Abayobozi b’amashami n’abakozi b’Akarere ka Bugesera bahuriye mu nama yibanze ku gusuzuma no kurebera hamwe ibikubiye mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2026/2027, hagamijwe kumvikana ku buryo buzifashishwa mu kuyishyira mu bikorwa no kuyesa ku gihe.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, washimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo risaba ubufatanye bwa buri wese, asaba abayobozi n’abakozi bose kurushaho gukorana no kwihutisha ibikorwa biteganyijwe.
Meya Mutabazi yavuze ko kugera ku ntego z’Akarere bizashingira ku mikoranire myiza, gukurikirana ibikorwa ku gihe no kubazwa inshingano, asaba buri mukozi kugira uruhare rugaragara mu gushyira mu bikorwa gahunda zose ziteganyijwe.

Abitabiriye iyi nama baganiriye ku bikorwa by’ingenzi bikubiye mu mihigo y’uyu mwaka, banarebera hamwe ingamba zo gukemura inzitizi zishobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko inama nk’izi ari umwanya wo guhuza imyumvire no kongera imbaraga mu kazi, kugira ngo imihigo ya 2026/2027 izeswe neza kandi ku gihe, bityo abaturage bakomeze kubona serivisi nziza n’iterambere rirambye.
@Rebero.rw
