Umujyi wa Kigali wongeye kwisobanura imbere ya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ku kibazo cy’imodoka yaguzwe kugira ngo ikore isuku mu mihanda, ariko bikagaragara ko itujuje ibisabwa byari bikubiye mu masezerano y’ikorwa ry’isoko.
Mu ibazwa ryabereye imbere ya PAC, Abadepite bagaragaje ko iyo modoka yakiriwe n’Umujyi wa Kigali nubwo hari ibibazo byari byaragaragajwe, birimo kuba hataramenyekanye neza niba yari nshya nk’uko byari biteganyijwe.
PAC yagaragaje ko kimwe mu byakuruye impaka ari uko iyo modoka yagaragazaga ibilometero byerekana ko yari yarakoze urugendo runaka, ibintu byatumye hibazwa niba koko yari imodoka nshya cyangwa niba yari yarigeze gukoreshwa mbere yo kugezwa mu Rwanda.
Abadepite bibajije uburyo iyo modoka yakiriwe kandi hari ibituzuye ndetse n’impamvu ubuyobozi bw’Umujyi butafashe ingamba zo kwanga kuyakira kugeza igihe ibisabwa byose byuzuzwa.

Mu bisobanuro byatanzwe n’abahagarariye Umujyi wa Kigali, bavuze ko imodoka yakiriwe hashingiwe ku isuzuma ryari ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha, ariko PAC igaragaza ko ibisobanuro byatanzwe bitarasubiza neza impungenge zagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Komisiyo yasabye Umujyi wa Kigali gutanga ibisobanuro birambuye ku buryo imodoka yakiriwe, impamvu ibura ry’ibisabwa ritabaye inzitizi yo kuyanga, ndetse n’ingamba zafashwe kugira ngo umutungo wa Leta urindwe.
Iki kibazo kiri mu bikomeje gukurikiranwa na PAC mu rwego rwo kugenzura ko amasoko ya Leta yubahiriza amategeko n’amabwiriza, ndetse ko amafaranga y’abaturage akoreshwa mu mucyo no mu nyungu rusange.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakomeje kugaragaza ibibazo mu micungire y’amasoko ya Leta hirya no hino mu nzego za Leta, aho PAC isaba abayobozi kubazwa inshingano igihe hagaragaye uburangare cyangwa kutubahiriza amategeko agenga itangwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasoko ya Leta.
@Rebero.rw
