Abaryitabiriye bishimiye uko ryagenze
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa(JADF) b’Akarere ka Karongi ryabaye kuva ku wa 13 kugera ku wa 16 Nyakanga,2026 ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 96 banyuranye, bamuritse ibitandukanye birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi,ubugeni,ubukorikori,serivisi,n’ibindi, rirangiye abamuritse bavuga ko bishimiye imitegurire yaryo n’uko ryagenze, banasaba ko iry’ubutaha ryaba mu minsi ihura na Wikendi( Week-end) kugira ngo rirusheho kwitabirwa.
Ryari rifite intego igira iti’’ Ubufatanye budaheza. Twigire twiteze imbere.’’ Mu baryitabiriye harimo n’abaturutse hanze y’Akarere ka Karongi nk’uko Rebero.rw yabibwiwe n’ umuyobozi wa JADF mu karere ka Karongi,Uwiragiye Raymond.
Ibyimana Marie Jeanne wamuritse imyumbati ya kijyambere ahinga akanayicuruza, avuga ko yabonye byinshi bitangaje, birimo abanyabukorikori bakora ibikoresho mu bikarito n’ibindi abantu baba barajugunye babyita imyanda, bikabyazwa ibindi bifitiye akamaro abaturage, abakora ibikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere avuga ko bitaweho kurushaho ibibazo by’imirire mibi byahinduka amateka muri aka karere,n’ibindi.

Mu byamuritswe biganjemo iby’ubuhinzi n’ubworozi
Yifuza ko ubutaha hazagaragaramo udushya twinshi,aakanasaba ko imurika ritaha ryajya rihura na Wikendi kuko iry’uyu mwaka ryabaye kuva ku wa mbere kugera ku wa 4 bituma hari abataryitabira.
Ati’’ Abaritegura icyo bazakizirikane cyane kuko iyo ribaye mu mibyizi gusa,hari benshi banafite ubushobozi bwo kutugurira ibyo twamuritse bataza tukahahombera. Ribaye no ku mpera z’icyumweru ryabyara inyungu nyinshi kuruta izo ribyara ribaye mu mibyizi gusa.’’
Anasaba ko ryajya riba abanyeshuri bose,n’abakoze ibizamini bya Leta baratashye. Ati’’ Byatuma ryitabirwa n’urubyiruko rwinshi rukahigira amasomo menshi yarufasha kugira ibyo ruhanga, rukanareba ibikorerwa mu karere karwo,byafasha ko mu myaka iri imbere hajya hamurikwa ibirenze iby’ubu.’’

Tuyishime David asobanurira Meya Muzungu Gerald uburyo yihangiye umurimo
Umukozi ushinzwe Abakozi n’ubutegetsi mu muryango mpuzamahanga utari uwa Leta, womora ibikomere byatewe n’impamvu zitandukanye ( GHH), Mwenedata Epaphrodite, na we yishimiye uburyo ryagenze.
Ati’’ Twarabyishimiye cyane, twagaragaje ibyo dukora mu kugarurira icyizere cy’ubuzima abagitakaje,n’ibindi dukora. Byatubereye umwanya mwiza wo kubyerekana nk’abakorera abaturage. Kuba umuturage ari we dukorera tugomba kumwereka ibyo dukora kuko bose si ko bagera aho dukorera ngo babibone. Twarabiberetse birabashimisha cyane natwe twishimira ko ibyo dukora abo dukorera bayishimira.’’
Anashima kuba iminsi y’imurika yiyongera kuko mbere yari 3 ubu yabaye 4. Ati’’ Twabonye umwanya uhagije wo gusobanurira abaturage neza ibyo tubakorera mu gihe ikiri iminsi 3 tutawubonaga. Twifuza ko yazaniyogera ikaba yanagera ku cyumweru cyose.’’
Umuyobozi wa JADF ya Karongi,Uwiragiye Raymond,ashimangira ko ryagenze neza ukurikije abaryitabiriye n’intego yaryo.

Umuyobozi wungirije wa JADF ya Karongi, Padiri Elie Hatangimbabazi yashimiye buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza yaryo
Ati’’ Ryagenze neza pe! Turanishimira umusaruro wavuyemo. Nk’uko intego yaryo yavugaga ubufatanye budaheza,twabonye abamurika benshi barimo n’abo hanze y’aka Karere kuko hari igihe umuntu akora imurikabikorwa nka ririya akabura abantu. Twe twarababonye, ubukangurambaga buraba banabaza ibibazo,tunabona abavuga ko bashaka kuza muri JADF,tubona ari ibintu bishimishije cyane.’’
Ku busabe bw’uko ryajya rigeza muri Wikendi n’abanyeshuri bose bari mu biruhuko, Ati’’ Kiriya twaracyishimiye. Ni ingenzi cyane ko urubyiruko rwinshi rwamenya ibyo dukora. Ruri mu biruhuko rero rukabyitabira, n’iyo Wikendi abataboneka mu yindi minsi bakaza byarushaho kuba byiza cyane. Ni icyemezo gifatwa n’inteko rusange. Tuzakiyigezaho kandi turizera ko bizakunda.’’
Ku basaba ko iminsi yaryo yakwiyongera,na byo avuga ko abishyigikiye , bizashoboka,kuko mbere ryari imnsi 3 gusa,ubu yabaye 4. Izajya yiyongera bitewe n’uko abaturage barushaho kubyifuza.

Hanagaragaye iby’ubukorikori
Ku bavuga ko ibiribwa babona mu imurika batabibona ku masoko, Uwiragiye Raymond,avuga ko,koko bitaragera ku rwego bifuza, ariko ko biri mu nzira nziza, intambwe yo kwihaza igeda isatira iyo gusagurira amasoko, bikazanafasha kurwanya ibibazo by’imirire mibi bikigaragara muri aka karere ka Karongi.
Ashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame wemera ko umwanya nk’uyu ubaho,akanashimira Akarere ka Karongi n’intara y’uburengerazuba agaciro barihaye, abamuritse ,abaturage baryitabiriye n’inzego z’umutekano kuko ryabaye mu mutekano usesuye,akabasaba gukomereza aho, ibikorwa nk’ibi bigakomeza guhabwa agaciro kubera akamaro ntagereranywa bifitiye abaturage.
Mu gusoza iri murikabikorwa, umuyobozi wungirije wa JADF,Karongi,Padiri Elie Hatangimbabazi yashimiye buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza yayro, asaba ko ritaba umwanya wo kwerekana ibyo bakoze gusa, ahubwo rikabyara ubufatanye bushya n’imishinga irushijeho kugirira abaturage akamaro.

Mu izina ry’abamuritse, Rév. Musabyimana Vincent yashimye imitegurire yaryo inoze
Mu izina ry’abamuritse, Rév. Musabyimana Vincent,yashimiye Akarere ka Karongi na JADF imitegurire inoze y’iri murikabikorwa,ryabafashije kumenyekanisha ibikorwa byabo,kunguka abafatanyabikorwa bashya no kwegera abaturage. Yasabye ko ryakomeza gutegurwa buri mwaka ,rikananozwa kurushaho ngo rirusheho gutanga umusaruro mwinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi,Muzungu Gerald warisoje,yongeye gushimira abafatanyabikorwa uruhare rwabo mu iterambere ry’aka karere. Yabasabye gukomeza kunoza serivisi no gushyigikira gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene,cyane cyane abafite imibereho ikiri hasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimiye abahize abandi mu byo bamuritse.
Yanashimangiye ko ubufatanye bukomeye hagati y’Akarere na JADF buzafasha kugera ku ntego yo guteza imbere abaturage no kubaka Karongi irushaho gutera imbere.

Abamuritse barashimiwe
@Rebero.rw
