New York, USA – Nate Ament, umukinnyi wa Basketball ufite inkomoko mu Rwanda, yanditse amateka mashya nyuma yo gutoranywa muri gahunda ya NBA Draft 2026, aho yabanje gutoranywa na Miami Heat mbere yo kwimurirwa muri Milwaukee Bucks.
NBA Draft ni gahunda ngarukamwaka ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), aho amakipe yose 30 ayigize atoranya abakinnyi bakiri bato baba bagaragaje impano n’ubushobozi budasanzwe muri Basketball, kugira ngo bazayafashe mu marushanwa ataha.
Nate Ament w’imyaka 19 y’amavuko yagaragaye muri uyu muhango yambaye ikote ry’umukara, ibintu byakuruye amaso ya benshi ndetse bikongera kugaragaza uburyo akomeje kwishimira inkomoko ye y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma yo gutoranywa, Ament yatangaje ko yishimiye cyane iyi ntambwe ikomeye agezeho mu rugendo rwe rwa Basketball.
Yagize ati: “Ni inzozi zabaye impamo. Nakoranye imbaraga nyinshi kugira ngo ngere hano kandi ndashimira umuryango wanjye, abatoza banjye ndetse n’abankomeje kumpa imbaraga. Nishimiye amahirwe mbonye kandi niteguye gukora cyane.”
Ament amaze imyaka agaragaza ubuhanga budasanzwe mu makipe y’abato muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye ashimirwa kubera uburebure bwe, ubushobozi bwo gutsinda amanota ndetse no gukina mu myanya itandukanye ku kibuga.

Abasesenguzi ba Basketball bavuga ko afite ejo hazaza heza muri NBA bitewe n’ubushobozi bwe bwo guhuza ubwirinzi n’ubusatirizi, ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi bakurikiwe cyane muri Draft y’uyu mwaka.
Ku Rwanda, gutoranywa kwa Nate Ament bifatwa nk’ishema rikomeye kuko ari umwe mu bakinnyi bafite inkomoko yarwo bakomeje kwigaragaza ku rwego rwo hejuru ku Isi. Kuba yaranitabiriye uyu muhango yambaye imyambaro igaragaza ubukerarugendo bw’u Rwanda byongeye kwerekana isano afitanye n’Igihugu akomokamo.
Abakunzi ba Basketball mu Rwanda bakomeje kwishimira iyi ntambwe, bavuga ko ishobora kubera urugero urubyiruko rwifuza gukina Basketball no kugera ku rwego mpuzamahanga.


Milwaukee Bucks yahawe uburenganzira bwo gukomeza gukorana na Ament nyuma y’ikorwa ry’ubwumvikane hagati yayo na Miami Heat, aho biteganyijwe ko azatangira urugendo rwe rwa mbere muri NBA yitegurira umwaka w’imikino wa 2026-2027.
Iyi ni indi ntambwe ikomeye ku mukinnyi ukiri muto, ushobora kuzaba umwe mu bahagararira neza inkomoko nyarwanda muri shampiyona ikomeye ya Basketball ku Isi.
@Rebero.rw
