Buri mwaka ku wa 16 Nyakanga, isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inzoka (World Snake Day), umunsi ugamije kongera ubumenyi ku ruhare rw’inzoka mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhindura imyumvire mibi abantu benshi bazifiteho.
Mu mwaka wa 2026, uyu munsi urizihizwa hibandwa ku bukangurambaga bwo kwigisha ko nubwo inzoka zitera benshi ubwoba, ari ibinyabuzima bifite akamaro gakomeye mu kubungabunga uburinganire bw’ibidukikije.
Abahanga mu bidukikije bavuga ko inzoka zigira uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’udukoko n’imbeba twangiza imyaka ndetse zikanaba igice cy’ingenzi cy’uruhererekane rw’ibinyabuzima, kuko hari izindi nyamaswa zizitunga.
Nubwo zifite akamaro, inzoka zikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo kwicwa n’abantu bazitinya, iyangirika ry’aho ziba bitewe no gutema amashyamba no kwagura ibikorwa by’ubuhinzi n’imiturire, ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.
Imiryango iharanira kubungabunga ibidukikije isaba abaturage kwirinda kwica inzoka batabanje gusuzuma niba ziteje ikibazo, ahubwo bagasaba ubufasha bw’inzego zibishinzwe cyangwa abahanga mu gufata inyamaswa igihe zibonetse ahatuwe.
Uretse gukangurira abantu gusobanukirwa n’akamaro k’inzoka mu bidukikije, Umunsi Mpuzamahanga w’Inzoka unibutsa abantu uburyo bwo kwirinda impanuka zo kurumwa na zo. Abahanga bagira inama abantu batuye cyangwa bakorera ahantu hashobora kuboneka inzoka kwambara inkweto zifunze neza n’imyambaro ibakingira, cyane cyane igihe bari mu mirima, mu mashyamba cyangwa mu byatsi birebire.

Banasaba abaturage guhora basukura ibikikije ingo zabo, gukuraho ibihuru n’ibirundo by’amabuye cyangwa ibiti bishobora kubera inzoka indiri, no kwirinda gushyira amaboko cyangwa ibirenge ahantu batabanje kureba neza.
Mu gihe umuntu arumwe n’inzoka, inzobere mu buzima zishimangira ko agomba kwihutira kujyanwa ku kigo nderabuzima cyangwa ibitaro bimwegereye kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse. Basaba kwirinda uburyo bwa gakondo butizewe nko gukata aho yarumwe, konsa uburozi cyangwa gushyira imiti itanditswe n’abaganga, kuko bishobora kongera ubukana bw’ingaruka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP) n’indi miryango ikora ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima, bishimangira ko kurengera inzoka ari kimwe mu bifasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gukomeza ubuzima bwiza bw’ibidukikije.
Mu Rwanda, nubwo nta mibare ihamye igaragaza umubare w’inzoka ziboneka, inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije zikomeza gushishikariza abaturage kubana neza n’ibinyabuzima no gutanga amakuru igihe babonye inyamaswa zo mu gasozi zigeze ahantu hatuwe, aho kuzihutira kuzica.
Umunsi Mpuzamahanga w’Inzoka ni umwanya wo kwibuka ko buri kinyabuzima gifite uruhare rwacyo mu kubungabunga isi, kandi ko kubaho kwabyo bifitiye akamaro ubuzima bw’umuntu n’ibidukikije muri rusange.
@Rebero.rw
