Urubyiruko rwiyemeje umusanzu warwo mu mpinduka
Urubyiruko rwo mu murenge wa Muganza,akarere ka Rusizi ruravuga ko rwugarijwe n’ibiyobwenge,inda zitateguwe n’ingaruka zituruka mu makimbirane mu miryango, uruhare rwarwo mu kubirwanya rugomba kuba ntagereranywa.
Rwabitangarije Rebero.rw kucyumweru tariki ya 17.8.2025 mu bukangurambaga bwateguwe n’itorero EMLR paruwasi ya Shara na ADEPR paruwasi ya Mashesha ku bufatanye n’umurenge wa Muganza,ku nkunga ya Compassion international.
Ni ubukangurambaga bwatangiye ku wa 5 tariki ya 15 Kanama,2025 nk’uko umushumba wa EMLR paruwasi ya Shara, Rév.past. Niyimpagaritse Callixte yabitangarije Rebero.rw, hakorwa urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’amakimbirane mu miryango, hakurikiraho ibiganiro n’ijambo ry’Imana bigamije kugaragaza ikibazo gihari n’ingamba zo kugihashya, busozwa n’ijambo ry’Imana n’umupira w’amaguru wahuje akagari ka Shara n’aka Gakoni muri uyu murenge.

Haherewe ku rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’amakimbirane mu miryango
Ati” Ni igikorwa ngarukamwaka duhora dukora kigamije uruhare mu gufasha Leta kugira umunyarwanda muzima, ushobora kwiteza imbere,akagirira akamaro umuryango we,itorero n’igihugu.”
Avuga ko bishimiye uburyo bwitabiriwe cyane, cyane cyane n’urubyiruko nk’uko bisanzwe bigenda mu bukangurambaga bukoreshejwe imikino n’ijambo ry’Imana, cyane ko hifashishijwe amakipe akunzwe cyane muri uyu murenge n’ umuvugabutumwa w’inararibonye muri uru rwego.
Byatumye haboneka benshi bakanumva uburemere bw’ikibazo n’ingamba zikaze zo guhangana na cyo.
Avuga ko ubukangurambaga nk’ubu ari ingirakamaro cyane, bunatanga umusaruro ufatika bakurukije uwabonetse mu myaka yabanjirije uyu, aho benshi mu babaga muri izi ngeso bahindutse bakanahindura abandi.
N’ubu bwitezweho umusaruro mwinshi ugereranije ubwitabire n’uburyo ababwirwa bagaragaje ko bumva neza ubutumwa bahabwa.
Anavuga ko bateguye ubu bukangurambaga kuko bafite ingero nyinshi z’abakiri muri izi ngeso, bari babukeneye, ko abahindutse, cyane cyane nk’urubyiruko rwacikirije amashuri rufashwa kuyasubiramo cyangwa rukigishwa imyuga iciriritse, ngo rushobore guhindura ubuzima, rukanakangurira rugenzi rwarwo rukiri muri izo ngeso kuzivamo.
Mu ijambo ry’Imana bagejejweho na Mukankuranga Jacqueline w’imyaka 35, watangiranye n’ibiyobwenge ku myaka 9 gusa, akaba umwana wo mu muhanda igihe kirekire byamuteye gutwara inda ku myaka 15 gusa, akanashaka umugabo wari warabaswe n’ibyo biyobyabwenge n’amakimbirane mu muryango akayacamo,agahinduka, yarubwiye ko guhinduka bishoboka.

Abaturage bitabiriye ku bwinshi ubu bukangurambaga
Ati” Nahuye na Yesu arampindura, ubu ndi umubyeyi w’abana 4 nkanarera abandi 7 nakuye mu muhanda, nkabasaba namwe guhinduka, mugaharanira iterambere kuko ndi umuhamya w’uko ibiyobyabwenge n’izo ngeso mbi zindi, bidindiza cyane uwabigiyemo akazicuza ubuzima bwe bwose.”
Rumwe mu rubyiruko rw’ abakobwa rwahuye n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, rugakurizamo inda, rugata amashuri rukaba ruri mu buzima ruvuga ko rutagombye kubamo iyo rwirinda, rwagize icyo rutangariza Rebero.rw.
Iradukunda Jacqueline w’imyaka 18,ufite umwana w’amezi 2, avuga ko yataye ishuri ageze mu wa 6 w’abanza yishora mu biyobyabwenge yahuriyemo n’umusore na we wabifataga amutera inda, imibereho iba mibi cyane.
Ati” Nashimishijwe cyane n’ubu bukangurambaga n’izi nyigisho zabutangiwemo. Byampinduye cyane imitekerereze kuko hari igihe iwacu bampindukaga nkumva nabagirira nabi ariko kuva uyu munsi nihannye. Ntashye mpinduye imitekerereze, nakiriye ibyambayeho. Niyemeje kutazasubira mu ngeso mbi.”

Mukankuranga Jacqueline, nk’uwaciye muri izi ngeso zose, n’ingaruka zazo, yabasabye kuzirinda bakanazirinda abandi
Niyonsenga Esther na we wo mu kagari ka Gakoni, avuga ko iwabo ari abana 13. Yatewe inda n’umusore bahuriye mu businzi bukabije ayibyaramo impanga ubu zifite amezi 2.
Ati” Iyo nitabira ubukangurambaga nk’ubu mbere yo guta ishuri ndi mu mashuri abanza nkajya mu nzoga naterewemo inda n’abasore bansengereraga, mba ndi mu yisumbuye.”
Yakomeje ati” Iri jambo ry’Imana rirampinduye cyane. Ibitekerezo bibi byose bimvuyemo,niyemeje guhinduka no guhindura abandi.’‘
Umukino wabaye muri ubu bukangurambaga warangiye ikipe ya Shara itsinze iya Gakoni kuri penaliti 5-4, wari warangiye ari 0-0. Nyuma yawo urubyiruko rwawukinaga rwavuze ko ubu ari uburyo bwiza bw’ubukangurambaga.

Abakinnyi b’utugari twa Gakoni na Shara mu ifoto n’abayobozi mbere yo gutangira umupira
Uzayisenga Maurice, Kapiteni wa Shara, ati” Murabona ko urubyiruko n’abakuru bishimye cyane. Dutsinze mukeba Gakoni FC, ubukangurambaga bwatambutse neza mu by’ukuri twishimye cyane.”
Byashimangiwe na Byiringiro Abraham wa Gakoni FC wagize ati” Turasaba abateguye ubu bukangurambaga gukomereza aha, kuko iyi ni inzira nziza cyane yo guhangana n’iki kibazo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yashimiye ababuteguye ,uburyo bakoresheje n’umusaruro ukomeye butanze, bitanga icyizere ko, mu bufatanye izi ngeso mbi zizahashywa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Ndamyimana Daniel yabasabye kudakinisha aya mahirwe
Ati” Mwabonye ko bwitabiriwe n’abaturage barenga 4500 biganjemo urubyiruko, abarenga 200 barihana biyemeza guhinduka. Ntibyari koroha aba bafatanyabikorwa dushimira cyane batadufashije.”
Yasabye abaturage kubyaza umusaruro ukomeye aya mahirwe babonye, bakirinda ibyo byose bibi bibasubiza inyuma, bagaharanira iterambere, bagatanga umusaruro wo kubaka igihugu bifuzwaho.

Abakuru biyemeje guhindura abato

Abayobozi banyuranye bifatanije n’abaturage b’umurenge wa Muganza muri ubu bukangurambaga.

RIB yasobanuye ko kwijandika mu biyobyabwenge n’ingaruka zabyo ari bibi cyane kuko hari igihe ubirimo bimukurururira mu bigize icyaha, agahura n’ibihano bikakaye.

Polisi na yo yasobanuye ingaruka zo kwishora muri izo ngeso mbi
@Rebero.rw
