U Rwanda rwatangiye umwiherero mugari ugamije gutahura no kuzamura impano z’abana mu mikino itandukanye, aho abana bagera kuri 2,200 baturutse hirya no hino mu gihugu bagiye guhurira mu mahugurwa n’imyitozo izabafasha gukarishya impano zabo.
Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026 kugeza tariki ya 10 Kanama 2026, utegurwa na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye na Federasiyo ya Siporo mu Mashuri (Rwanda School Sports Federation).
Mu gihugu hose hateguwe site eshanu zakira aba bana, aho buri imwe yakiriye abaturuka mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali. Muri Site ya Rubavu, iri ku ESI Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba, hamaze kugera abana 206 batangiye gahunda z’uyu mwiherero.

Izindi site zirimo:
- Iburengerazuba: ESI Gisenyi (Rubavu)
- Amajyaruguru: St Vincent
- Amajyepfo: GSO Butare
- Umujyi wa Kigali: Saint André
- Iburasirazuba: GS St Aloys
Uyu mwiherero ugenewe abana batarengeje imyaka 15 (U15) n’abatarengeje imyaka 17 (U17), hagamijwe kubategura hakiri kare kugira ngo bazavemo abakinnyi bazaserukira igihugu mu marushanwa atandukanye.
Abana bazahugurwa kandi bakore imyitozo mu mikino 12, ari yo:
- Umupira w’Amaguru (Football)
- Volleyball
- Beach Volleyball
- Basketball 5×5
- Basketball 3×3
- Handball
- Athletics
- Taekwondo
- Swimming
- Table Tennis
- Cycling
- Sitting Volleyball
Abateguye iki gikorwa bavuga ko ari imwe muri gahunda zigamije gushyira imbaraga mu kuzamura siporo ihereye ku bana bato, hagamijwe gutahura impano hakiri kare no kuzitegura kuzakina ku rwego rwisumbuyeho.

Byitezwe ko muri uyu mwiherero abana bazahabwa imyitozo yihariye n’abatoza babifitiye ubumenyi, banigishwe indangagaciro za siporo, imyitwarire iboneye, ubuzima bwiza n’imirire ikwiye ku mukinnyi.
Minisiteri ya Siporo ivuga ko gukorera hamwe n’amashuri n’inzego za siporo ari imwe mu nzira zizafasha u Rwanda kubaka igisekuru cy’abakinnyi bafite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rw’Afurika no ku Isi, bityo uyu mwiherero ukaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere siporo ishingiye ku mpano z’abato.
@Rebero.rw
