Imurikagurisha ririkubera mu mugi wa Kigali igikondo aho risanzwe ribera ryatumye Nyirangarama yimura bimwe mubikorwa yakoreraga I Rulindo maze ababihasangaga kugirango biramire bari kurugendo babihabuze bibaza icyabiteye kirabayobera.

Kubera ibihe by’imurikagurisha ririkubera mu mugi wa Kigali hari bimwe mubikorwa by’ubucuruzi byagiye byimuka aho byakoreraga ibikorwa byabo bya burimunsi maze bikerekeza aharikubera imurikagurisha.
Bitryo ugasanga aho abantu bari bamenyereye ko ariho bakorera bamwe nabamwe baragiye baba bafunze iyo miryango maze bakerekeza igikondo bagamije kuba bahura nabakiriya bisumbuye kubo babonaga.
Ni muri urwo rwego Sina Gérard nawe yajyanye ibikorwa bye asanzwe akorer mukarere ka Rulindo kugirango nawe abyegereze ababa bitabiriye imurikagurishwa baje guhaha ibintu bitandukanye.
Nyuma yokwerekeza mu imurika gurisha bikaba byaratumye hari service zatangirwaga muri Rulindo kuri ubu usanga zitarikuhaboneka kubera koi zo serivise zirigutangirwa igikondo ahari kubera imurikagurisha bikaba bituma abantu berekeza nabava mu majyaruguru n’iburengerazuba batabasha guhabwa izo serivise nkuko byari bisanzwe

Umuwe mubanyamahanga twasanze kwa nyirangarama avuga ko ubusanzwe yahageraga maze akagira ibyo afata birimo inyama zishinze kubiti cyangwa se ibirayi byumukije ibyo byose ngo yasanze ntanakimwe gihari.
Muamba Mutombo yakomeje agira ati” biratangaje kubona umuntu nkuyu ufite ibikorwa nkibi byitabirwa nabantu benshi batandukanye ariko ugasanga habaye igikorwa kimwe maze hano wahagera ukabura ibyo warusanzwe uhasanga kubera abakozi bake ntago byumvikana pe akwiye gukosora iyi mikorere nahubundi byazasubiza inyuma ubucuruzi bwe.”
Umwe mubakozi bakorera kwa nyirangarama twagerageje kumubaza impamvu hari ibyari bisanzwe biboneka bikundwa nabenshi bitarikubone adusubiza ko byashize ariko wdutereye ijisho aho basanzwe babikorera tubona imbaru qwzidaheruka gucanwa.
@REBERO.RW
