Sena y’u Rwanda yagaragaje impungenge zishingiye ku myumvire ikigaragara muri bamwe mu baturage bafata Otizime (Autism) nk’ikibazo giterwa n’imyuka mibi cyangwa amadayimoni, ibintu bituma abana bafite iki kibazo batinda kubona isuzuma n’ubuvuzi bukenewe.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byibanze ku mibereho n’uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, aho Abasenateri bagaragaje ko hakiri urugendo rurerure mu guhindura imyumvire y’abaturage ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’imikurire y’abana.
Sena yagaragaje ko kubera imyumvire itari yo, hari imiryango imwe n’imwe ikihutira gushakira ibisubizo mu buryo budashingiye ku buvuzi, aho kujyana abana kwa muganga ngo basuzumwe hakiri kare. Ibi bishobora gutuma umwana atabona ubufasha bukenewe mu gihe gikwiye, bikagira ingaruka ku mikurire ye no ku iterambere ry’ubushobozi bwe.

Abasenateri basabye inzego zibishinzwe, abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga kongera ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage icyo Otizime ari cyo, ibimenyetso byayo ndetse n’akamaro ko kuyisuzumisha no kuyitaho hakiri kare.
Bagaragaje kandi ko hakenewe kongerwa serivisi z’inzobere mu gihugu, kugira ngo imiryango ifite abana bafite Otizime ibashe kubona ubufasha bwihuse kandi bwegerejwe abaturage.
Abahanga mu buzima bavuga ko Otizime ari ikibazo cy’imikurire y’ubwonko kigira ingaruka ku buryo umuntu avugana n’abandi, yimenyereza imibereho rusange ndetse n’imyitwarire ye. Bashimangira ko atari indwara iterwa n’amadayimoni cyangwa imyuka mibi, ahubwo ari ikibazo cy’ubuzima gisaba gusuzumwa no kwitabwaho n’inzobere.
Sena yibukije ko gukuraho imyumvire n’imyemerere idafite ishingiro kuri Otizime ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uburenganzira bw’abana bafite ubu bumuga no kubafasha kugera ku buzima bwiza nk’ubw’abandi bana.
@Rebero.rw
