Abagize JADF y'Akarere ka Karongi n'abandi bayobozi
Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16 Nyakanga,2026 mu karere ka Karongi harabera Imurikabikorwa ryateguwe ku bufatanye bw’aka Karere n’abafatanyabikorwa bako aho aba bafatanyabikorwa bagaragaza ibyo bakorera abaturage mu ntego igira iti” Ubufatanye budaheza. Twigire twiteze imbere.”
Haramurikwa ibishingiye ahanini ku bukungu, birimo iby’ Ubuhinzi, ubworozi, ubuvumvu, inganda, ibigo by’imari n’ibindi, hakanaba iby’ ubukorikori,ubugeni,ubuzima, serivisi, n’ ibindi.
Mu kuritangiza ku mugaragaro kuri uyu wa 13 Nyakanga,2026, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ Akarere ( JADF) ka Karongi, Uwiragiye Raymond yavuze ko hamuritse abafatanyabikorwa 59 muri 92 aka karere gafite.

Umuyobozi wa JADF y’Akarere ka Karongi Uwiragiye Raymond agaragaza ko uruhare rw’abafatanyabikorwa ari ndashyikirwa mu iterambere ryako
Harimo imiryango 23 mva mahanga itari iya Leta, Imiryango nyarwanda 16 itari iya Leta, ibigo 2 bya Leta, 6 byigenga, imirenge 9, ibigo 2 by’imari n’ umuryango 1 ushingiye ku myemerere.
Avuga ko iri murikabikorwa, nk’ umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa n’ibisubizo byagezweho n’abafatanyabikorwa, bibumbiye muri JADF, mu nkingi y’iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza, ari ingirakamaro cyane.
Ati” Ritegurwa kugira ngo abaturage, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa ubwabo babashe kubona no gusangira ibyagezweho, bungurane ibitekerezo ku mbogamizi zihari, hanashakwe uburyo bwo kunoza ibikorwa no kunoza umusaruro w’iterambere.“
Yagaragaje ko abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu mihigo itandukanye y’Akarere aho bashoye ingengo y’imari ya 6.790.000.000 mu bikorwa bitandukanye bikubiye mu gufasha abaturage serivisi z’ubuzima, kuzamura ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuhinzi, guhanga imirimo, kubungabunga ibidukikije, gufasha abaturage kuva mu bukene,n’ibindi.
Ati” Byerekana akamaro k’ubufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo.”
Yijeje gukomeza gukora byinshi kurushaho hagamijwe iterambere rirambye, rishingiye ku muturage.
Dushime Dieudonné, umuyobozi mukuru w’UBWIZA SACCO Karongi, ikigo cy’imari cyavuye mu kwihuza kw’iyari imirenge SACCOs 14 y’Akarere ka Karongi mu rwego rwo guhuza imbaraga.

Dushime Dieudonné, umuyobozi mukuru w’ UBWIZA SACCO Karongi yereka Guverineri Ntibitura Jean Bosco n’abamuherekeje serivisi zitangirwayo.
Ati” Uyu munsi twaje kumurika uko kwihuza kwacu, umusaruro wavuye mu bantu bahuje imbaraga“.
Avuga ko mu byo bishimira mu mezi atarenga 6 bamaze bihuje ari serivisi z’ikoranabuhanga bari gukoresha bifasha ko umuturage aho ageze hose mu ishami ryabo abona serivisi.
Hari Kandi serivisi ya Mobile banking,aho umunyamuryango ahabwa serivisi atavuye mu rugo, akoresheje* 541#, akabona serivisi y’imari kuri telefoni ye.
Ati” Izo serivisi zose ni ubuntu zifasha buri wese ngo agere kuri serivisi z’imari adahenzwe.”
Arakomeza ati” Ikindi ni uko mu gihe mbere umunyamuryango atashoboraga kurenza amafaranga 15.000.000 y’ inguzanyo, ubu turatanga agera kuri miliyoni 200 ku mushinga umwe. Turatanga umusanzu mu iterambere ry’imishinga migari ihindura igihugu cyacu, by’umwihariko ihindura Akarere ka Karongi, tutanibagiwe abari mu mishinga mito.”
Avuga ko muri serivisi batanga, abagore, Urubyiruko n’impunzi bafitemo umwanya ufatika,aho hari imishinga bahabwamo inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane nubwo n’izindi nguzanyo muri rusange inyungu yagabanutse.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ( wa 3 uturutse i bumoso) afungura ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa (JADF) b’Akarere ka Karongi
Uwimbabazi Michel wo mu mishinga iterwa inkunga na Compassion international yamuritse ibyo ikora ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo barimo amatorero ya gikirisito, bikorwa n’ababyeyi b’abana bafasha binyuze mu matsinda yabo y’iterambere.
Bo bamuritse ibyibanda ku bukorikori, iby’ ubuhinzi n’ubworozi, iby’ ubuvumvu, n’ibindi.
Ati” Ibyo twamuritse byerekana ko guhangana n’ubukene bishoboka. Dufata abana babo bari mu cyicaro cyo hasi mu iterambere, tukabafasha, mu gihe gito impinduka zigatangira kwigaragaza.”
Nubwo hamuritswe ibishimishije, cyane cyane ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi, bamwe mu baturage bavuga ko ikikiri ikibazo ari uko ibyo babona mu imurika batabibona ku isoko.

Akimana Joyeuse yibaza impamvu bimwe mu biribwa byiza biza mu imurika bitagaragara mu masoko
Akimana Joyeuse, ati” Bamurika ibyiza cyane,bishishe,bimeze neza. Nk’ ubu nabonye avoka,inanasi n’izindi mbuto ntajya nkunda kubona. Nkibaza impamvu ibyo tubona mu imurikabikorwa nk’iri bitaboneka ku masoko. Twifuza ko Ubuhinzi bunoze bwigishwa benshi bashoboka no mu masoko tukajya tubona byinshi bimeze neza nk’ibyo tubona mu imurika. Yaba ari intambwe ikomeye cyane itewe, cyane cyane mu mirire iboneye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimiye abaryitabiriye bose.
Ati” Ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa buzadufasha guteza imbere imishinga ifite impinduka nziza mu baturage bacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald na we yemeza uruhare rukomeye cyane rw’abafatanyabikorwa b’aka karere mu iterambere ryako
Yabasabye gukomeza gukora cyane no gushyira imbaraga mu bikorwa bigera kure, birushaho kumenyekanisha aka Karere, nk’ahantu h’amahirwe menshi mu ishoramari n’ubukerarugendo muri rusange.
Ati” Dufite abaturage 10.800 twifuza ko bazaba bavuye munsi y’umurongo w’ubukene uyu mwaka. Ubufatanye ni ngombwa cyane ngo bizagerweho.”
Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yababwiye ko uyu ari umwanya mwiza cyane wo kugaragaza ibyo bakora na serivisi batanga mu iterambere ryabo n’iry’Akarere muri rusange.
Yanavuze ko ari umwanya wagenewe abaturage kugira ngo basobanukirwe neza serivisi bagenewe n’uburyo zitangwa, nk’umurongo wa Leta y’uRwanda wo kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yabasabye kurushaho kunoza serivisi nk’abatuye umujyi wunganira Kigali
Ati” Ni n’umwanya wagenewe abafatanyabikorwa kugira ngo bamwe bashobore kwigira ku bandi,banoze ibyo bakora, banarusheho kunoza serivisi baha abaturage.”
Yavuze ko intara ayoboye itazahwema gushyigikira no gushima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere,abashima ibyo bakora byinjira koko mu gushimangira kuba Karongi iri mu mijyi yunganira Kigali.
Ati” Karongi na yo iri mu mijyi iteganywa kuzaba umujyi uteye imbere. Bibasaba gukora ibikorwa by’ubukerarugendo bikurura abashoramari, mugatanga serivisi zisumbuyeho ku buryo uwaje i Karongi aba ntaho ataniye n’uri mu mujyi wa Kigali.”

Uwimbabazi Michel wo mu mishinga iterwa inkunga na Compassion international na we asobanura ibyo bakora
Yanasabye abaturage kongera ingufu mu mikorere kugira ngo nubwo batabona byinshi bamurika baba nibura bafite ubushobozi buhaha ibyamuritswe.
Abaturage bavuga ko imurikabikorwa nk’iri ribabera umwanya mwiza wo kwihahira ibyo bakeneye, byiza, bihendutse.

Intore Tuyisenge mu basusurukije iri murikabikorwa
@Rebero.rw
