Saliba, ufite inkomoko muri Cameroun ku ruhande rwa nyina, yasangiye amafoto n'amashusho agaragaza ibihe byiza yagiranye n'umuryango we
Myugariro w’ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, William Saliba, ari mu biruhuko muri Cameroun, aho yishimiye kongera guhura n’abagize umuryango wa nyina, barimo na nyirakuru, mu rugendo rwakoze ku mitima ya benshi.
Saliba, ufite inkomoko muri Cameroun ku ruhande rwa nyina, yasangiye amafoto n’amashusho agaragaza ibihe byiza yagiranye n’umuryango we, agaragaza ibyishimo byo kongera kubonana n’abo yari amaze igihe kinini atabonana na bo.

Mu mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu myugariro agaragara ahoberana na nyirakuru ndetse ari kuganira n’abandi bo mu muryango, ibintu byashimishije abakunzi be hirya no hino ku Isi.
Abafana benshi bashimye iki gikorwa, bavuga ko nubwo Saliba ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri ruhago y’u Burayi, atibagiwe inkomoko ye ndetse akomeza guha agaciro umuryango.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yakomeje kuba umwe mu nkingi za mwamba za Arsenal mu mwaka w’imikino ushize, aho yafashije iyi kipe guhatanira ibikombe bitandukanye no kwitwara neza muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Mu gihe ari mu kiruhuko mbere yo gutangira imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino, Saliba akomeje gukoresha umwanya we asura aho akomoka no gusabana n’umuryango we, mbere yo gusubira mu Bwongereza kwitegura shampiyona nshya.
@Rebero.rw
