Abayobozi baje gufata mu mugongo abarokotse
Abarokokeye ku biro by’iyari Komini Kirambo,Umurenge wa Kanjongo w’ubu w’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko bahahuriye n’akaga gakomeye cyane, bari bijejwe kuharindirwa bahagera bakahicirwa gutsembwa.
Nzasabayesu Enock waharokokeye inshuro 2, ubu akaba ahagarariye Ibuka mu Murenge wa Kanjongo, avuga ko nubwo na mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu Abatutsi b’iyi komini bariho batariho, kuko hari abasore batwarwaga bagafungwa batazi mu by’ukuri icyo bazira, biba bibi cyane urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990.
Ati’’Ku wa 7 ukwakira,1990 Abatutsi bamwe barimo data umbyara bajyanywe kuri Jandarumori ya Cyangugu gufungirwayo bitwa ibyitso by’inkotanyi.

Abayobozi banyuranye bari mu gikorwa cyo kwibuka mu Murenge wa Kanjongo
Arakomeza ati’’ Batwaye ab’ingeri nyinshi icyo gihe,barimo abacuruzi nk’ umusaza witwaga Semandwa Céléstin,Musonera Philippe ,Kabahaya Augustin,n’abandi, banatwara uwitwaga Kayijuka Getan wari umukozi w’itorero EMLR na Musana Azarias wigishaga muri GSFAK, bafungurwa nyuma.’’
Avuga ko Abatutsi bakomeje kubaho mu bwoba bukomeye, ku wa 27 Ukwakira,1992 hageragezwa Jenoside bica umusore wafotoraga witwaga Gatera Aaron,abandi 10 bari bavuze ko bicanwa bararusimbuka. Icyo gihe Abatutsi benshi na we arimo bahungiye mu nyubako z’itorero EMLR ahitwa mu kizungu, batinya guhungira kuri Komini kubera ubugome bukabije uwari Burugumesitiri w’iyo Komini Mayira Mathias yari afitiye Abatutsi.
Bahamaze amezi 2 barataha basanga ibyabo byarangijwe, barihangana ubuzima burakomeza.
Rurangiza yaje mu 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana,aho tariki ya 7 Mata Abatutsi biriwe mu bwoba bukabije, ku wa 8 Mata interahamwe zitera mu rugo rw’umwarimu muri GSFAK witwaga Munyankindi Azarias bakamwicira umugore n’abana 3. Ku wa 9 Mata basahura amaduka y’Abatutsi bamwe bacururizaga mu Kirambo.

Kabanda Appolinaire watanze ikiganiro
Akomeza avuga ko icyo gihe guhungira ku Idjwi muri Zayire byari bigishoboka,ariko bibwira ko ari ibisanzwe bitaga ‘Mukange’ bihosha.
Ku wa 10 Mata Burugumesitiri Mayira Mathias yatanze amatangazo mu nsengero ku mu iTyazo habera inama y’umutekano. Aho kuba iy’umutekano ifata ahubwo ingamba zo kumaraho Abatutsi,aho yavuze ati’ Ko mudakemura ikibazo kandi mubona inyenzi zabagaranye?’
Iyo nama itaranamaze isaha,itararangira interahamwe zihutiye kwica,hicwa umugore wari Gerefiye w’urukiko rwa Kanto ya Kirambo.
Nzasabayesu Enock anavuga ko,ku wa 11 Mata, havugijwe ingoma babwira Abatutsi bose kujya ku biro bya Komini Kirambo, bakaharindirwa. Bagezeyo uwo mugoroba,abandi na we arimo bahagera ku wa 12 Mata, bashyirwa muri sale ya Komini, bucya ku wa 13 bababarura habarurwa 146.
Ati’’ Nijoro nka saa tatu kuri uwo wa 13 Mata,baraza baradutemagura,hagwa nk’Abatutsi 60. Uwari Burigadiye wa Komini Kayumba Fidèle ababuza gukomeza kutwicira ku mbuga y’ibiro bya Komini batujyana hepfo ku kibuga cyitwaga Croix-rouge batwicirayo.’’

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yashimiye Leta ikomeje kwita ku barokotse
Arakomeza ati’’Imibiri bayiroha mu mugezi wa Karundura,harokoka mbarwa barimo na murumuna wanjye bakuyemo akajaketi yari yambaye,yiroha muri Karundura,kuko yari azi koga,arabacika. Jye ubwo nihishahishaga ahandi.Imibiri yose bayishyingura bya Nyirarureshwa mu irimbi rya ADEPR ry’ahitwa Gahondo,bacukura icyobo bayishyiramo.’’
Nzasabayesu Enock wari wabacikiye kuri Komini,kwihishahisha byaranze arahagaruka,ahasanga abandi batari barishwe. Ku wa 17 Mata interahamwe ziza kuhabatsembera, aharokokana n’abandi 4 gusa abandi barahashirira,Burugumesitiri Mayira Mathias ahari ntiyagira icyo akora ngo abarokore.
Uwari Superefe Terebura Gérard we yari arimo ashishikariza Abahutu kumara Abatutsi. Yarahunze ntiyagaruka. Burugumesiti na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 akirangiza ahunga,aho ari ntihazwi.
Ku wa 18 Mata,2026,ubwo uyu Murenge wa Kanjongo wibukaga by’umwihariko aba batutsi bishwe rubi batya,ubuyobozi bari bahungiyeho ntibugire icyo bubamarira, n’abandi bari bahungiye hirya no hino muri iyi Komini bakahicirwa, babanje kujya kubunamira aho bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke.
Kabanda Appolinaire watanze ikiganiro cyo kwibuka, yagarutse ku kurenga ayo mateka yose uRwanda rukiyubaka nubwo bitari byoroshye,anagaruka ku bakirekereje ngo bongere bakore Jenoside, avuga ko aho igihugu kigeze kitapfa kabiri.
Ati’’ Igihugu cyarabohowe,kiriyubaka. Abo bacyokamwe n’ingangabitekerezo ya Jenoside no kurarikira kugaruka gusubiza igihugu mu icuraburindi, baribeshya kuko ntaho bamenera,imbaraga zabatsinze ubu noneho zikubye kenshi.’’
Mu buhamya bwa Nyinawabana Triphine, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside kugeza arokotse,ashima ingabo zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame zayihagaritse.

Nyinawabana Triphine watanze ubuhamya
Ati’’ Nk’uwari umwana w’imyaka 18, niga mu wa 4 w’ayisumbuye,nahuye n’ubuzima busharira cyane,imiryango yanjye irahatikirira ariko nishimira ko niyubatse,kimwe n’abandi barokotse, dukomeje gutwaza. Nubwo bitoroshye turiho,ntituzongera gupfa kuriya.’’
Yashimye ubutwari bw’ababashije kugira abo bahisha, agaya abijanditse muri Jenoside bakica abo mu by’ukuri batagiraga icyo bapfa.
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel,yakomeje Nyinawabo Triphine, amushimira ubutwari yagize bwo gukomeza guharanira kubaho, ashimira abarokotse imbabazi bahaye ababamariye ababo, baba abazisabye n’abatarazisabye,mu rwego rwo kubaka ubunyarwanda.
Ati’’ Tuzahora twibuka abacu bishwe rubi nta gicumuro, tunashimira abaturokoye,cyane cyane ingabo zarioiza FPR Inkotanyi,zari zirangajwe imbere na perezida Kagame.’’
Yanaboneyeho kongera gushimira Leta yabafashije kongera kwiyubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse ,yagarutse ku mpamvu zo kwibuka,avuga ko ari inshingano za buri wese mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yazasubira ukundi muri iki gihugu.

Meya Mupenzi Narcisse yasabye urubyiruko kwirinda uwarushuka ngo arukoreshe ashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi
Yasabye abaturage kwirinda ingengebitekerezo ya Jenoside, aboneraho gusaba cyane cyane urubyiruko kwirinda gushukwa n’ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga by’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, rugaharanira kubaka igihugu ,bakirinda amacakubiri n’ibindi byose byashaka gutanya abanyarwanda.
