Madamu Jeannette Kagame na Bill Gates, washinze Gates Foundation, bageze mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, aho bitabiriye ibiganiro byibanze ku gushakira ibisubizo ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana.
Ibi biganiro byahuje abafatanyabikorwa batandukanye bo mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kurebera hamwe ingamba zatuma serivisi z’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana zirushaho kugera kuri bose no kugabanya icyuho kikigaragara muri uru rwego.
Uruzinduko rwa Madamu Jeannette Kagame na Bill Gates rwabereye i Butaro, ahazwi nk’ahantu hagaragaza iterambere mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, by’umwihariko binyuze mu Bitaro bya Butaro bimaze kugira uruhare rukomeye mu kuvura indwara zitandukanye harimo na Cancer zitandukanye no guteza imbere ubuvuzi bugezweho.

Abitabiriye ibiganiro bagarutse ku kamaro ko gushora imari mu buzima bw’umubyeyi n’umwana, kongera ubwisungane mu buvuzi, guteza imbere ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga no gukomeza ubufatanye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’iterambere.
Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Gates Foundation mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, cyane cyane gahunda zigamije kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, kongera ireme rya serivisi z’ubuvuzi no kugeza ubuvuzi bufite ireme ku baturage bose.
Biteganyijwe ko ibyaganiriweho bizatanga umurongo ku ngamba zizakomeza guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana, hagamijwe ko buri mubyeyi n’umwana babona serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zibageraho ku gihe.
@Rebero.rw
