Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), binyuze mu mushinga Kwihaza na gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abahinga n’Abacuruza Avoka mu Rwanda, cyatangiye amahugurwa agenewe abahinzi 30 b’avoka hagamijwe kubafasha gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa amabwiriza RS 428:2025 arebana n’imikorere myiza mu buhinzi.
Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abahinzi kugira ngo umusaruro w’avoka uhingwa mu Rwanda urusheho kugira ubuziranenge, ube wujuje ibisabwa ku masoko yo mu gihugu ndetse n’ayo koherezwa mu mahanga.
Abategura aya mahugurwa bavuga ko amabwiriza RS 428:2025 agaragaza uburyo bwiza bwo guhinga, gucunga umurima, gukoresha inyongeramusaruro mu buryo bukwiye, kurengera ibidukikije no kwita ku mutekano w’ibiribwa, byose bigamije gutanga umusaruro mwiza kandi utekanye ku bawukoresha.

Umwe mu bahinzi bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko azabafasha kunoza ibikorwa byabo bya buri munsi no kumenya ibisabwa kugira ngo umusaruro wabo ubashe guhatanira amasoko mpuzamahanga.
Yagize ati: “Twari dusanzwe duhinga avoka ariko hari ibintu byinshi tutari tuzi ku bijyanye n’ubuziranenge. Aya mahugurwa azadufasha kunoza uburyo dukoramo no kongera agaciro k’umusaruro wacu.”
RSB igaragaza ko guteza imbere iyubahirizwa ry’amabwiriza n’ubuziranenge mu buhinzi biri mu byafasha kongera umusaruro, kugabanya igihombo nyuma y’isarura no kongera amahirwe y’ibikomoka ku buhinzi by’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga.
Binyuze muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, RSB ikomeje gufasha ibigo, amakoperative n’abahinzi bato n’abaciriritse gusobanukirwa no gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo ibikorwa byabo birusheho gutanga umusaruro no guhangana ku isoko.
Abitabiriye aya mahugurwa biteze ko ubumenyi bazahabwa buzabafasha kongera umusaruro w’avoka wujuje ubuziranenge, bityo bakarushaho kubona inyungu ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi rw’u Rwanda.
@Rebero.rw
