Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari mu bateruye umubiri wa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, mu muhango wo kumusezeraho wabereye ku Musigiti wa Imam Muhammad ibn Abd al-Wahhab i Doha.
Amashusho yagaragaje Sheikh Tamim ari kumwe n’abo mu muryango n’abayobozi batandukanye batwaye isanduku irimo umubiri wa nyakwigendera, akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no gukora ku mitima ya benshi.

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yitabye Imana afite imyaka 74 y’amavuko. Yabaye Umuyobozi wa Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, mbere yo guha ubutegetsi umuhungu we, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Mu rwego rwo kumuha icyubahiro, Guverinoma ya Qatar yatangaje icyunamo cy’iminsi ine, aho amabendera yururukijwe kugeza hagati kandi ibikorwa bimwe na bimwe bya Leta bikaba byahagaritswe muri icyo gihe.
Sheikh Hamad ashimirwa kuba ari umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu guhindura Qatar igihugu gifite ubukungu bukomeye n’uruhare rugaragara mu bikorwa bya dipolomasi n’ishoramari ku rwego mpuzamahanga.
@Rebero.rw
