Abo mu mashuri ya GS Nkungu, GS Matare na GS Gatare mu murenge wa Nkungu,akarere ka Rusizi biyemeje kutarebera uwo babona yangiza iyi pariki.
Abanyeshuri 1342 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe na Nyaruguru pariki y’igihugu ya Nyungwe ibarizwamo,bibumbiye mu makalabu yo kurengera ibidukikije,nyuma yo gusura pariki y’igihugu ya Nyungwe baherekejwe na bamwe mu babyeyi babo n’abarezi babo, baravuga ko biyemeje uruhare rwabo mu kuyibungabunga barwanya uwashaka kuyangiza wese mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Abaganiriye na Rebero.rw muri bo,bavuze ko ari ubwa mbere bari bakoze uru rugendo shuri nubwo bose biga cyangwa baturuye iyi pariki, bishimira kugera ku kiraro cya Kanopi kiri mu bushorishori bwayo,bahoraga barota, bakibwirwagaho mu makalabu yabo bakakigirira inyota.
Kukigeraho bakakigendaho, kwitegereza no gusobanurirwa ibyiza bitatse iyi pariki, akamaro ifitiye abanyarwanda bose,uhereye ku madovize yinjiza igihugu cyose kigatera imbere, umwuka mwiza itanga buri munyarwanda akawuhumeka,kuba ituma imvura ihora igwa mu bice ibarizwamo nubwo ahandi yaba itaboneka, urusobe rw’ibinyabuzima,n’ibindi byiza bavuga ko batarondora, byabahaye imbaraga zo kurushaho kuyitaho.

Kugenda kuri Kanopi byanashimishije cyane abiga muri GS Manji mu murenge wa Mutuntu n’abayobozi babo
Niyodusenga Théogène wiga mu wa 5 w’ayisumbuye muri GS Gatare,umurenge wa Nkungu,akarere ka Rusizi,avuga ko nubwo ahora aca mu ishyamba rya Cyamudongo na ryo ry’iyi pariki, akanaba muri kalabu yo kurengera ibidukikije, hari byinshi atari asobanukiwe.
Ati’’ Najyaga nyura Cyamudongo njya nanava ku ishuri, nkabona zimwe mu nyamaswa n’inyoni nziza, ariko kubona no kugenda ku kiraro cya mu kirere cya Kanopi byarushijeho kunkundisha iyi pariki cyane. Twahahuriye na ba mukerarugendo b’abazungu,tubwirwa ko bishyura meshi ngo bahagere,akatwubakira ibikorwa remezo uhereye ku mashuri tubona,ndushaho kuyikunda. Ntawayangiza ndeba, narushijeho gusobanukirwa akamaro idufitiye.’’
Mugisha Marie Solange wiga muri GS Manji,umurenge wa Mutuntu,akarere ka Karongi,na we ati’’ Nubwo ndi inshuti magara y’ibidukikije, gusura iriya pariki, nkanabona ababizobereyemo bayidusobanurira neza, tukahasabanira na bagenzi bacu bo mu yandi mashuri, byampaye kurushaho gukunda ibidukikije nkiri muto. Ni ubwa mbere nari mpageze ariko umunezero n’ubumenyi nahakuye byambereye impamba y’ubuzima bw’ibidukikije bwa buri munsi.’’
Bashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwagize iri shyamba pariki y’igihugu,ikanashyirwa mu murage w’isi kubera akamaro ifitiye isi muri rusange, bakanashimira ubuyobozi bw’iyi pariki bugira igihe buyibatemberezamo.
Sibomana Alphonse wiga muri GS Kibyagira,umurenge wa Buruhukiro,akarere ka Nyamagabe,ati’’ Nk’abanyeshuri bashimishijwe bitavugwa na ruriya rugendo shuri, turashimira byimazeyo mbere na mbere perezida wacu Paul Kagame waharaniye ko Nyungwe iba pariki y’igihugu,ikanashyirwa mu murage w’isi kugira ngo irusheho kugira agaciro n’abayisuye bumve uburemere bwabo n’akamaro gakomeye idufitiye.’’
Yakomeje ati’’ Mu izina rya bagenzi banjye bagize ariya mahirwe,dore ko hafi ya twese bwari ubwa mbere tugenze ku kiraro cyo mu bushorishori bwa Nyungwe cya Kanopi, ntitwabura gushimira cyane ubuyobozi bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe.’’

Abanyeshuri ba GS Kibyagira mu murenge wa Buruhukiro,akarere ka Nyamagabe bishimiye kugera ku kiraro cya Kanopi cyo mu bushorishori bwa Nyungwe
Yunzemo ati’’ Uretse kudutembereza, bwaduhaye abadusobanurira neza iby’urusobe rw’ibinyabuzima biyirimo, butugaburira neza cyane,buduha imodoka zitujyana zikanatugarura, imipira myiza yo kwambara ishushanyijeho inyamaswa y’inkomo,imwe mu zihaboneka,banaduha amakayi,mbese baratudabagiza,barushaho kudukundisha iriya pariki ubuzima bwacu bwose. Ntituzayihemukira,tuzayibera’Umuturanyi nyawe.’’
Ababyeyi babo,abarezi n’ubuyobozi bw’aya mashuri,na bo banyuzwe cyane n’iki gikorwa cy’indashyikirwa cya pariki y’igihugu ya Nyungwe.
Nsengiyumva Boniface,urerera muri GS Gatare mu karere ka Rusizi,ati’’ Kwibuka ko nk’ababyeyi twaherekeza abana bacu muri uru rugendo byadushimishije cyane, kuko natwe hari byinshi tuba tugomba gusobanukirwa kuri pariki yacu. Iyo tubisangije abandi babyeyi, bakanarebera ku ngero z’ibyo dukorerwa bituruka ku nyungu ziva mu bukerarugendo,nk’amashuri twubakirwa,n’ibindi, ntituvunika iyo tubasaba kurwanya uwashaka kuyangiza wese.’’
Ugabiwenayo Berthe wigisha muri GS Saint Bonaventure Matare, ati’’ Nk’umwarimu w’ubumenyi bw’isi, wari ugeze hano bwa mbere sinakubwira uburyo nezerewe. Nifuza ko na bagenzi banjye twigisha amasomo amwe ajyanye n’ibidukikije bazagera hano kuko nahigiye byinshi bigiye kumfasha mu kazi kanjye,haba mu masomo mu ishuri hanaba muri kalabu mu banyeshuri bayirimo,ndetse no kurushaho gukunda ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.’’
Umuyobozi wa GS Manji, Ayingeneye Jamuel Seth, avuga ko iki gikorwa ngarukamwaka iyi pariki ibakorera ari icy’indashyikirwa cyane.
Ati’’ Ni igikorwa gikomeye cyane, nk’abayobozi b’amashuri yegereye Nyungwe dushimira ubuyobozi bwayo. Birushaho gukundisha abana ibidukikije bakiri bato, bakamenya itandukaniro ryabo n’iry’abatari muri aya makalabu, bikarushaho kuyaha ingufu kuko iyo bakoze urugendo shuri nk’urwo,biga,bakaruhuka,bagasabana na bagenzi babo biga ahandi, bakanumva ko basohotse, ntibabyibagirwe ubuzima bwabo bwose.’’
Yongeraho ati’’ Binatuma n’iyo barangije amasomo mu mashuri yacu, ababakurikiye bakunda aya makalabu kuko baba bumva ko aya mahirwe azabageraho. Twababwira gutera ibiti ku mashuri no mu ngo zabo ntibazuyaze, twababwira gukunda Nyungwe no kuyikundisha abandi bakabyumva vuba, bakatubera ijwi ry’ibidukikije nk’uko tuba tubyifuza.’’
Umuyobozi w’ishami rishinzwe rishinzwe guhuza pariki y’igihugu ya Nyungwe n’abayituriye, Ntihemuka Pierre, avuga ko gutembereza aba bana iyi pariki birimo inyungu nyinshi cyane,haba kuri bo ubwabo,pariki ubwayo n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’ishami rya pariki y’igihugu ya Nyungwe rishinzwe guhuza iyi pariki n’abayituriye, Ntihemuka Pierre avuga ko intego yo gutembereza abana iyi pariki yagezweho kuko bagaragara mu bayibungabunga bifatika.
Ati’’ Uretse kuba bibafasha mu masomo biga, ibyo babonaga mu bitabo no kuri internet bakabyirebera n’amaso, ni bo bazaba bashinzwe iyi pariki igihe twe tuzaba ducyuye ikivi cyacu. Kuyibakundisha bakiri bato, bakayimenyaho byinshi bimwe babyiboneye,ni ukureba kure cyane,ni yo mpamvu tubazana, ibyo bakenera byose tukabibakorera ku buntu.’’
Avuga ko intego bari bafite batangiza iki gikorwa mu myaka ishize yagezweho,kuko mu bafatwa bangije iyi pariki, nta banyeshuri bagaragaramo.
Ati’’ Ni igikorwa cy’ingenzi cyane kuko mbere twafataga n’abana bato bayangiza kuko abenshi babaga bataranize,hanarimo ubujiji. Ubu nta mwana w’umunyeshuri turafata ayangiza, kukoari mu masomo,ari mu makalabu yabo n’ingendo shuri nk’izi biga akamaro k’ibidukikije n’uburyo bwo kubibungabunga, bigatuma bakunda iyi pariki,bakanadufasha gutambutsa ubutumwa bwo kuyibungabungabunga mu miryango yabo.’’

Bavuga ko gusura iyi pariki bibongerera ubusabane hagati yabo
Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza,rya km2 1019. Rigaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye,ibiti n’ibyatsi by’amako menshi, cyane cyane umwuka mwiza uhumekwa n’abayituriye,kimwe n’ikiraro cyo mu bushorishori bwayo cya Kanopi,n’indi migozi ba mukerarugendo bagendaho bayisura.
Iri mu murage w’isi,bituma irushaho kuganwa cyane na bamukerarugendo.
Ntihemuka Pierre,akavuga ko nyuma y’aba banyeshuri,hagiye gukurikiraho abayobozi mu nzego z’ibanze bayituriye,na bo bakayisura,bakajya bakangurira abo bayoboye kuyibungabunga,bayizi neza,bababwira ibyo ubwabo biboneye.
@Rebero.rw
