Abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amasomo yo ku rwego rwa Cadet mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Holeta Military Academy ryo muri Ethiopia, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Muri abo basirikare, Officer Cadet Niyigena Lucie yagaragaje ubuhanga budasanzwe, aho yahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi banyeshuri b’abanyamahanga bari bitabiriye ayo masomo.
Iki gihembo kigaragaza ubushobozi n’umurava w’abasirikare b’u Rwanda boherezwa kwihugura mu mashuri ya gisirikare yo mu mahanga, ndetse kikaba ari ishema ku Ngabo z’u Rwanda n’Igihugu muri rusange.

Ayo masomo ya Cadet ategura abasirikare bato kuba abayobozi bafite ubumenyi mu miyoborere ya gisirikare, amayeri y’urugamba, imyitwarire n’indangagaciro z’umwuga wa gisirikare.
U Rwanda rukomeje kohereza abasirikare mu mashuri atandukanye ya gisirikare ku Isi mu rwego rwo kongerera ubushobozi Ingabo zarwo, gusangizanya ubunararibonye n’ibindi bihugu no gukomeza kubaka igisirikare gikora kinyamwuga.
Kwegukana umwanya wa mbere mu banyeshuri b’abanyamahanga kwa Officer Cadet Niyigena Lucie bishimangira urwego rwiza rw’imyitozo n’ubumenyi abasirikare b’u Rwanda bagaragaza aho biga hose, ndetse bikomeza kuzamura isura y’u Rwanda mu rwego rw’igisirikare ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
@Rebero.rw
