Kuri uyu wa Gatatu, mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hangijwe ku mugaragaro ibikoresho by’uruganda Sky Drop Industries Ltd byagaragaye ko bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibyari byarangije igihe cyo gukoreshwa mu gukora inzoga.
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaguzi no gukumira ko ku isoko hajya ibinyobwa byakwangiza ubuzima bw’abaturage.
Cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (Vice Mayor) UMWALI Angelique, inzego z’umutekano, ndetse n’itsinda ry’igihugu rishinzwe ubugenzuzi bw’inzoga, ryakurikiranye iyangizwa ry’ibi bikoresho.

Abayobozi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko kubahiriza amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibicuruzwa ari inshingano za buri ruganda, basaba abakora inzoga n’ibindi binyobwa gukoresha gusa ibikoresho byujuje ibisabwa n’amategeko no kwirinda gukoresha ibyarangije igihe.
Banashimangiye ko ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bw’inzoga bizakomeza hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no kubaka icyizere cy’abaguzi ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.
Iyangizwa ry’ibi bikoresho ritanga ubutumwa bukomeye ku nganda n’abacuruzi ko kutubahiriza ibisabwa mu gukora ibinyobwa bishobora gukurura ibihano birimo gufatira no kwangiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

@Rebero.rw
