Gakenke – Umwarimu wigisha kuri GS Cyanika, riherereye mu Murenge wa Coko, Akagari ka Nyange, Umudugudu wa Gaseke mu Karere ka Gakenke, yajombwe ikaramu ku itama n’umunyeshuri nyuma y’amakimbirane yabereye mu cyumba cy’ikizamini.
Amakuru dukesha @SamKabera ava aho byabereye, ubwo abanyeshuri biteguraga gukora ikizamini. Umwarimu uvugwa muri iki kibazo ni Gakoza Emmanuel, naho umunyeshuri ukekwaho kumukomeretsa ni Niyikiza Jean Aimé, ufite imyaka 18 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3).
Bivugwa ko ikibazo cyatangiye ubwo umwarimu wari ushinzwe kugenzura ikizamini (surveillance) yasabaga abanyeshuri kwicara ari batatu ku ntebe imwe kugira ngo haboneke intebe imwe yihariye yakwicaraho.
Amakuru aturuka ku babibonye avuga ko umunyeshuri Niyikiza atabyumvise kimwe n’umwarimu, amubwira ko bidakwiye ko abanyeshuri bicara begeranye ari batatu mu gihe cy’ikizamini kandi hari intebe zihagije.
Nyuma y’iri jambo, ngo habayeho kutumvikana hagati y’impande zombi, bituma umwarimu afata icyemezo cyo gusohora uwo munyeshuri mu cyumba cy’ikizamini atagikoze.

Abatangabuhamya bavuga ko amakimbirane yakomeje gukaza umurego kugeza ubwo umunyeshuri yajombye umwarimu ikaramu ku itama, bikamuviramo gukomereka.
Nyuma y’ibi, ubuyobozi bw’ishuri n’izindi nzego bireba bahise batabara kugira ngo bahoshe amakimbirane no gukurikirana ibyabaye.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza uko ubuzima bw’umwarimu buhagaze nyuma yo gukomereka, ndetse n’ingamba zafatiwe umunyeshuri ukekwaho gukora iki gikorwa.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibyabaye bibabaje kandi ko bikwiye kubera isomo impande zombi, basaba ko amakimbirane hagati y’abarezi n’abanyeshuri yakemurwa mu buryo bw’amahoro no kubahana.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa GS Cyanika n’ubw’Akarere ka Gakenke kugira ngo bugire icyo butangaza kuri aya makuru, ariko kugeza ubu ntiburagira icyo buyavugaho. Nitubona ibisobanuro byabwo turabitangaza.
@Rebero.rw
