Mu mwaka ushize mu Rwanda abariwe n’imbwa ni 2,688 muri abo bariwe n’imbwa 2 nibo barwaye indwara y’ibisazi, hanyuma umwe niwe wahitannywe niyo ndwara y’ibisazi naho undi aracyavurwa.
Bimwe mu bihangayikishize abantu ni iyo ndwara y’ibisazi iterwa no kurumwa n’imbwa zidakingiye, bityo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima gifatanije n’abafatanyabikorwa bacyo bakaba bashishikariza abanyarwanda gukingiza imbwa zabo.

Ubwo abanyamakuru bahugurwaga ku ndwara y’ibisazi by’imbwa ndetse n’uburyo hakorwa ubukangurambaga kugira ngo imbwa zikingizwe
Ikindi bakaba bagira inama ko uwarumwe n’imbwa yakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo akurikiranwe hakiri kare, kuko ubu amavuriro ndetse n’ibigo nderabuzima bibasha kuvura uwarumwe n’imbwa.
WAG (Wefare for Animals Guild) ni ikigo giherereye mu Karere ka Kicukiro gishinzwe kwita ku mbwa zikurwa mu muhanda, zimwe ziba zatawe na bene zo, kivura imbwa kikanigisha abantu uko babana nazo neza.
Dr Richard Nduwayezu umukozi mu kigo WAG gishinzwe kwita ku mbwa abantu bagenda bata ku muhanda ndetse no kubimoteri, mbese bakaba bakunze gutoragura imbwa mu Rwanda zidafite aho zibarizwa.

Agira ati: “Imbwa twatoraguye ku muhanda tuzigisha kubana n’abantu kandi burya na none imbwa zirya abaziyenjejeho kuko utayishotoye ntacyo yagutwara, ikindi burya iyo wagize ubwoba bwayo nayo irabibona bityo ikaba yakwegera, ariko twige kubana nazo neza”.
Dr Brian Chilombo uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku buzima mu Rwanda (WHO) yavuze ko bahuguye abakozi bo kwa muganga harimo n’uburyo bagomba kuvura abarumwe n’imbwa, kuko hakenewe kumenya neza imibare yabariwe n’imbwa kuko ntabwo wamenyekana utageze kwa muganga.
Agira ati: “Mu ngamba zafashwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ni uko muri 2030 indwara y’ibisazi by’imbwa yaba yashize nkuko hari abamaze kubigeraho nko muri Mexico, bityo rero ndabizi neza ko no mu Rwanda iyo bafashe ingamba bazigeraho ndabizi neza”.

Yakomeje avuga ko imbwa zikwiriye gukingirwa bityo bigakangurirwa abaturage bafite izo mbwa ko bagomba kuzikingiza, ikindi yagarutseho ni uko hagomba kubaho kuzibuza kubwagura bazitera inshinge zibibuza.
Ibisazi by’imbwa ni indwara yica iyo utayivuje hakiri kare ariko tumenye ndetse dushishikarize abatunze imbwa kuzikingiza, kuko gukingiza imbwa si amahitamo, ni inshingano yo kurinda ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo.
@Rebero.rw
