Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, ni bwo hakomeje irushanwa “Inkera y’Abahizi”, hakinwa imikino y’umunsi wa Kabiri w’irushanwa.

AS Kigali yaje itumiwe n’abariteguye, ikomeje kuhagararira ibihe byiza. Mu mukino wa yo wa Kabiri, yatsinze Azam FC igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu, Rudasingwa Prince kuri penaliti.
Umukino watangiye nta mbaraga ufite kuko amakipe yombi atageraga imbere y’izamu gushaka ibitego, ahubwo umupira ukaba wari mu kibuga hagati. Uburyo bwa mbere bukomeye bwabonywe na AS Kigali ku munota wa 32.
Bwari buvuye ku mupira woherejwe mu rubuga rw’amahina na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, usanga Rudasingwa Prince washyize mu rucundura ariko bihurirana n’uko umunyezamu wa Azam FC, Hamis Yassin, ahagaze neza ahita awufata.
Ku munota wa 40 ni bwo AS Kigali yakajije umurego, Iyabivuze Osée wari waguranye umwanya na Dushimimana Olivier wakinaga ku ruhande rw’ibumoso, atera ishoti rikomeye na ryo Hamis Yassin arikuramo habura usobyamo.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Rudasingwa Prince yashyizwe hasi n’umunyezamu Yassin ageze mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Uwikunda Samuel ahita atanga penaliti yatewe neza n’uyu rutahizamu.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye AS Kigali yatsinze Azam FC igitego 1-0, mu cya kabiri Mbarushimana Shaban akuramo Nshimiyimana Tharcisse na Rudasingwa hajyamo Ntirushwa Aime na Tuyisenge Arséne.
Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwahuje Police FC na APR FC, cyane ko izi kipe zombi zari zatsinzwe umukino wa mbere w’irushanwa.
Ikindi cyawukomezaga, ni uko ari amakipe yombi afite aho ahuriye n’Umutekano w’Igihugu kuko imwe ni iy’Ingabo ndetse irebererwa na Minisiteri y’Ingabo mu gihe indi ari iy’Igipolisi cy’u Rwanda ari na cyo kiyireberera.
Igitego cya mbere muri uyu mukino cyagiyemo ku ku munota wa 37, gitsinzwe na rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, nyuma y’amakosa yakozwe n’umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre wagiye gutanga umupira ahuzagurika.

APR FC yishyuye iki gitego ku munota wa 43, gitsindwa na rutahizamu wayo William Togui, nyuma y’amakosa yakozwe hagati ya myugariro Ndayishimiye Dieudonne n’umunyezamu Rukundo Onesime bananiwe kumvikana.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1, mu cya kabiri Umutoza wa Police FC akoramo impinduka akuramo Mugiraneza Frodouard, Kwitonda Alain na Emmanuel Okwi ashyiramo Gakwaya Leonard, Muhozi Fred na Mugisha Didier.
Ku munota wa 59, Hakim Kiwanuka wa APR FC yirukankanye umupira ashaka gusiga Nsabimana Eric wari usigaye mu bwugarizi ariko amutereka hasi. Benshi bagize ngo ni ikarita itukura ariko umusifuzi Umutoni Aline amuha umuhondo.
Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 71, ubwo Hakim Kiwanuka yazamukanaga umupira wenyine, asanga Mamadou Sy yiteguye ahita awumuhereza awutereka mu rucundura.

Ku munota wa 76 Police FC yishyuye iki gitego, nyuma y’uko Byiringiro Lague yambuye umupira Daouda Yussif, awuhereza Mugisha Didier wirukanse awuhereza Muhozi Fred wari mu rubuga rw’amahina ahita awutereka mu izamu.
Iyi ntsinzi ya Police FC, yatumye babona amanota atatu mu mikino ibiri ya bo yo muri iri rushanwa, mu gihe indi bari bahangaye yatsindwaga umukino wa Kabiri. Undi mukino wabaye, ni uwa AS Kigali yatsinze Azam FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti.
Imikino isoza iri rushanwa, iteganyijwe ku cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025. Kugeza ubu nta mpinduka z’aho izabera kuko biracyari kuri Stade Amahoro ariko amakuru yandi avuga ko iyi mikino na yo ishobora kuzazanwa kuri Kigali Pelé Stadium.
@REBERO.RW
