu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe bubakiye Hakizimfura Dèogratias warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Basabwe kuba ba ‘nkore neza bandebereho’.

Abagize uruhare mu migendekere myiza y’ibi bikorwa babishimiwe
@Rebero.rw
