Urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, kuri uyu wa Gatatu, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo, aho rwunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bahashyinguye mu cyubahiro ndetse rusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye mu cyahoze ari Komini Murambi.
Uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza gufasha uru rubyiruko gusobanukirwa amateka y’igihugu, kwimakaza umuco wo kwibuka no guha agaciro ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayoboye uru ruzinduko basobanuriye urubyiruko uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri aka gace, banagaragaza ubutwari bw’abayirokotse n’urugendo rw’u Rwanda mu kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside.

Urubyiruko rwashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside, runafata umwanya wo kubunamira no kubaha icyubahiro.
Abitabiriye uru ruzinduko basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyo ari cyo cyose cyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse bakaba ba ambasaderi b’amahoro n’ukuri aho batuye.
Itorero Indangamirwa rikomeje gutanga ubumenyi n’indangagaciro bifasha urubyiruko kuba abayobozi beza, bakunda igihugu kandi bafite inshingano zo kubungabunga amateka no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
@Rebero.rw
