Bijejwe ishuri ryisumbuye mu mwaka w'amashuri 2026-2027
Abarerera mu ishuri Joyful Nursery and Primary School rikorera mu Kagari ka Ninzi,Umurenge wa Kagano,Akarere ka Nyamasheke bijejwe n’ubuyobozi bwa World Mission Frontiers bwarishinze gutangirana n’ishuri ryisumbuye mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2026-2027, nk’uko bamaze igihe babisaba.
Babyijejwe ku wa 17 Nyakanga,2026, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Paul Kim Foundation washinze World Mission Frontiers yashyizeho iri shuri aha I Nyamasheke , ubwo ryakoreraga ibirori ( Graduation) abana basoje icyiciro cy’ay’inshuke n’ayisumbuye, ababwira ko iri shuri ryisumbuye rizahashyirwa rizitwa’ World Mission Secondary School.

Umuyobozi wa Joyful Nursery and Primary school, Ndindayino Jean Claude yishimira umubano mwiza uri hagati y’ishuri n’izindi nzego.
Joyful Nursery and Primary School,ni ishuri rya mbere ryigenga, ryashinzwe aha I Nyamasheke nk’uko Rebero.rw yabibwiwe n’umuyobozi waryo,Ndindayino Jean Claude, ritangira muri 2017 ari iry’inshuke, abaritangiye bakomereza mu ribanza, uyu mwaka ni bwo aba mbere barangije iribanza.
Avuga ko ryatangiranye abanyeshuri bake barihirwaga n’abamisiyoneri bo muri Koreya y’epfo barishinze,uko imyaka ishira hazamo n’abafite ubushobozi bwo kurihira abana babo, ubu rifite abanyeshuri,bose hamwe 273 barimo 66 bakirihirwa n’abo bamisiyoneri,kuko biyemeje kujya batangira byose abana 5 b’aka karere bo mu miryango itishoboye mu rwego rwo kugira akamaro aho rikorera.
Ati’’ Ryanatangiranye ibikorwa remezo bike,byagiye byiyongera ubu rigeze ahashimishije . Uyu mwaka ishuri ry’inshuke rifite abanyeshuri 34 barirangijemo ,iribanza ni 26,bose hamwe ni 60. Rifite abarimu 13 n’abakozi 17 bunganira, abenshi mu bahahabwa akazi ni abarituriye,byerekana akamaro ribafitiye.’’

Bijeje kuzakomeza imihigo n’ahandi bazakomereza
Anavuga ko ryahashinzwe hasanzwe ari imirima y’abaturage,nta mazi n’umuriro bihari. Aho rihagereye Akarere kahashyize ibyo bikorwa remezo,hanashyirwa umuhanda uhagera binatuma hanagera abashoramari ku buryo aka gace kafatwaga nk’icyaro kibisi kahinduye isura. Rifite uburyo bwo kuhageza abana bose bahiga nubwo baba baturuka kure.
Anavuga ko ryahageze rinakemura ikibazo cy’abana benshi batigaga cyane cyane amashuri y’inshuke, bamwe mu babyeyi ntibari bazi akamaro kayo,abakazi bakimuka muri aka karere bakajya gutura no gukorera aho ayo mashuri ari.
Aho rihagereye n’abandi barebeyeho,ubu muri aka karere ka Nyamasheke hamaze kugera amashuri 4 y’inshuke n’abanza yigenga. Byagaragaje ko gushinga ishuri ry’inshuke n’iribanza ryigenga bishoboka,ari yo mpamvu n’abo bandi bayashinze.
Ati’’ Aba barangije abanza ni bo ba mbere bakoze icya Leta. Bize neza,babonye umwanya uhagije wo kugitegura,tubitezeho umusaruro ushimishije kuko n’amasuzuma yo ku rwego rw’Akarere bagiye bakora yagaragaje ko uburezi bwabo bufite ireme“.

Abana basoje ay’inshuke na bo barishimye
Yongeyeho ati’’ Ku busabe bw’ababyeyi mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2026-2027 hazatangira icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye,nyuma hazanatangire icya 2, no kwiga barara bizagerweho uko ibikorwa remezo bizagenda byubakwa. Ni ishuri rifite intego yo kuzaba muri amwe akomeye mu gihugu,ari yo mpamvu byose byihuta vuba ngo iyo ntego igerweho.’’
Yashimiye Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na perezida Kagame udahwema gushakira uburezi bufite ireme buri mwana w’umunyarwanda, anashimira ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwasabye iri shuri aba bamisiyoneri kuko ubundi bagera muri aka karere muri 2004, baje bahugura abapasiteri mu by’iyobokamana, ibyo kuhashyira amashuri asanzwe ntibabitekerezaga.
Yanashimiye aba bamisiyoneri bemeye iki gitekerezo ubu ishuri rikaba ribaye ubukombe,bitewe n’icyizere ababyeyi barigiriye.
Ati’’ Intego yacu ni ugutera intambwe tukubaka izina n’ishema mu rwego rw’igihugu. Ababyeyi bakomeze batugirire icyizere.’’
Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera,Niyoyita Côme yashimye ko iri shuri ryisumbuye bakomeje gusaba ribonetse, yizeza ko ababyeyi bazarizanamo abana ku bwinshi bazaba bashaka kurirereramo,cyane cyane ko aho rigeze ritanga icyizere ukurikije aho rivuye. Yashimye Imana yabafashije mu ngorane zose banyuzemo.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barirereramo,Niyoyita Côme yishimira aho rivuye,aho rigeze n’aho ryerekeza
Ati’’ Ndashimira Imana yabanye natwe mu byo twaciyemo byose kuko tuvuye kure. Dutangira twabonaga ritazashinga imizi ariko ibyo twabonaga bidashoboka byarashobotse. Imana yaduhaye ishuri ryiza umubyeyi wese ureba kure yakwifuza kurereramo. Turanashimira aba bamisiyoneri baritwubakiye,bakanakomeza kuriha imbaraga rifite ubu,n’abatumvaga bahazana abana bakaba barwanira kubaza niba imyanya ihari ngo babazane.’’
Byiringiro Manzi Oscar urangije abanza, avuga ko uburyo bizemo butanga icyizere,agashimira buri wese wabigizemo uruhare.
Ati’’ Twize neza cyane, ababyeyi batwitayeho,baratwishyurira,badutera imbaraga,abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri batwitaho mu buryo bwose bushoboka,haba mu kwiga n’ikinyabupfura. Ibizamini bya Leta twabikoze neza, twizeye umusaruro ushimishije.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Paulin Kim Foundashion Kagire Doreen,na we yashimiye buri wese washyizeho ake ngo iri shuri ribe rigeze aho ryifuzwa na buri wese.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Paul Kim Foundation, Kagire Doreen yijeje ko nta kabuza uyu mwaka ishuri ryisumbuye bari bategereje rizatangira
Ati’’ Rwari urugendo rukomeye cyane. Kuba turi hano ni uruhare rukomeye rw’ubuyobozi n’ababyeyi batugiriye icyizere bakatuzanira abana,uyu munsi tukaba dufite abarangije uwa 6. Mwarakoze cyane kandi mwahisemo neza.’’
Avuga ku ishuri ryisumbuye rigiye kuhaza,yagize ati’’ Igihe cyose twagiye tubizeza ko tuzazana ishuri ryisumbuye,mugahora mubitubaza,rimwe na rimwe tukabibizeza tutazi aho bizaturuka. Icyizere turagikomeza none igihe kirageze. Mu kwa 9 uyu mwaka nta kabuza rizatangira. Rizaba ryitwa ‘World Mission Secondary School,kimwe n’iryo mu karere ka Kayonza. Byose byamaze gutegurwa,mutangire mutegure abana bazaryigamo.’’
Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Kagano iri shuri rybatsemo, Nyiranzeyimana Espérance,na we yashimiye abatanze iri shuri ryabaye imfura y’ay’inshuke n’abanza yigenga muri aka karere,rikabagoboka nk’ababyeyi.

Umugenzuzi w’ uburezi mu Murenge wa Kagano, Nyiranzeyimana Espérance avuga ko akurikije uko iri shuri ryatangiye,rigeze ahashimishije
Ati’’ Ryabaye igisubizo cyiza cyane ku babyeyi bari bakeneye ishuri risobanutse ry’abana babo. Turashima ko ryakomeje uyu munsi rikaba ritanga icyizere.’’
Yijeje ubufatanye bw’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo n’ibindi byose bihatekerezwa,ryaba iryo ryisumbuye,na kaminuza ihateganywa mu myaka iri imbere bizagerweho nta nkomyi.

Abarirereramo bijejwe iryisumbuye umwaka w’amashuri 2026-2027

Abarangije abanza bashimiwe ubwitange

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barirereramo, Niyoyita Côme ( i bumoso) ashimira abarishinze n’ubuyobozi bwaryo.
@Rebero.rw
